Digiqole ad

Kigali Jazz Junction yatumiye Hope na Ben Kipeti

 Kigali Jazz Junction yatumiye Hope na Ben Kipeti

Ben Kipeti ni umwarimu wa muzika ku Nyundo

Tariki 5 Kanama 2016, muri Kigali Serena Hotel hazataramira abahanzi Hope Irakoze na Ben Ngabo Kipeti nk’abahanzi bakuru batumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Ben Kipeti ni umwarimu wa muzika ku Nyundo
Ben Kipeti ni umwarimu wa muzika ku Nyundo

Hope Irakoze asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bahanzi baririmba ‘Live Music’, kandi bivugwa ko ari umuhanzi w’umuhanga ndetse wabigaragaje yegukana irushanwa rya Tusker Project Fame Season 6.

Ben Ngabo Kipeti we uretse kuba ari umwarimu w’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, anazwiho ko ari umuhanzi w’inararibonye umaze imyaka irenga 25 aririmba by’umwuga.

Muri iki gitaramo, aba bahanzi bombi bazafatanya na Neptunez Band ari nayo isanzwe itegura ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction mu Rwanda.

Aganira na Umuseke, Remmy Lubega, umuyobozi washinze iri tsinda rya Neptunez Band yavuze ko bifuje guhuza aba bahanzi bombi kugira ngo bashimishe Abanyarwanda mu miririmbire inogeye amatwi.

Yagize ati “Ben Kipeti asanzwe ari umuhanzi wabigize umwuga uririmba Afro Jazz, twifuje ko yahura na Hope nawe abantu bakunda kubera imiririmbire n’ijwi bye tukareba icyo bitanga.” Iki gitaramo cya Jazz Junction kigiye kuba ku nshuro ya munani mu Rwanda.

Kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10,000) mu myanya y’icyubahiro.

Irakoze Hope ni umwe mu bahanzi b'abahanga wanegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ubwo ryabaga ku nshuro ya gatandatu icyo gihe akaba yari ahagarariye u Burundi
Irakoze Hope ni umwe mu bahanzi b’abahanga wanegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ubwo ryabaga ku nshuro ya gatandatu icyo gihe akaba yari ahagarariye u Burundi

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish