Tariki 5 Kanama 2016, muri Kigali Serena Hotel hazataramira abahanzi Hope Irakoze na Ben Ngabo Kipeti nk’abahanzi bakuru batumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Hope Irakoze asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bahanzi baririmba ‘Live Music’, kandi bivugwa ko ari umuhanzi w’umuhanga ndetse wabigaragaje yegukana irushanwa rya Tusker Project Fame Season 6. Ben Ngabo Kipeti we […]Irambuye
Ku nshuro ye ya gatatu yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu nshuro esheshatu rimaze kuba, Christopher asanga iri rushanwa ari ihurizo ku muhanzi uba aririmo kuko bigera ku munota wa nyuma buri umwe agifite ikizere cyo kuryegukana. Kuba hari umuhanzi ushobora gutangaza ko ariwe ugomba kuryegukana, kuri we asanga biba ari amatakirangoyi. […]Irambuye
3Hills n’itsinda ry’abahanzi basanzwe bamanyerewe cyane mu Karere barimo Irakoze Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame 6, Jackson Kalimba nawe witabiriye iryo rushanwa gusa nta ryegukane na Eric Mucyo gusa umenyerewe cyane mu mahoteli atandukanye. Kuri ubu amakuru agera ku Umuseke aravuga ko Jackson Kalimba yamaze guhabwa ikiruhuko na bagenzi ngo abe yajya kwita […]Irambuye
Itsinda Rabagirana Worship Band rigiye gukora igitaramo cyiswe “Arise2016 “ mu rwego rwo gufatanya n’abanyarwanda mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse. Ubusanzwe iryo tsinda rigizwe n`abasore n`inkumi b`abanyamuziki rikora igitaramo bise ” Arise ” buri mwaka. Itsinda rya Rabagirana Worship Band rivuga ko intego nyamukuru muri icy’igitaramo ari ukuramya Imana mu buryo bw’imbitse no kubona […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko imyiteguro y’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ‘FESPAD’ igeze kure, ndetse ikaba yarahujwe n’umunsi w’umuganura kugira ngo bifashe Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho, no gufata ingamba ku biri imbere. Ni ku nshuro ya cyenda(9) u Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’Umuganura, n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) […]Irambuye
Umuhanzi Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, aritegura kujya gutaramira abakunzi b’indirimbose mu gihugu cya Canada kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga. Israel Mbonyi arahagururuka kuri uyu wa gatatu yerekeze muri Canada aho azaririmbira Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Canada, mu birori byo gusangira “Dinner” bateguye. Mbonyi yabwiye Umuseke uru ruzinduko yarutumiwemo n’inshuti […]Irambuye
Kaminuza yigisha iby’amahoteli ,ubukerarugendo ,ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yatangije irushanwa ry’ubwiza ryo gutora Nyampinga na Rudasumbwa bo muri iyi kaminuza. Ngo bahisemo kubatora bombi mu rwego rwo guteza imbere uburinganire. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri umuyobozi wa UTB (University of Tourism, technology and Business Studies) Kabera Callixte, yavuze ko bateguye iri rushanwa ku […]Irambuye
Mutoni Jane ufite ikamba rya nyampinga w’umuco rya 2016, agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo gutoranya nyampinga w’umuco ku isi rigiye kubera muri Afurika y’Epfo. Si ubwa mbere u Rwanda rwitabira iryo rushanwa. Mu mwaka wa 2015 Bagwire Keza Joanna yitabiriye iryo rushanwa aza kuza ku mwanya wa kane mu bakobwa bose bari baryitabiriye […]Irambuye
Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi cyane muri aka karere ku mazina ya Koffi Olomide yatawe muri yombi muri iki gitondo i Kinshasa. Koffi yahise ajyanwa imbere y’umucamanza amurega gukubita umwe mu babyinnyi be bari i Nairobi, ibintu abantu benshi bamaganye. Koffi amaze kubonana n’umucamanza yahise ajyanwa muri gereza ya Makala. Nyuma yo gutabwa muri […]Irambuye
Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, ni umwe mu bahanzikazi bagiye bavugwaho kuba atita ku kumenyekanisha ibihangano bye kandi afatwa nk’umwe mu bahanzikazi bazi kuririmba banafite ikimero gituma akundwa na benshi. Kuri ubu avuga ko uburyo yatangiye umwaka wa 2016 bimuha isura y’uburyo agomba kwitwara bitandukanye cyane n’uko abantu bamufata. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo izo […]Irambuye