Primus Guma Guma Super Star irushanwa ritegurwa na East African Promotors (EAP) ku bufatanye na Bralirwa, ubu abahanzi baheruka muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya gatandatu, bararira ayo kwarika kubera amadeni bafite hanzekubwo gutinda kwishyurwa. Mu bahanzi batandukanye baganiriye na Umuseke, bavuze ko bakomerewe cyane n’amadeni bagiye bafata mu kwambara n’indi myiteguro ijyanye n’irushanwa. Ngo […]Irambuye
*Clement avuga ko ntacyo bapfuye Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazaza he muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye, Christopher ava muri iyi nzu ya muzika gutyo ahita abitangaza kuri uyu wa mbere. Aciye kuri Facebook, Christopher yanditse amagambo ashimira Kina Music muri rusange ndetse na Clement […]Irambuye
Amag The Black utaritabiriye itorero ry’abahanzi riherutse kuba ariko ubu uri ku rutonde rw’abazaryitabira ku nshuro izakurikira, avuga ko umuhanzi utararijyamo yakiswe ‘Umuha***’ izindi nyuguti zikazajyaho ari uko arivuyemo. Kubera imbuto abarigiyemo ngo bari kwerera abatararijyamo, AmaG asanga bishobora kuba hari uruhare runini cyane bizagira ku bufatanye butari busanzwe hagati y’abahanzi. Avuga ko wasangaga kenshi […]Irambuye
Ibindi byamamare kenshi usanga byitabira ibitaramo bitandukanye biba byateguwe n’abantu ku giti cyabo bibera mu mazu atari rusange ‘House Parties’. Ibyo Gaby biri mu bitamucira ishati. Impamvu ituma adashobora kuba yakwitabira ibyo bitaramo bihurirwamo n’abantu ingeri zose, ngo n’uburyo bwo kwirindira umutekano. Ahanini ngo ibyo bitaramo bizamo n’abana baba bataruzuza imyaka y’ubukure ndetse n’umutekano w’umuntu […]Irambuye
Tuyishime Joshua ukoresha izina rya Jay Polly mu muziki, avuga ko abantu birirwa bavuga yuko injyana ya HipHop yapfuye ari ababa babuze ibyo bavuga bikaba nko kuyimwariraho. Bityo ko we asanga abayikora batagaciwe intege y’ibyo bakora ahubwo bagashyigikiwe. Jay Polly udakunze gupfana ijambo, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kt Radio aho yabazwaga ku myiteguro […]Irambuye
Umuhanzi mpuzamahanga Kevin Lyttle yashyize kuri Facebook ye agace gato k’indirimbo yakoranye n’umunyarwanda King James, kugeza ubu itarasohoka. Ni indirimbo iryoshye, kandi ibyinitse. Kevin Lyttle yatunguye abantu ashyira ahagaragara amashuri ari ku mucanga “Martin’s Beach Lounge – Marassi” mu Misiri we n’inshuti ze, bumva indirimbo “The Girl is mine” yakoranye na King James. Kanda HANO […]Irambuye
Audace Munyangango uzwi ku izina rya Auddy Kelly yaraye akoreye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ine ishize hashinzwe umuryango El-Familia ugizwe n’abakunda uyu muhanzi. Abakobwa/abagore bitabiriye iki gitaramo baje bambaye imyenda y’ibara ry’umweru mu gihe abasore/abagabo bari bambaye umukara. Abateguye iki gitaramo bari basabye abazakitabira ko baza bambaye iyi myambaro, nabo barabyubahiriza. Ibintu byari binogeye […]Irambuye
Nzaramba Eric cyangwa se Senderi International Hit mu muziki, ngo yarecyeshejwe inzoga na HADUYI (Abanzi) batemera ibikorwa bye bya muzika. Kubera ko bamwe niho yagiye abavumburira kubera gusangira nawe bagashiduka bamubwije ukuri. Ubu ikinyobwa cyose kirimo umusemburo ntazongera kugica iryera ahubwo ngo agiye kubanza guhindura ibyo bari bamuziho aze mu isura yindi nshya mu muziki. […]Irambuye
Ubwo abantu benshi bakomezaga kugenda bashimira Charly & Nina uburyo indirimbo yabo bakoranye na Big Farious bise ‘Indoro’ yuzuzaga inshuro Miliyoni n’igihumbi magana inani na makumyabiri n’umwe1.001.821 imaze kurebwa, Kidum yinubiye cyane impamvu Farious atashimiwe kandi yarabigizemo uruhare. Mu butumwa bwagiye bwoherezwa na Alexis Muyoboke umujyanama ‘manager’ w’abo bakobwa, Kidum yabufashe maze yandika abaza impamvu […]Irambuye
Bwa mbere umuhanzi Ngamije Gabriel na mushiki we Claire Ikirezi bagiye gushyira hanze Album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo 12 z’amajwi gusa , iyi album ikazaba igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ngamije Gabriel Semugeshi uzwi nka Pastor Gaby na mushiki we Claire U. Ikirezi, bombi bakaba babarizwa mu muryango Great Commission Ministry(GCM). Ni bamwe […]Irambuye