Digiqole ad

Umwaka wa 2016 ni uwanjye, nkureho iby’abanyita umunebwe- Queen Cha

 Umwaka wa 2016 ni uwanjye, nkureho iby’abanyita umunebwe- Queen Cha

Queen Cha avuga ko umwaka wa 2016 ari umwaka ashaka kwerekana imbaraga afite mu muziki

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, ni umwe mu bahanzikazi bagiye bavugwaho kuba atita ku kumenyekanisha ibihangano bye kandi afatwa nk’umwe mu bahanzikazi bazi kuririmba banafite ikimero gituma akundwa na benshi.

Queen Cha avuga ko umwaka wa 2016 ari umwaka ashaka kwerekana imbaraga afite mu muziki
Queen Cha avuga ko umwaka wa 2016 ari umwaka ashaka kwerekana imbaraga afite mu muziki

Kuri ubu avuga ko uburyo yatangiye umwaka wa 2016 bimuha isura y’uburyo agomba kwitwara bitandukanye cyane n’uko abantu bamufata.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo izo yise Isiri, Windekura, Iwawe, Queen of Queens ndetse n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Mu minsi ishize nibwo yashyize hanze indirimbo yise ‘Alone’ iza kuba imwe mu ndirimbo zari zimaze igihe zikunzwe cyane n’abayumvishe.

Gusa inagarukwaho mu bitangazamakuru ko ishobora kuba ariyo yahimbiye Dj Cox bahoze bakundana bakaza gutandukana.

Ibyo byose ku ruhande rwa Queen Cha yagiye abitera utwatsi ahubwo agashimangira ko ari indirimbo irimo ubutumwa buri muntu wese ashobora kuba yakwisangamo.

Ubwo yashyiraga hanze indi ndirimbo yise ‘Umunyamahirwe’, yabwiye Umuseke ko amaze igihe yiga uburyo yavanaho ijambo ‘Ubunebwe’ akunze kumva bamwita hirya no hino.

Ati “Numvaga nkora bisanzwe nkuko abandi bakora. Nabona n’indirimbo zanjye zikunzwe nkumva ari ibyo. Ariko kuba hari abanyita umunebwe buriya hari ikitagenda ari nacyo ubu nafatiye ingamba. Uyu mwaka wa 2016 ni uwanjye”.

Ku bijyanye no kuba atarasubira mu rukundo, avuga ko ibyo ari ibintu bihoraho igihe cyose yakumva ashaka kubisubiramo yabisubira. Ariko ko hari izindi nshingano agomba kubanza kwitaho zamugirira akamaro kurushaho.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngo igihe cyose yashaka gusubirira murukundo yabisubira? Ubwo nukuvugako aziroha kuwambere abonye.Ubundi ibyurukundo birizana ntabwo wavugango nzabigiramo igihe nshakiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish