Mu nama yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga 2016 ihuje abagize komite nyobozi z’amahuriro agize urugaga rwa muzika mu Rwanda, bashyizeho komisiyo igomba gukurikirana imyiteguro y’Iserukiramuco ny’Afurika ry’imbyino ndetse n’Umuganura bigiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya 9. Iyo komisiyo yashinzwe gukurikirana uko imyitegura izagenda uhereye ku bikoresho bizakenerwa, imyitozo y’abahanzi bazaririmba, […]Irambuye
Mugisha Benjamin cyangwa se [The Ben] izina ryamamaye cyane mu muziki w’u Rwanda guhera muri 2008 na 2009 ubwo yari amaze kurekera kumvikana mu ndirimbo za Tom Close atangiye ize, avuga ko kuba arimo kugenda yigarurira imitima y’abakunzi b’ibihangano bye abikesha amasengesho atura Imana. Ibi abitangaje nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo nshya yise ‘Habibi’ mu […]Irambuye
Patrick Nyamitali wamamaye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ akaza kwerekeza muri secular (izisanzwe), avuga ko aho atangiriye kuririmba indirimbo zisanzwe byatumye amenya byinshi ku buhanzi bwe atari azi. Kuva aho yitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryahuzaga abahanzi bo mu Karere mu mwaka wa 2013, ngo nibwo yamenye neza icyo agomba gukora mu buryo […]Irambuye
Stone Church n’itsinda ryigumuye kuri Tuff Gangs ryari rigizwe na bamwe mu baraperi batangije Tuff Gangz. Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko kubera kudahuriza hamwe ibitekerezo ariyo ntandaro yo gusenyuka kw’iryo tsinda. Bulldog, Green P na Fireman ni bamwe mu baraperi bari basanzwe babarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz ndetse bari no mu barishinze rijya […]Irambuye
Nkubiri Gerard Innocent Junior wamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na The Ben bise ‘Ice Cream’ uzwi mu buhanzi nka Bac-T, avuga ko abaraperi basanzwe bakora injyana ya HipHop barimo guhungira muri Afrobeat kubera ko ibihangano byabo bitakirwa ngo bimenyekanishwe. Uretse kuba ari umuhanzi, Bac- T asanzwe akora umwuga w’itangazamakuru benshi mu badakunda gukurikirana ibijyanye n’umuziki ari […]Irambuye
i Nyakinama, mu Ntara y’Amajyaruguru ni ho igitaramo cya gatandatu cya live cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro yaryo ya Gatandatu cyabereye. Ni nyuma y’aho igitaramo cyabimburiye ibindi by’iri rushanwa cyabereye i Gicumbi bakunze kwita i Byuma, mu ntara y’Amajyaruguru. Nk’uko mu miterere y’iri rushanwa, ibitaramo bigomba kuba umunani mu […]Irambuye
Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Serge Iyamuremye avuga ko kuririmbira imana kwe bitamuturukaho, ngo ibintu byose biva kuri Kiristo kuko ariwe utanga ubumenyi ndetse n’impano nk’iyo kuririmba afite. Serge Iyamuremye w’imyaka 26 yabwiye Umuseke ko ijwi ryiza afite no kuririmba neza kwe abikesha Yesu Kiristo kuko atari we nta kintu na kimwe yakwishoboza. […]Irambuye
Kaminuza y’amahoteli,ubukerarugendo n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi (Universty of Tourism, Technology and Business Studies) ‘UTB’ yahoze ari RTUC, igiye gutora Rudasumbwa na Nyampinga b’umwaka wa 2016. Iyi Kaminuza iri mu zatangije iki gikorwa cyo gutoranya abasore n’inkumi baba bahiga abandi kimwe n’iyahoze yitwa SFB ubu yahindutse CBE. Ku nshuro ya gatatu yateguye iri rushanwa rizaba ririmo abasore 10 […]Irambuye
Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010 nibwo The Ben na Meddy bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gikorwa cyari kiswe ‘Urugwiro Conference’ akaba ari igikorwa cyari cyateguwe n’abanyarwanda baba muri Amerika. Kuba bataragarukanye n’abandi ngo bimutera ipfunwe. Imyaka imaze kuba itandatu abo bahanzi bombi bataragaruka mu Rwanda uretse ko buri mwaka haba hari amakuru […]Irambuye
Kasirye Martin cyangwa se Mc Tino izina rizwi mu muziki no mu kuyobora ibirori bitandukanye nka Mc, yamaze kwerekeza kuri Royal FM mu gihe byavugwaga ko ashobora kuzajya kuri Kiss FM ikoraho Austin, Isheja na Arthur bahoze bakorana kuri KFM. Kuri uyu wa gatatu nibwo Mc Tino yagiranye amasezerano n’iyo Radio y’imikoranire ariko akazubahirizwa nyuma […]Irambuye