Digiqole ad

Mu gitaramo cya Auddy Kelly abagore bari bambaye umweru, abagabo umukara

 Mu gitaramo cya Auddy Kelly abagore bari bambaye umweru, abagabo umukara

Abakunzi ba Auddy bari baje bambaye umweru ku bakobwa n’umukara ku basore

Audace Munyangango uzwi ku izina rya Auddy Kelly yaraye akoreye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ine ishize hashinzwe umuryango El-Familia ugizwe n’abakunda uyu muhanzi. Abakobwa/abagore bitabiriye iki gitaramo baje bambaye imyenda y’ibara ry’umweru mu gihe abasore/abagabo bari bambaye umukara.

Abakunzi ba Auddy bari baje bambaye umweru ku bakobwa n'umukara ku basore
Abakunzi ba Auddy bari baje bambaye umweru ku bakobwa n’umukara ku basore

Abateguye iki gitaramo bari basabye abazakitabira ko baza bambaye iyi myambaro, nabo barabyubahiriza. Ibintu byari binogeye amaso.

Iki gitaramo ariko cyatangiye bitinze dore ko umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro ahagana saa Mbili z’ijoro mu gihe byari biteeganyijwe ko gitangira saa 18h00 z’umugoroba.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakunzi b’uyu muhanzi binjiraga babanje gutanga inkunga y’ibihumbi bibiri azashyirwa mu gasanduku k’uyu muryango warahiriye kugwa inyuma uyu muhanzi.

Iki gitaramo cyaranzwe no guhuza urugwiro hagati y’inshuti z’uyu muhanzi, kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Itsinda rya TBB, Jules Sentore, Peace Jolis, Gabiro, Yvan Buravan na Serge Iyamuremye uririmba indirimo zihimbaza Imana.

Aba bahanzi bari baje kwifatanya na Auddy Kelly n’abakunzi be, bagiye baririmba uduce twa zimwe mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa, bakagenda bikirizwa n’aba bafana ba Auddy byumvikanaga ko basanzwe bakurikirana umuziki Nyarwanda.

Iki gitaramo cyagaragayemo abakuze, barimo abo mu muryango w’uyu muhanzi ndetse n’umubyeyi we yari yaje kwifatanya n’abakunda umuhungu we.

Auddy Kelly wahumuje iki gitaramo, yageze ku rubyiniro, imbaga y’abakunzi be ihagurukira rimwe bamufasha kuririmba indirimo ze zagiye zimenyekana nka Sinzagutererana.

Iki gitraramo cyarangiye ahagana sa 22h00 z’ijoro, cyanagaragayemo abamurika imideli yateguwe n’abanyamideli Tity na Olivier.

Auddy Kelly yaririmbiye abakunzi be na we mu mwambaro w'umukara
Auddy Kelly yaririmbiye abakunzi be na we mu mwambaro w’umukara
Abakunzi ba Auddy barimo n'abakuze baje kwifatanya na we
Abakunzi ba Auddy barimo n’abakuze baje kwifatanya na we
Abakunzi ba Auddy barimo n'abanyamahanga ntibigeze bahura n'inyota cyangwa inzara
Abakunzi ba Auddy barimo n’abanyamahanga ntibigeze bahura n’inyota cyangwa inzara
Abakobwa bari bambaye umweru
Abakobwa bari bambaye umweru
Abakunzi ba Kelly bamufashije gukata umutsima w'imyaka ine bamaze bibumbiye hamwe
Abakunzi ba Kelly bamufashije gukata umutsima w’imyaka ine bamaze bibumbiye hamwe
Abahanzi bazwi mu Rwanda barimo abagize TBB na bo bafashije Auddy gukata umutsima
Abahanzi bazwi mu Rwanda barimo abagize TBB na bo bafashije Auddy gukata umutsima
Jules Sentore mu ndirimbo ze zamenyekanye yasusurukije abakunzi ba Auddy
Jules Sentore mu ndirimbo ze zamenyekanye yasusurukije abakunzi ba Auddy
Gabiro na Peace bari bamaze kuririmbira abafana ba Auddy
Gabiro na Peace bari bamaze kuririmbira abafana ba Auddy
Abagize TBB na Gabiro bavuye ku rubyiniro bamennyemo abiri
Abagize TBB na Gabiro bavuye ku rubyiniro bamennyemo abiri
Umwe mu bakunzi ba Auddy yaje ku rubyiniro amufasha kubyina
Umwe mu bakunzi ba Auddy yaje ku rubyiniro amufasha kubyina
Dj Adams wamenyerewe mu magambo yafashwe nk'urucantege kuri bamwe mu bahanzi yari yitabiriye iki gitaramo
Dj Adams wamenyerewe mu magambo yafashwe nk’urucantege kuri bamwe mu bahanzi yari yitabiriye iki gitaramo
El-Familia baje ku rubyiniro biyereka abandi bakunzi ba muzika bavuga ko Auddy bazamugwa inyuma
El-Familia baje ku rubyiniro biyereka abandi bakunzi ba muzika bavuga ko Auddy bazamugwa inyuma
Abagaragaje Imideli na bo bari mu bakunzi ba Auddy
Abagaragaje Imideli na bo bari mu bakunzi ba Auddy
TBB bashimishije abakunzi ba Auddy
TBB bashimishije abakunzi ba Auddy
Yvan Buravan ukizamuka yashimishije abakunzi ba muzika
Yvan Buravan ukizamuka yashimishije abakunzi ba muzika

Photos © I. ISHIMWE

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Byari byiza kumuryango mugari el- familia Auddy turagukundaaaaaa be blessed byari byiza le 19/8waaauuuu

Comments are closed.

en_USEnglish