Digiqole ad

Kaminuza ya ‘UTB’ yahoze ari RTUC igiye gutora Rudasumbwa na Nyampinga 2016

 Kaminuza ya ‘UTB’ yahoze ari RTUC igiye gutora Rudasumbwa na Nyampinga 2016

Raoul na Elisabeth nibo baheruka kwambikwa iryo kamba mu 2012

Kaminuza y’amahoteli,ubukerarugendo n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi (Universty of Tourism, Technology and Business Studies) ‘UTB’ yahoze ari RTUC, igiye gutora Rudasumbwa na Nyampinga b’umwaka wa 2016.

Raoul na Elisabeth nibo baheruka kwambikwa iryo kamba mu 2012
Raoul na Elisabeth nibo baheruka kwambikwa iryo kamba mu 2012

Iyi Kaminuza iri mu zatangije iki gikorwa cyo gutoranya abasore n’inkumi baba bahiga abandi kimwe n’iyahoze yitwa SFB ubu yahindutse CBE.

Ku nshuro ya gatatu yateguye iri rushanwa rizaba ririmo abasore 10 n’abakobwa 10 bavuye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mujyi wa Rubavu hari ishami ry’iyo Kaminuza no mu Mujyi wa Kigali.

Ku itariki ya 9 Nyakanga 2016 nibwo habaye PreSelection ya Gisenyi. Icyo gihe hakaba harabonetse abakobwa batanu n’abahungu batanu bahagarariye Campus ya Gisenyi .

Kuri iki cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 20167 hakazatorwa abakobwa batanu ndetse n’abahungu batanu bahagarariye Campus ya Kigali bikazabera kuri HillTop Hotel.

Bikaba biteganyijwe ko taliki ya 6 Kamena 2016 aribwo hazatangazwa ababashije kwegukana iyo myanya yaba ku ruhande rw’abahungu n’abakobwa. Icyo gihe bikazabera kuri Lemigo Hotel.

Mukubu Jordan umuyobozi wa Mind Africa Group of Companies Ltd urimo gutegura iki gikorwa, yabwiye Umuseke ko imyiteguro y’icyo gikorwa igeze kure. Ndetse ko nta n’impungenge z’uko bitazaba bari bagira kuko ibyo biyemeje kugeraho bamaze kubikora ku kigero cya 70%.

Muri icyo gitaramo kizabera kuri Hilltop, abahanzi barimo Social Mula na Oda Paccy nibo biteganyijwe ko bazabanza gususurutsa abazitabira icyo gikorwa.

Kwinjira kuri buri muntu bikazaba ari amafaranga ibihumbi bibiri ‘2000 frw’ na 5000 frw mu myanya y’icyubahiro, na 500 frw ku munyeshuri ufite ikarita y’ishuri.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish