Digiqole ad

Serge Iyamuremye yavuze ibanga rimushoboza ku ririmbira Imana

 Serge Iyamuremye yavuze ibanga rimushoboza ku ririmbira Imana

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Serge Iyamuremye avuga ko kuririmbira imana kwe bitamuturukaho, ngo ibintu byose biva kuri Kiristo kuko ariwe utanga ubumenyi ndetse n’impano nk’iyo kuririmba afite.

Serge Iyamuremye uzwi cyane mu Muzika wa Gospel mu Rwanda.
Serge Iyamuremye uzwi cyane mu Muzika wa Gospel mu Rwanda.

Serge Iyamuremye w’imyaka 26 yabwiye Umuseke ko ijwi ryiza afite no kuririmba neza kwe abikesha Yesu Kiristo kuko atari we nta kintu na kimwe yakwishoboza.

Uyu musore wamaze no gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Nzaririmba Hoziana”, ndetse akaba arimo no gukora amashusho indi ndirimbo ye yise “ku musaraba”.

Iyamuremye yavuze ko nubwo kubigaragara mu muzika uhimbirwa kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana ‘Gospel’ nta mafaranga menshi arimo, ngo ayo abona amunyura umutima kuko aba yaturutse kuri Kiristo, kandi ngo nicyo gikuru kuriwe.

Yagize ati “Amafaranga aza ari menshi, ariko iyo atavuye kuri Kiristo numva nta munezero, rero amafaranga ataguha umunezero niho usanga hajemo kwicuza, rero  iyo wayahawe na Kiristo nubwo yaza ari Frw 500 mba numva nezerewe.”

Yifashishije umurongo wa Bibiliya yongeraho ati “Igihe Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yari ageze mu za bukuru, yaravuze ati ‘nari umusore, none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya(Zaburi 37:25).”

Serge Inyamuremye asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira, bagakomeza gukurikira indirimbo ze, kandi bagakomeza no ku musengera.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • Serge c buriya kariya karirimbo kawe jehova shama ndagakunda nawe ndagukunda kuko turirimba kimwe mwijwi rigororwa numwuka

Comments are closed.

en_USEnglish