Digiqole ad

Kidum yababajwe no kubona bashimira Charly & Nina, Farious ntavugwe

 Kidum yababajwe no kubona bashimira Charly & Nina, Farious ntavugwe

Kidum ntiyanejejwe no kubona Charly & Nina aribo bavugwa hirya no hino gusa Farious atavugwa kandi nawe yararirimbye muri iyo ndirimbo ‘Indoro’

Ubwo abantu benshi bakomezaga kugenda bashimira Charly & Nina uburyo indirimbo yabo bakoranye na Big Farious bise ‘Indoro’ yuzuzaga inshuro Miliyoni n’igihumbi magana inani na makumyabiri n’umwe1.001.821 imaze kurebwa, Kidum yinubiye cyane impamvu Farious atashimiwe kandi yarabigizemo uruhare.

Kidum ntiyanejejwe no kubona Charly & Nina aribo bavugwa hirya no hino gusa Farious atavugwa kandi nawe yararirimbye muri iyo ndirimbo 'Indoro'
Kidum ntiyanejejwe no kubona Charly & Nina aribo bavugwa hirya no hino gusa Farious atavugwa kandi nawe yararirimbye muri iyo ndirimbo ‘Indoro’

Mu butumwa bwagiye bwoherezwa na Alexis Muyoboke umujyanama ‘manager’ w’abo bakobwa, Kidum yabufashe maze yandika abaza impamvu Big Farious adashimirwa kandi yaragize uruhare muri iyo ndirimbo.

Ku rubuga rwe rwa facebook yanditse agira ati “Nta hantu na hamwe nigeze mbona Farious avugwa. Yagize uruhare muri iryo shema. Ariko murareba Charly & Nina gusa!! Bica intege cyane!!”.

Amaze gutambutsa ubwo butumwa, benshi mu bamukurikirana bagiye bashimangira koko ibyo avuga ari ukuri. Bitari bikwiye ko hashimirwa abahanzi bamwe kandi hari n’undi wagize uruhare mu gukundwa kw’iyo ndirimbo.

Mu kiganiro na Umuseke, Muyoboke yavuze ko impamvu atigeze ashyira izina rya Farious mu butumwa yagiye yohereza, ari uko abo yabwoherereje ari abantu bagiye bamwereka ko bashyigikiye ibikorwa by’abo bakobwa.

Ati “Nta muntu ukwiye kugira ikibazo kuri ubu butumwa nagiye nohereza simvugemo Big Farious kandi nawe yaragize uruhare muri iyo ndirimbo. Kuko nawe ubwe nta kibazo abifiteho azi impamvu”.

Ubu nibwo butumwa Kidum yatambukije akibona ko Farious ntaho yigeze avugwa
Ubu nibwo butumwa Kidum yatambukije akibona ko Farious ntaho yigeze avugwa

Avuga ko uretse ubwo butumwa yoherereje abo yakwita ko azi neza ko ari abafana ba Charly & Nina, yafashe umwanya agatambutsa ubundi kuri facebook ye na Instagram ashimira Farious kuko ariho afite abafana bamukurikirana.

Kuba Kidum yaragize ikibazo cy’uko Farious atashimiwe mu bwagiye bwohererezwa mu matelefone ari uko atari yagasobanuriwe neza impamvu yabyo.

Nyuma y’aho asobanuriwe neza icyatumye bikorwa bityo, akaba yarahise ashyira hanze ubundi butumwa avuga ko ari umwe mu bakurikirana ibikorwa bya Charly & Nina kandi yishimira intambwe bamaze gutera.

https://www.youtube.com/watch?v=_XVKdgLu8WA

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Farious yagizemo uruhare nuwo gushimwa kabisa. Ariko twibuke ko mundirimbo ze bwite ntanimwe iragira views 500milles.

    • Uzi indirimbo ziwe zingahe?

      • Bitewe naho ndi indirimbo ze ziba kuri youtube ngira narazumvise

  • Big Farias ameze nka…Timbaland! Indirimbo ze bwite ni nkeya ziba hit, ariko iyo akoze mu ndirimbo y’Undi muhanzi isi yose iratangara! Icyo nicyo kiranga les grands maitres! Farias arabizi, ni Master. Ibisobanuro bya Muyoboke nta shingiro. Iyo Farias ataba muri iriya ndirimbo ntabwo yari kumera kuriya,let’s be honest just once.

  • None se farious afite igisetsa mpfizi!?? Abagabo agaciro kacu katerewe hejuru byo niko bimeze….n abakobwa basigaye bimurwa hatsinze abahungu….umwera w ibukuru ukwira hose

  • Farious rwose yarakozecyane muliliya ndirimbo afitemo uruharerunini mukuyiryosha ikindikandi niwewenyine wabyinaga kukobaliya bakobwa ntibazikubyina byarabihishe byosibanga. Uyumusore bamuririyeho turamwemerape nikimenyimenyi indilimboyindi ababakobwa basohoyenyuma (agatege) ntiyakunzwecyane nukugenderakuli clip gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish