Digiqole ad

Kutumvikana kw’abakoreshaga ibiyobyabwenge n’abatabinywa byasenye Stone Church

 Kutumvikana kw’abakoreshaga ibiyobyabwenge n’abatabinywa byasenye Stone Church

Kutumvikana kw’abakoreshaga ibiyobyabwenge n’abatabinywa byasenye Stone Church

Stone Church n’itsinda ryigumuye kuri Tuff Gangs ryari rigizwe na bamwe mu baraperi batangije Tuff Gangz. Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko kubera kudahuriza hamwe ibitekerezo ariyo ntandaro yo gusenyuka kw’iryo tsinda.

Kutumvikana kw’abakoreshaga ibiyobyabwenge n'abatabinywa byasenye Stone Church
Kutumvikana kw’abakoreshaga ibiyobyabwenge n’abatabinywa byasenye Stone Church

Bulldog, Green P na Fireman ni bamwe mu baraperi bari basanzwe babarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz ndetse bari no mu barishinze rijya kubaho.

Nyuma baje gufata umwanzuro wo gushinga iryo bise ‘Stone Church’ bazanamo abandi baraperi bashya barimo Jay-c, Nicky breezy na Young Tone.

Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko Young Tone wamenyekanye cyane mu ndirimbo ihimbaza Imana yitwa ‘Amahoro’ ya Gaby Kamanzi gusezera kwe muri Stone Church byatejemo umwiryane.

Impamvu nyamkuru bikaba byari uko hari abaraperi bumvaga bashobora gukora indirimbo ari uko babanje kunywa ku nzoga cyangwa se ibindi biyobyabwenge bituma baririmba ibibarimo nta cyo bikanga.

Hakaba urundi ruhande rutashakaga gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo rwatangaga inama zatuma iryo tsinda ryarushaho kumenyakana.

Nti byateye kabiri rero kuko haje kuzamo umwuka utari mwiza hamaze kuvukamo ibice bibiri bidahurije ku mugambi umwe. Stone Church irasenyuka nubwo batarabishyira ku mugaragaro.

Fireman umwe mu raperi bivugwa ko ari umuhanga mu mirapire ye, yashimangiye amakuru yuko iryo tsinda atakiribarizwamo ahubwo arimo gukora umuziki ku giti cye.

Ibi akaba yarabitangaje kuri Radio 10 aho yagize ati “No Tuff Gangz, No Stone Church, call me Fireman”. Ugenekereje mu Kinyarwanda, akaba yaravugaga ko ‘Nta Tuff Gangz, nta Stone Church, nyita Firemena’.

https://www.youtube.com/watch?v=eb5HTHSMNU8

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Aba banywa tabi kugira icyo bageraho biragoranye kuko itabi rituma utabasha gufata icyemezo kuko uhora uhuzagurika.Talent yo barayifite

  • ngo inote nzungu yifotse nizo zasenye hip hop !!!!ahubwo itabi munywa. muge muca akenge jay niyo yarinywa azi kuba umugabo icyo aricyo kd afite intego ninacyo abarusha ntakindi mwebwe mutegereje ko atsinda akabatamika niba atariko biri mukore mwibabazwa nayo yifotse kuko nicyuya cye .

  • Ariko sindumva neza umwuka ukorera mu bahanzi uwo ari wo ! witegereje neza wasanga % nini abahanzi ntaho bagihuriye n’umuco nyarwanda ! Ngiryo itabi;nguko kwambara ubusa; erega itangazamakuru naryo si ukubamamaza rikavayo kandi ahanini ribasingiza ! Kuki umuhanzi ahindura izina yiswe n’ababyeyi. Amazina bitwa bayakurahe; cyangwa hari igitaba cy’amazina y’abahanzi ! Nyamara nibakomeza kubyiniririra babimwe mubyo bakora uzasanga nabo biremeye agahugu mu kindi. Ibihangano byabo nibihuzwe n’umuco wo kwiyubaha naho ubundi rwose abahanzi bamwe na bamwe hanze hano baraza kuba nk’abatinganyi pe ! Kuko hari ibikorwa by’urukozasoni usanga aribo bibarizwaho !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish