Mu ijoro ryakeye nibwo abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bari baratsindiye ibihembo bye Groove Awards 2015 babishyikirijwe nyuma y’amezi 10. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru kandi nibwo banditse abahanzi bazahatanira ibi bihembo bya 2016. Ibi bihembo abatsindiye bahawe nyuma y’amezi 10, ubwo byazaga bwa mbere ngo byari byamenekeye mu ndege biva muri Kenya aho […]Irambuye
Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, kuri uyu wa kane yagiye muri Amerika mu imurikagurisha ryiswe ‘USA/AFRICA EXPO’ aho agomba kuvuga ku bukerarugendo mu Rwanda (Tourism in Rwanda) nka kimwe mu bihugu biri mu nzira y’iterambere muri Afurika. Saa 14h00’ zo kuri uyu kane nibwo yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma arahaguruka yerekeza i […]Irambuye
Butera Knowless kuri uyu wa kane nibwo indirimbo ye nshya yageze hanze, niyo ndirimbo ya mbere asohoye nyuma y’ubukwe n’igihe cy’ubuki. Iyi ndirimbo yayise ‘Ujumbe’. Iyi ndirimbo ya Knowless ikoze mu rurimi rw’igiswahili, bishimangira ubushake bwe bwo kutaba umu-star w’i Rwanda gusa no gushaka kugeza muzika y’u Rwanda ku rwego rw’akarere. Muri iyi ndirimbo y’Igiswahili, […]Irambuye
Buri mwaka dushima ibigezweho ndetse iby’indashyikirwa bigahembwa ariko ubona kenshi abo muri muzika badasubiza amaso inyuma ngo barebe Kirushyu Thomas, ngo bahembe Byumvuhore, ngo bashime kandi bahembe amazina nka Massamba Intore, Kayirebwa,Ben Kayiranga, Samputu, Suzana Nyiranyamibwa, Mariya Yohana n’abandi benshi bahaye inzira umuziki w’u Rwanda. Abenshi muri aba bakoze indirimbo mu myaka ishize ariko n’ubu […]Irambuye
Ngo nta gihoraho nk’impinduka, ibi ni ukuri, umuhanzi Mani Martin umuheruka mu myaka itanu ishize ubu yakwibaza ko yabaye ‘rock star’. Agaragara nk’umuhanzi ugezweho rwose, kurusha uko byari mu minsi ishize. Mani Martin, kimwe n’abandi bahanzi nka Christopher, DJ Zizou, abasore bagize Active, Urban Boys, Gabiro the Guitar n’abandi…nawe yari yaje kureba umuhanzi WizKid i […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016 muri Mille Collines, Massamba Intore yasobanuye ko yamaze gutunganya indirimbo 30 zirimo iza kera n’inshya yahurije kuri album yise ‘Inganzo ya Massamba Intore Icyogere’. Iyo album akazayimurikira abantu ku itariki ya 30 Werurwe 2017 icyo gihe akazabihuza n’umunsi umuryango we wibukiraho Mzee […]Irambuye
Meddy na The Ben, ni abahanzi bakunzwe cyane mu rubyiruko n’abakunda muzika nyarwanda, abafana ba muzika ntibahwema kubagereranya. Ubu byariyongereye cyane kubera indirimbo baherutse gusohorera rimwe zikunzwe muri iyi minsi. Dan Byiringiro akaba mukuru wa The Ben ari ku ruhande rwa murumuna we, we avuga ko aba bahanzi bombi umwe ari umuririmbyi undi akaba umubyinnyi. […]Irambuye
Binyujijwe mu ikompanyi yitwa ‘Urumuri rw’abahanzi’ iyoborwa na Issa Dusingizimana, hagiye gukusanywa amafaranga yo gufasha umuryango wa Mbamba Olivier umwe mu bakinnyi ba filime bari bakunzwe cyane mu Rwanda uherutse kwitaba Imana. Mu rwego rwo gushaka icyakomeza gutunga umuryango we yasize w’umugore n’abana bane harimo ufite amezi umunani gusa, hagiye kwerekanwa bwa mbere filime ‘Screening’ […]Irambuye
Daniel Lubwama Kigozi umuraperi ukomeye wo muri Uganda uzwi cyane nka Navio, ngo yasabwe amadorali ibihumbi cumi na bitanu (15000 USD) yo kuba yakwemererwa gukorana na WizKid indirimbo. Bihwanye n’amanyarwanda miliyoni 12. Muri weekend ishize nibwo WizKid yakoreye igitaramo i Kigali cyiswe ‘Beer Fest’ cyateguwe n’uruganda rwa Bralirwa binyujijwe mu kinyobwa cya Mutzing. Icyo gihe […]Irambuye
Radio & Weasel ni abahanzi bo muri Uganda bakunzwe cyane mu Karere. Mu gitaramo baririmbyemo ahitwa H Zone i Gikondo, basabye abanyarwanda ko bazongera gutora perezida Paul Kagame igihe cy’amatora nikigera. Abo basore babarizwa mu itsinda rya Goodlyf, amakuru agera ku Umuseke avuga ko bari mu Rwanda aho baje guhura na WizKid ngo bakore amashusho […]Irambuye