Digiqole ad

PGGSS6: Uko byari byifashe i Musanze (Amafoto)

 PGGSS6: Uko byari byifashe i Musanze (Amafoto)

Lion Imanzi, Tonzi na Twahirwa barimo gukurikirana imyitwarire ya buri muhanzi

i Nyakinama, mu Ntara y’Amajyaruguru ni ho igitaramo cya gatandatu cya live cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro yaryo ya Gatandatu cyabereye.

Anita Pendo niwe wasigaranye akazi ko kuba umushyushyarugamba nyuma y'aho Mc Tino ubu ari mu bahatanira iri rushanwa mu itsinda rya TBB
Anita Pendo ni we wasigaranye akazi ko kuba umushyushyarugamba nyuma y’aho Mc Tino ubu ari mu bahatanira iri rushanwa mu itsinda rya TBB

Ni nyuma y’aho igitaramo cyabimburiye ibindi by’iri rushanwa cyabereye i Gicumbi bakunze kwita i Byuma, mu ntara y’Amajyaruguru.

Nk’uko mu miterere y’iri rushanwa, ibitaramo bigomba kuba umunani mu gihe ayandi byabaga bibarirwa muri 15, ubu hasigaye bibiri ngo uzegukana iri rushanwa amenyekane.

Nk’uko bimaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda, mu bitaramo by’iri rushanwa ni hamwe mu hantu hahurirwa n’abantu benshi bavuye ingeri zose baje gushyigikira abahanzi babo bafana guhera mu mwaka wa 2011.

Iki gitaramo cyabereye hirya gato y’Umugi wa Musanze, bamwe bibazaga ko abantu bashobora kuba bacye ariko si ko byagenze kuko Abaturarwanda hirya no hino bimaze kugaragara ko bakunze umuziki nyarwanda ndetse n’abahanzi muri rusange.

Uko abahanzi bagiye bitwara ku rubyiniro mu mafoto

Uyu musore ntareba neza kuri stage yahisemo gufata amshusho aze kuba abirebera mu rugo neza
Uyu musore ntareba neza kuri stage yahisemo gufata amshusho aze kuba abirebera mu rugo neza
Lion Imanzi, Tonzi na Twahirwa barimo gukurikirana imyitwarire ya buri muhanzi
Abakemurampaka Lion Imanzi, Tonzi na Twahirwa barimo gukurikirana imyitwarire ya buri muhanzi
Jules Sentore mu ndirimbo ye yise 'Ngera'. i Musanze bamugaragarije ko bakunze injyana gakondo
Jules Sentore mu ndirimbo ye yise ‘Ngera’. i Musanze bamugaragarije ko bakunze injyana gakondo
Jules hano yarimo asubirishamo indirimbp ze abafana be
Jules hano yarimo asubirishamo indirimbp ze abafana be
Uyu yishyize ku gahanga akapa kerekana ko ashyigikiye itsinda rya Urban Boys
Uyu yishyize ku gahanga akapa kerekana ko ashyigikiye itsinda rya Urban Boys
Ibinyobwa byose bikorwa na Bralirwa biba bihari
Ibinyobwa byose bikorwa na Bralirwa biba bihari
Christopher ni uku yari yambaye
Christopher ni uku yari yambaye
Christopher yifatiye Guitar aracuranga
Christopher yifatiye Guitar aracuranga
Uyu mufana wa Christopher yaje amuzaniye igikombe
Uyu mufana wa Christopher yaje amuzaniye igikombe
Danny Nanone niwe muhanzi uri muri iri rushanwa ukora injyana ya HipHop
Danny Nanone niwe muhanzi uri muri iri rushanwa ukora injyana ya HipHop
Danny yageze aho ahereza umwanya Khalfan ngo nawe yerekane impano ye
Danny yageze aho ahereza umwanya Khalfan ngo nawe yerekane impano ye
David Bayingana, Dj Mupenzi na Mico The Best inyuma yabo
David Bayingana, Dj Mupenzi na Mico The Best inyuma yabo
Danny Vumbi mu ndirimbo 'Baragowe'
Danny Vumbi mu ndirimbo ‘Baragowe’
Vumbi hano yasubirishagamo indirimbo ze abafana
Vumbi hano yasubirishagamo indirimbo ze abafana
Nizzo wo muri Urban Boys barimo bamusiga ibituma atabira icyuya cyane 'Maquillage'
Nizzo wo muri Urban Boys barimo bamusiga ibituma atabira icyuya cyane ‘Maquillage’
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeje kwitwara neza
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeje kwitwara neza
Melodie hano yaririmbaga indirimbo yise 'Ndumiwe'
Melodie hano yaririmbaga indirimbo yise ‘Ndumiwe’

Urban Boys imaze kwerekana ko ifite amahirwe menshi yo kuba yakwegukana iri rushanwa bitewe n’ubwinshi bw’abafana bafite ugereranyije n’abandi.

Humble, Nizzo na Safi nibo bagize itsinda rya Urban Boys. Hano baririmbaga 'Tayali'
Humble, Nizzo na Safi nibo bagize itsinda rya Urban Boys. Hano baririmbaga ‘Tayali’
Urban Boys imaze kugaragaraza ko ifite abafana benshi muri iri rushanwa
Urban Boys imaze kugaragaraza ko ifite abafana benshi muri iri rushanwa
Mu myanya y'icyubahiro VIP abarimo nabo bafatanyije na Urban Boys kuririmba indirimbo bise 'Taya
Mu myanya y’icyubahiro VIP abarimo nabo bafatanyije na Urban Boys kuririmba indirimbo bise ‘Tayali’
Young grace mu ndirimbo ye yise 'Sweet poupou'
Young grace mu ndirimbo ye yise ‘Sweet poupou’
Young Grace ari mu bahanzi batamerewe neza muri iri rushanwa kubera umubare muke w'abamwereka ko bamushyigikiye
Young Grace ari mu bahanzi batamerewe neza muri iri rushanwa kubera umubare muke w’abamwereka ko bamushyigikiye
Bafashe Primus bayishyira muri aka gacuma aba ariho bayinywera
Bafashe Primus bayishyira muri aka gacuma aba ariho bayinywera
TBB iririmbamo MC Tino ni ubwa mbere ije muri iri rushanwa. Umubare w'abafana ifite bishoboka ko umwaka utaha isubiyemo yaba ifite abantu benshi
TBB iririmbamo MC Tino ni ubwa mbere ije muri iri rushanwa. Umubare w’abafana ifite bishoboka ko umwaka utaha isubiyemo yaba ifite abantu benshi
Mc Tino wahoze ariwe mushyushyarugamba w'iri rushanwa ubu nawe ari mu barihatanira
Mc Tino wahoze ariwe mushyushyarugamba w’iri rushanwa ubu nawe ari mu barihatanira
Buzindu Allioni ni umwe mu bahanzi barimo kugaragaza imbaraga mu muziki guhera mu mpera za 2015
Buzindu Allioni ni umwe mu bahanzi barimo kugaragaza imbaraga mu muziki guhera mu mpera za 2015
Allioni ari mu bahanzi baje bwa mbere muri iri rushanwa ariko umaze kugira abafana batari bakeya
Allioni ari mu bahanzi baje bwa mbere muri iri rushanwa ariko umaze kugira abafana batari bakeya
Umutare Gaby ntiyita ko ari imbere y'abantu benshi arimo kuririmbira. Iyo aririmba aba yumviriza neza ibyo arimo kuririmba
Umutare Gaby ntiyita ko ari imbere y’abantu benshi arimo kuririmbira. Iyo aririmba aba yumviriza neza ibyo arimo kuririmba
Ni ubu buryo yari yambayemo
Ni ubu buryo yari yambayemo

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye i Musanze, biteganyijwe ko igitaramo kibanziriza icya nyuma kizabera i Rubavu ho mu Ntara y’Iburengerazuba.

Photos@Evode Mugunga/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

 

8 Comments

  • ayuwe Buzindu we ko nta kabere mama wazanyarukiye hahandi cyangwa ukantumaho nkakushakira ka boobs pump

    • keep up Christopher ✌????️I’m behind u ,love ur music ????

    • Kuki ugenzwa nokurunguruka amabere y’abana babandi, ubwo ntiwifitiye ikibazo?

  • Muri make uyu mwanditsi asize akoze Proclammation y’ukuntu Abaririmbyi bakurikirana uhereye inyuma; yivugiye ko YOUNG GRACE ari we wa nyuma ndetse yuko ashatse yacumbikishiriza aha uru rugendo akazategereza amahirwe y’umwaka utaha. Avuze kandi ko TBB na yo yakwitegura gusubiramo ubutaha. Nta mafoto ahagije yateganirije ba DANNY VUMBI na ba UMUTARE GABY. Rero murabe hafi iyi PGGSS6 itaba yaramaze kugurwa ntitubimenye!!!!! Muri make igikombe uyu mwanditsi agihaye URBAN BOYS (1) na BRUCE MELODIE (2).

  • urban boys niyo igikwiya

  • nta gushidikanya igihe Niki ngo Urban boys batware igikombe

  • Swagga boyz swagga level,nimukibahe bitahire.Bruce melody uzongera ube dauphine ntakundi lol ntucike intege nahubutaha ariko

    • Ni Danny Vumbi uzacyegukana kuko niwe werekana ibihango bihamye kandi bijyanye n’umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish