Digiqole ad

PGGSS ni ihurizo ku muhanzi uyirimo- Christopher

Ku nshuro ye ya gatatu yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu nshuro esheshatu rimaze kuba, Christopher asanga iri rushanwa ari ihurizo ku muhanzi uba aririmo kuko bigera ku munota wa nyuma buri umwe agifite ikizere cyo kuryegukana.

Christopher asanga irushanwa rya PGGSS aba ari ihurizo ku muhanzi uba ayirimo
Christopher asanga irushanwa rya PGGSS aba ari ihurizo ku muhanzi uba ayirimo

Kuba hari umuhanzi ushobora gutangaza ko ariwe ugomba kuryegukana, kuri we asanga biba ari amatakirangoyi. Kubera ko nta kindi aba afite yavuga gusa muri we aba azi neza ko ari mu irushanwa kandi irushanwa rihatanirwa na benshi.

Mu irushanwa ririmo kuba ubu, Muneza Christopher ari mu bahanzi bagihabwa amahirwe menshi yo kuba yanaryegukana.

Ku rundi ruhande akaba ari kumwe n’abandi bahanzi 10 kandi bose nabo bakenye kwegukana iryo rushanwa. Muri abo harimo Melodie, Urban Boys, Danny Nanone, Young Grace, Jules Sentore, TBB, Allioni, Danny Vumbi na Gaby Umutare.

Christopher yabwiye Umuseke ko mu nshuro eshatu amaze kwitabira iri rushanwa, ubu aribwo yumva afite ikizere cyo kuba yanaryegukana ugereranyije n’andi marushanwa yagiye yitabira.

Ati “Kuba umuhanzi yakwitaka ibigwi ko ariwe ukwiye kwegukana irushanwa nibyo. Gusa muri we aba abizi neza ko ari amatakirangoyi kuko haba hari abandi benshi nabo barishaka. Ubundi PGGSS ni ihurizo ku muhanzi”.

Ubwo iri rushanwa ryegukanwaga na Riderman muri 2013 ku nshuro ya gatatu ryari ribaye, Christopher nibwo bwari ubwa mbere aryitabira.

Nyuma aza no kongera kugaragara mu bahanzi 10 baryitabiriye mu mwaka wa 2014 nabwo ryegukanwa na Jay Polly.

Muri 2015 Christopher ntiyagaragaye mu bahanzi baryitabiriye. Ahanini biza kuvugwa ko byatewe nuko Knowless nawe wari muri Kina Music bitajyaga kuba byiza bahatana.

Ahubwo iyo nzu isanzwe itunganya umuziki, ihitamo ko imbaraga zayo zose yazishyira kuri Knowless bityo aza no kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatanu ryari ribaye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • sha urrivuze musore.nukuri nibarabe baguhe kko;uyumwaka Imana niwew yarihaye pee3e!!™? mazeee nimuze tumu brave’kko twifatane nawe mugushima. urban boyz nabone ntitubibagiy bihangabe kko bazirinko umwaka uza.komera musore murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish