Uvuga ko HipHop yapfuye aba yabuze icyo avuga- Jay Polly
Tuyishime Joshua ukoresha izina rya Jay Polly mu muziki, avuga ko abantu birirwa bavuga yuko injyana ya HipHop yapfuye ari ababa babuze ibyo bavuga bikaba nko kuyimwariraho. Bityo ko we asanga abayikora batagaciwe intege y’ibyo bakora ahubwo bagashyigikiwe.
Jay Polly udakunze gupfana ijambo, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kt Radio aho yabazwaga ku myiteguro y’igitaramo cyo kumurika album izaba iriho n’indirimbo za Amag The Black.
Avuga ko kuba udakunze injyana runaka utakabaye wishyiramo ko itanahari. Ahubwo aho kuba waca intege abahanzi bayikora wakwicecekera ugasa nkaho utanayizi.
Ati “Abavuga ko injyana ya HipHop yazimye sinzi intego yabo. Kuko yarazimye ubwo natwe twaba tutakivugwa. Uvuga ko yazimye ubundi abivana he?Muri Guma Guma dufata nk’irushanwa rikomeye mu Rwanda Danny Nanone ntiyari arimo?.
Mu gihe bari mu myiteguro yo gushyira hanze album izaba iriho indirimbo zabo bombi, amakuru agera ku Umuseke avuga ko umwe mu bari bashinzwe gutegura icyo gitaramo yamaze gusesa amasezerano yari afitanye nabo.
Ahanini bikaba ngo byaratewe nuko hari ibyo bagombaga gushyira mu bikorwa mbere yuko icyo gutaramo kigera ariko kugeza ubu bikaba nta n’agashwishwi aratangarizwa.
Benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’aba baraperi, bakaba bavuga ko ari ugushaka kuzikubira ibizava muri icyo gitaramo.
Icyo gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu kuri Petit Stade i Remera, abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda bakazaba bakirimo. Abo barimo Melodie, Buravani, n’abandi.
https://www.youtube.com/watch?v=OKAk6lw1-EQ
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Jay Polly komeza ubabwire nibiba ngombwa ubakosore.