Kuva muri Gospel byampumuye amaso – Nyamitali
Patrick Nyamitali wamamaye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ akaza kwerekeza muri secular (izisanzwe), avuga ko aho atangiriye kuririmba indirimbo zisanzwe byatumye amenya byinshi ku buhanzi bwe atari azi.
Kuva aho yitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryahuzaga abahanzi bo mu Karere mu mwaka wa 2013, ngo nibwo yamenye neza icyo agomba gukora mu buryo bwo kwagura impano ye.
Ku rundi ruhande, byamwongereye gukanguka ndetse no gushaka gukoresha impano ye mu buryo bwo gukora umuziki nk’umunyamwuga aho kuririmba gusa ngo agire abafana benshi cyangwa se yinjize amafanga.
Ubu ni umuhanzi ngo ufite gahunda zo kwagura muzika nyarwanda ikaba yagira aho igera. Aho guhora indirimbo ze zakumvwa mu Rwanda gusa.
Mu kiganiro na Radio 10, Nyamitali yatangaje ko kimwe mu bintu yakunze kuvugwaho byo kuba agira isoni ubu nta soni na nkeya agirira abantu nkuko byahoze kubera ko atahuraga n’imbaga nini y’abantu.
Asobanura kandi ko kuba adakora indirimbo zihimbaza Imana bivuze ko adasenga cyangwa se adashobora kuba yazongera kuzikora. Ahubwo kureka kwitwa umuhanzi ukora indirimbo za Gospel nibyo yashatse ko byavanwaho ahubwo akitwa umuhanzi muri rusange.
Mu mashusho y’indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Kalema’ bamwe mu bayabonye bavuga ko Nyamitali atari umuhanzi basanzwe bazi kubera uburyo agaragaramo.
https://www.youtube.com/watch?v=1s0j3Q9Y36Q
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
23 Comments
kuva muri Gospel byaguhumye amaso! banza urebe uko usa uko man!
Satani numugome cyane, ubu yaragufashe akwereka ko ibyo warurimo arubuyobe ukwiriye kubivamo kugirango umuhimbaze!! Gusa reka nkubwire, yaragushutse kdi nubu aracyagushuka. Kubera iki? Ntabwo uzigera narimwe utungwa numuziki ukora kuko niba ntibeshye ntanubwo uri mubahanzi 12 bakora umuziki usanzwe murwanda bakunzwe kdi sinzi niba uzanabageramo. Niyo wigumira muri muri gospel, Wenda ugafatanya uwo murimo Wimana nubundi bushabitsi ukareba ukuntu IMANA iguhundagazaho imigisha, sry for this
Komereza.aho kbsa iyi ndirimbo ni nziza
Satani yaragushuste!! mbere wasaga neza ubereye kureba none ubu ukusa!!!!nagahoma munwa niyindi ndirimbo kuyireba ngo nyirangize birananiye, garuka kuri Yesu naho ibyisi winjiyemo satani azakwereka ko adakina.
Dear ntabwo ari SECURE music ni SECULAR, Mukosore kandi iri kosa murikoze kenshi.
Kwambara amaherena no kogosha zero faute nibyo wita gufunguka amaso??
Guhindura imiririmbire ntakibazo kirimo ikibazo nuko muhita mwigira ngo mwabaye abasitari, ubundi amapatalo mukayambarira munsi y’ikibuno (Pocket down) tatoo naz0 sinakubwira ubundi muti twari twarayobye!!!!
Mani Martin we yishyizeho isunzu nkirya rusake, ubundi dread ….. kuba star cg kuririmba secular niba bisobanuye kwambara amaherena, gushyiraho tatoo, kwambara pocked down …. sinamenya. ubanza arinjye w’umuswa utazi ibintu ahari. abasobanutse mudufashe guhumuka
Nakundaga indirimbo ze cyane ,urebye uko zikoze n’inyigisho zabagagamo. But this man is not sirious muvuyeho.
Nubundi impano y’ubuhanzi ntaho ihiriye n’agakiza uko wambaye amaherena nk’abagore biragaragaza uwo wari uriwe . “WARATUBESHYAGA”!!!!!
Patrick uratakaye ntukangutse kabisa!!! ubwo kandi rwose haba hari uwatinyutse kukubwira ko ushoboye!!! yakubeshye nta gukanguka mbonye aha! kereka niba ari ugukorakora inkumi no kurerembura amaso!! Kristo wenyine yari aguhagije sinzi niba hari n’icyo uzacyura rwose. ubonye iyo n’ibyo wagiyemo uba unabishoboye!! indirimbo wakoze aha inaniye kuyireba kuko nta kigenda pe!
warahumutse cg warahumye icyo ukeneye ni uguhumuka kuko ugiye kumara imyaka 4 mu butayu kanani urota uzasaza utayibonye .niba udashoboye guhindukira komeza ariko ntubeshye ngo warahumutse.!!!!!KAREMA irimo iki kweli ?????
jye mbabazwa n’abantu babura kuvana amaboko mu mifuka ngo bakore kandi batanduranyije n’abagenzi babo ahubwo bakirirwa bajya impaka ku mana na shitani.mbabwize ukuri bavandimwe ibyo byose mujyaho impaka nta nakimwe kibaho.nta mana ibaho ndetse na shitani ibaho
NUBUNDI WARATUBESHYAGA NTA MUKRISTO W’UMUGABO WO KWAMBARA AMAHERENA NK’ABADAMU
Patrick Nyamitari uteye agahinda! Ibyo wikoze ntibinakubereye!
Aha nuku satani akora . Saba Imana iguhumure naho ubundi urahuma werekera muri gihenomu. Abakumbwira nibyiza baragushuka kuko ibyo urimo urahimbaza uzaguhemba ukubabara numuruho byiteka. Gusa uri uwo gusengerwa pe. Imana iguhe guhumuka
Nizera ko nubwo igiti cyatemwa, cyazongera kigashibuka. Patrick aho hantu ntamutekano hafite, sinizerako iyo si uzayishobora. Twe twayivukiyemo, tuyikurirama ariko twaje kumenya ko twari mumuriro ugurumana nyuma yuko tuhava. So be careful bro. Nka mwenedata muri Kristo nakugira inama yo gufata ibihe bihagije ugasenga ukabaza Imana niba ikwemerera gukora muri ubwoburyo wahisemo. 1Corint 6:12
Warahumye ahubwo wogacwa we! Ariko Mana weeee! Ubu c ubundi ntiwatubeshyaga Patri??? Cyakora reka nkugire Inama isumba izindi. Garukira aho, kuko iyo nzira urimo ahantu irangirira ni habi cyaneeee!!! Uwo mugome ngo ni satani arimo kugushuka abo wita inshuti zawe nabo baragushuka cyagihe baba bakubwira ngo waaauuu, nukuri ntacyo uzakuramo yaba aramafaranga ntayo uzabona ntanikindi uzakuramo usibye umuvumo WO kwihakana yesu wakubambiwe ukamusimbuza amaherena no gukaresa abagore. Ubwira uwumva ntavunika.
Imana yabwiye Adam ngo narya ku itunda no gupfa azapfa, Satani aje amubwira ko atazapfa ko ahubwo azahumuka akamera nk’Imana ariko aho kumera nk’Imana yarahumutse amenya ko yambaye ubusa,amenya icyaha gusa. Ubwo rero nawe sinahakana ko wahumutse ahubwo wenda icyo wabonye koko gitandukanye nicyo wari uzi kandi cyo singishidikanya kuko wamenye icyaha no guta Imana icyo bisobanura. Inama rero nuko Imana ikubaza ngo urihe? Nkuko yabwiye Adam na Eva? Imana iracyagukunda kandi yifuza ko wayigarukira. Ibitari ibyo igihe kiraje ngo umuntu wese abazwe ibyo yamenye.
Patrick we uri umuhanga kora umuziki bijyanye nibyo abafana bazishimira ibyamagambo ntukabyiteho. Jyureba produit utanga ko inyura benshi gusa kandi nawe bizakuviremo umusaruro nicyo nkwifurije
Egera Yesu akubohore ingoyi ya satani kuko yakugize impumyi.N’umubyeyi n’ugaruka azakwakira ukomeze inzira nyayo kuko waratakaye
Erega burya kugirango umuntu abeho atuje hari indwara 3 agomba kkurwara akanazikira,izo ndwara ni UBUJIJI;UBUKENE n’UMURENGWE.Izo ndwara nta nimwe itica ariko iyo uzisimbutse zose ubaho uzi gushyira mu gaciro.Nibakureke ubwo ugeze mu kiciro cy’umurengwe nutaguhitana uzarushaho kuba mwiza kuko ibihe bihora bisimburana ku muntu nibareke kugutuka kuko n’uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa kandi uwambara umwambaro atabaye ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse “.
Inama nagira uyu muvandimwe nukuva mubyisi agasubira mubyizerwa kuko yayibeje intama nyinshi
Urishuka ,ubu nibwo yahumye.ngaho nawe reba uko usa !
Hahhaahahh izisanzwe se zo ko tutakuzi?