Naretse inzoga kubera HADUYI zingendaho- Senderi
Nzaramba Eric cyangwa se Senderi International Hit mu muziki, ngo yarecyeshejwe inzoga na HADUYI (Abanzi) batemera ibikorwa bye bya muzika. Kubera ko bamwe niho yagiye abavumburira kubera gusangira nawe bagashiduka bamubwije ukuri.
Ubu ikinyobwa cyose kirimo umusemburo ntazongera kugica iryera ahubwo ngo agiye kubanza guhindura ibyo bari bamuziho aze mu isura yindi nshya mu muziki.
Senderi utaragaragaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ryaje kwegukanwa n’itsinda rya Urban Boys. Byagiye bivugwa n’abahanzi bagenzi be ko ari umwe mu bahanzi batakagiye babura muri iri rushanwa.
Kubera ko akenshi ni naho yagendaga akorera udushya twanatumye izina rye rizamuka cyane ugereranyije n’abandi bahanzi bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda.
Mu kiganiro na Umuseke, yavuze ko kuba yari amaze igihe asangira inzoga n’abantu benshi batandukanye batari basanzwe ari n’inshuti ze, byatumye avumbura ko afite abanzi benshi. Bityo akaba ariyo mpamvu yahagaritse kunywa inzoga.
Ati “HADUYI zandekesheje inzoga burundu. Ubu ngiye kujya ninywera ibindi binyobwa bidafite imisemburo. Kuko naje gusanga bashobora kuzazintegeramo bakankora ibyo bashaka”.
Mu bijyanye n’umuziki akora, ngo ubu igihembwe cye cya mbere yamaze kugisoza. Kuko tariki ya 20 Kanama buri mwaka nibwo aba agisoje agatangira ikindi mu mwaka hagati.
Ubu indirimbo zose agiye gutangira gushyira hanze kuri we ntabwo azibara ko zasohotse muri 2016. Azajya azibarira muri 2017 kubera ingenga bihe akoreraho.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu nawe bisigaye birushahokumushyira mwihurizo rikomeye kubaho nkumuhanzi uvugisha ibikorwa ntayandi manyanga azanyemo.
Ariko wowe umurwanyiriza iki? Ko wowe tutari twakubona ukikije n’abafan bakwishimiye kuriya. ishyari_jalousie.com