Digiqole ad

Uri kumwe n’Imana nta kidashoboka- The Ben

 Uri kumwe n’Imana nta kidashoboka- The Ben

Mugisha Benjamin cyangwa se [The Ben] izina ryamamaye cyane mu muziki w’u Rwanda guhera muri 2008 na 2009 ubwo yari amaze kurekera kumvikana mu ndirimbo za Tom Close atangiye ize, avuga ko kuba arimo kugenda yigarurira imitima y’abakunzi b’ibihangano bye abikesha amasengesho atura Imana.

The Ben asanga nta kintu umuntu yagakoze atiragije Imana ngo imushoboze
The Ben asanga nta kintu umuntu yagakoze atiragije Imana ngo imushoboze

Ibi abitangaje nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo nshya yise ‘Habibi’ mu masaha 18 ashize isohotse ikaba imaze kumvwa n’abantu basaga 8264 naho abamaze kuyitunga ‘Download’ bagera ku 5421.

Nubwo akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, The Ben asanga nta kigeze gihungabanya imitima y’abafana be kuko agerageza kubagezaho ibihangano bye kandi bikoze mu buryo bwiza.

Ati “Burya ibyo waba ukora byose uramutse utabyereka Imana nta ntsinzi na nkeya wagira. Ibyo nkora iyo mbonye hari abo binejeje Imana iba yabinsubirijemo”.

Iyo ndirimbo ‘Habibi’, yayikoranye na Producer Pastor P ukorera mu Rwanda ndetse ukora indirimbo za King James. Kuba The Ben ariwe yahisemo gukorana nawe ngo ni umwe mu bantu akunda kandi yubahira akazi bakora.

Yakomeje avuga ko imwe mu mpamvu yatumye ashyira hanze indirimbo ifite amashusho agaragaza amagambo ayigize ‘Lyrics’ ariko ibyinwa n’abazungu, ari ugushaka ko abayikunze banamenya amagambo ayigize byabafasha guhita bayimenya.

Ko amashusho yayo yatangiye kuyategura uko azafatwa kandi yifuza ko yazaza arusha uburyo audio imeze cyangwa se wenda bikazaterwa n’uburyo abantu bazayakira.

Imyaka itandatu irashize The Ben yibera muri Amerika. Mu minsi ishize bikaba byaragiye bihwihwiswa ko ashobora kuza mu Rwanda nubwo ku ruhande rwe avuga ko biri mu nzozi afite kugaruka gutaramira abanyarwanda ariko bikiri mu nyigo.

https://www.youtube.com/watch?v=3gg1L4oJzl4

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish
en_USEnglish