Digiqole ad

Koffi Olomide yahise ajyanwa muri gereza ya Makala i Kinshasa

 Koffi Olomide yahise ajyanwa muri gereza ya Makala i Kinshasa

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi cyane muri aka karere ku mazina ya Koffi Olomide yatawe muri yombi muri iki gitondo i Kinshasa. Koffi yahise ajyanwa imbere y’umucamanza amurega gukubita umwe mu babyinnyi be bari i Nairobi, ibintu abantu benshi bamaganye. Koffi  amaze kubonana n’umucamanza yahise ajyanwa muri gereza ya Makala.

Koffi Olomide mu mapingu
Koffi Olomide mu mapingu

Nyuma yo gutabwa muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Koffi Olomide yahise ajyanwa imbere y’urukiko i Kinshasa ashinjwa gukubita umugore akoresha, nyuma yahise ajyanwa muri gereza nkuru ya Kinshasa izwi nka Makala aho ategereje gusomerwa.

Hari amakuru avuga ko yasabiwe gufungwa amezi 18.

Ni ibintu byihuse cyane nk’uko byemezwa n’umunyamakuru wa AFP i Kinshasa, Koffi yafatiwe hafi y’iwe ahita ajyanwa ku rukiko ahamwa n’ibyaha yaregwaga.

Nyamara kuva yagera i Kinshasa kuwa gatandatu yoherejwe n’abashinzwe umutekano muri Nairobi ngo atahe ntabwo yari yigeze akorwaho, ndetse yari yabonye umwanya wo gusaba imbabazi uwo yahemukiye mu ruhame.

Amafoto yagaragaye Koffi yambitswe amapingu, ngo yahise ajyanwa kuri Parquet , ibinyamakuru muri Congo biravuga ko yafashwe ku mabwiriza y’umushinjacyaha mukuru wa Republika ya Congo ngo akurikiranywe ku gukubita umwe mu babyinnyi be.

Zakarie Bababaswe umudepite mu Nteko ya Congo yari yatangaje ko bibabaje kuba Koffi akora ubunyamaswa ku mugore yagera i Kinshasa akakirwa nka VIP mu gihe igikorwa cye cyari cyababaje isi yose.

Amashusho yababaje abantu benshi yerekenye uyu muhanzi w’icyamamare akubita umwe mu babyinnyi be ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya  Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi muri week end ishize.

Amaze gukora ibi, yahise yirukanwa n’inzego z’umutekano muri Kenya asubizwa iwabo, ageze muri Congo yasabye imababazi cyane, asohora video ari kumwe n’uwo yakubise asaba imbabazi ndetse no kuri Television y’igihugu atangaza ko ibyo yakoze ari ubusazi kuko ubusanzwe akunda abagore kandi abubaha.

Ibi yakoze byatumye muri Zambia bahagarika igitaramo yari afiteyo kubera aya mashusho yagaragaye ahohotera umugore akoresha.

Si ubwa mbere Koffi Olomide yaba ahaniwe kurwana, mu 2012 yakatiwe amezi atandatu y’igifungo gisubitse kubera gukubita utunganya muzika ye (producer) mu 2008 nabwo yakubise imigeri umunyamakuru wa RTGA TV anamena Camera ye.

Nubwo yatangiye muzika mu myaka ya 1980, Koffi w’imyaka 60 ukunze kwiyita “Mopao”, yakunzwe cyane mu karere hagati ya 1995 na 2005 kubera  indirimbo ze nka; Andrada (1995), Affaire D’Etat(2003), L’autre la (2004), Loi (2006) Papa Plus (2008), Effrakata (2012) n’iyitwa Selfie yasohoye 2015 yakunzwe cyane.

Koffi Olomide ni umuntu ukunzwe cyane kandi ugira abafana benshi gusa ngo asanzwe azwiho imico nk'iyi yo kurwana
Koffi Olomide ni umuntu ukunzwe cyane kandi ugira abafana benshi gusa ngo asanzwe azwiho imico nk’iyi yo kurwana
Koffi bamuta muri yombi i Kinshasa
Koffi bamuta muri yombi i Kinshasa
Bamujyanye
Bamujyanye

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • ntanarimwe indispline zizatera imbere kabone niyo yaba ari icyamamare bimeze gute.

    • ok

  • Nizeyeko babanje kumuterinshyi nkeya

  • Emmy nashakaga kukumenyesha ko koffi yamaze gutera imbere ibifatika arabifite.
    Gusa nanjye sinigeze nishimira uburyo yitwara akubita uriya mukobwa

  • Iyo bamutikura uwo mugeri akumva uko bimera

  • akavuyo ke ngo n’uko ari umustar nibamuhagarike gukora urebe ngo arajya ku murongo. byose ni umurengwe

    • Babanze bamushyire kugatebe bamuhate ubugali n’ibigoli abanze asubire kumurongo nubundi yarafite ibiro byinshi.

  • Ubundi se ko ntawe abyinisha atara muhaye avance, buriya yashatse kongera kubimubwira undi yanze aherako amwijundika akajya amushihagura no kumukubita ngo atinye azemere babikore kugahato. Ntakindi yaba yaramukubitiye nibyo, nagende abizire birengere n’abandi aha akazi yabanje kubabonjabonja.

  • Congo yabaho ikoze igikorwa nabiwacu bakubita abagore abacamanza bajye babakanira urukwiye

  • Well, sinishimiye uburyo yakubise uriya mu mama. Ariko niba Congo ifite rya tegeko rivigako bene icyaha cyurugomo kiburanishirizwa aho cyakorewe, abavoka be bashobora kumurwanaho.

    • @Simba Jean,

      Amakuru yawe muvandimwe? ndizera ko umeze neza? imigisha y’Imana ikomeje kukugeraho.

  • Aratanga inoti bamurekure da! Kongo niyiziye!!! Igizwe na indisciplines jugeza kuri 99%

  • Nababajwe cyane nukuntu yakubise bunyamaswa uriya mugore, kandi ndashimira Imana ko hakiriho abantu babona ibintu bibi bakabyamagana,na Congo imihane by’intanga rugero.

  • Kuba yakubise umugore sicyo cyaha gikomeye gikozwe n’umunyekongo agikorera mugenzi we. Isi ikwiye kuva ku marangamutima ikanareba ubwicanyi-politique bukorerwa muri ITURI bukunze kwitirirwa imitwe y’abarwanyi ba FDLR, MAÏ MAYI, ADF NULU…! Isi yabugize nk’akaje kagomba kwemerwa gakorerwa ikiremwamuntu. Ni ikimwaro gikomeye kubanyamakuru n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu badashobora gucukumbura ngo basabe ko buriya bwicanyi bwafatwa nka genocide abantu n’ibihugu biburi inyuma bakurikiranwe. Aho gutunga itoroshi Koffi Olomide wakubise umugeri uwo bafatanya umugeri ukirengagiza ibigumbi bitabarika bimaze kwangazwa no guhitanwa n’ubwicanyi bw’akagambane ka mpatse ibihugu yo mu karere k’ibiyaga bigari.

    • @ Hasting, you are right, vous avez raison, ibyo uvuze ni ukuri. Ikibazo ni uko ibi uvuze ni bake babyumva, ni bake babiha agaciro, ariko mu by’ukuri, biriya bibera muri ITURI birababaje cyane. Nta muntu ushyira mu gaciro wumva impamvu Leta ya KONGO na Afurika muri rusanga batabihagurukira ngo babihagarike, habuze iki???

  • Banyamakuru namwe mujye mugira ubunyamwuga mu byo mukora. kuko rwose loi ntiyasohotse 2006 ngo papa plus yasohotse muri 2008??? aha ho ndasetse ndahwera pe!!

    • @Mico
      nta mwanya baba bafashe wo gucukumbura ngo batange amakuru nyayo, kandi biography ya Koffi ni amakuru wabona kuburyo bworoshye cyane rwose kuri internet. album ya Papa plus muri 2008,come on!! ☺☺☺

  • Koffi yakomeje kubaka izina ahubwo kuko nutamuzi yaramwumvise ndetse bamwe bagize namatsiko yokumureba kumbuga nyishi! iyi ni style y’abanyamerica yakozee

Comments are closed.

en_USEnglish