Ku nshuro ya kabiri, Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahurira mu giterane cy’iyobokamana cya “Rwandan Christian Convention”, kizabera mu Mujyi wa Dallas, ku matariki ya 5-7 Kanama 2016. Iki giterane ngarukamwaka cy’iminsi itatu gitegurwa n’amatorero y’Abanyarwanda bo muri America bufatanyije n’ Ambassade y’u Rwanda i Washington DC. Pasteur Manywa Jean-Bosco umuyobozi wa […]Irambuye
Amazina ye ni Peace Jolis, azwi cyane mu muziki ku izina rya Peace. Ni umuhanzi nyarwanda uzwiho ubuhanga mu miririmbire ya ‘live’ akaba akora injyana ya RnB. Yavutse tariki ya 01 Ukwakira 1990. Avuka kuri Se witwa Faustin Murigo na Nyina Kandide Kazarwa. Peace niwe bucura mu muryango w’abana babiri gusa. Ni ubuheta akaba na […]Irambuye
Musanze – Mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2016, iserukiramuco nyafurika ryabereye i Musanze ikinimba cyakuranwa n’imbyino zo muri Congo Kinshasa, Senegal, Angola. Abari bahari ntibishwe n’irungu. Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Senagl, Ballet Africains Fambondy ryabanje gutemberezwa mu gace k’ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho umwami w’u Rwanda yimikirwaga, agahabwa imitsindo […]Irambuye
Bitari uko aribo bahanzi gusa bari mu irushanwa, ahubwo nibo bahanzi bamaze kugaragaza ko harimo intera ndende hagati yabo n’abandi kubera ubwinshi bw’abafana bafite. Mu bitaramo birindwi byose byagiye bibera mu Ntara hirya no hino, aba bahanzi nibo bagiye banikira abandi mu kugira imbaga nyamwinshi y’abafana bakunze ibihangano byabo. Byagera kuri Urban Boys bikaba umugani. […]Irambuye
The Ben na Meddy ni abahanzi bigaruriye imitima ya benshi bakunda umuziki w’u Rwanda, aba ubusanzwe b’inshuti baherutse gusohora indirimbo mu gihe kimwe, ibintu bidakunze kuba ku bahanzi bumvikana. Meddy avuga ko kuba barashyiriye hanze indirimbo icyarimwe bitari ugupingana ahubwo buri umwe agira igenabikorwa rye. Mu minsi ishije nibwo The Ben yashyize hanze indirimbo ye […]Irambuye
Kuva i Nyamirambo ukamanuka ukagera i Nyarugenge hagati ukamanuka Umuhima wose na Nyabugogo ukerekeza Remera kuri Stade abantu bagiye bihera ijisho ibirori by’itorero ry’u Rwanda, igororangingo ry’abasore bo mu Gatenga n’imbyino n’ingoma z’abanyeSenagal. Byari mu rugendo rwo gutangiza icyumweru cya FESPAD n’Umuganura. Insanganyamatsiko iravuga ngo “TURWUBAKIRE KU MUCO TWITEZE IMBERE”, ni ibikorwa byateguwe ku bufatanye […]Irambuye
Guhora mu ngendo, kwitabira ibitaramo biba mu ijoro, kugaragara mu mashusho y’indirimbo babyinisha abandi bakobwa, umugore washakanye n’umuhanzi ngo agomba kubyihanganira. Kuko aho kureka umuziki Uncle Austin avuga ko ahubwo bajya bajyana muri ibyo byose. Abatari abanyamuziki bibaza uburyo ingo z’abahanzi zikomera. Ibanga ngo nta rindi ni ukwiyakira hagati y’abashakanye n’abanyamuziki. Uncle Austin avuga ko […]Irambuye
Aba baraperi bombi bahoze mu itsinda rimwe rya Tuff Gangz. Nyuma Fireman, Green P na Bulldog baza kwikumura bashinga iryabo bise Stone Church ryaje no gusenyuka. Kuri ubu Jay Polly ngo afata Fireman nk’ufite uburwayi mu mutwe kubera imyitwarire ye n’amagambo asigaye aririmba mu ndirimbo ze. Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike Fireman ashyiriye hanze indirimbo […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru, Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless yarahiriye imbere y’amategeko kubana na Producer Ishimwe Clement uyobora Kina Music. Ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, nyuma y’aho Ishimwe Clement yari yambitse umukunzi we impeta amusaba kumwemerera bagashyingiranwa tariki ya 26 Gicurasi. Nyuma y’uku gusezerana imbere y’amategeko, kuri iki cyumweru haraba n’umuhango wo […]Irambuye
Saa 14h00’ nibwo igitaramo kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu cyatangiye. Mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ntengo mu Mujyi wa Rubavu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho icyo gitaramo cyabereye. Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa ryitabirwa n’abantu ingeri zose baba baje kureba uburyo […]Irambuye