Digiqole ad

“House Parties” kuri Umutare Gaby ni ikizira

 “House Parties” kuri Umutare Gaby ni ikizira

Umutare Gaby ni umuhanzi umaze kugaragaza ubuhanga mu miririmbire ye

Ibindi byamamare kenshi usanga byitabira ibitaramo bitandukanye biba byateguwe n’abantu ku giti cyabo bibera mu mazu atari rusange ‘House Parties’. Ibyo Gaby biri mu bitamucira ishati.

Umutare Gaby ni umuhanzi umaze kugaragaza ubuhanga mu miririmbire ye
Umutare Gaby ni umuhanzi umaze kugaragaza ubuhanga mu miririmbire ye

Impamvu ituma adashobora kuba yakwitabira ibyo bitaramo bihurirwamo n’abantu ingeri zose, ngo n’uburyo bwo kwirindira umutekano.

Ahanini ngo ibyo bitaramo bizamo n’abana baba bataruzuza imyaka y’ubukure ndetse n’umutekano w’umuntu ku giti cye uba utizewe.

Kuko ahenshi nta bantu baba bashinzwe umutekano (Bodyguards) baba bahari. Ku buryo n’uwashaka kugukoreraho urugomo nta cyamubuza.

Gaby yabwiye Radio10 ko mu myaka y’ubugimbi ye yirinze ikintu cyose gishobora kuba cyamugiraho ingaruka zitari nziza. Kugeza ubwo anabereye umuhanzi umaze kugira izina ritari rito mu muziki w’u Rwanda.

Ati “Ubundi umwana uri mu myaka mito niwe usanga ashidukira ibintu byose. Ariko njye mu buto bwanjye nakuze nirinda ikintu cyose cyangiraho ingaruka arinjye ubyiteye. House Parties kuri njye Oyaaaa!!!”.

Akomeza avuga ko yigeze kubigerageza kubijyamo ibyo bitaramo inshuro zitare nk’ebyiri gusa kandi nabwo ajyanywe n’inshuti ze bisanzwe. Ariko byamuhaye ishusho nyayo yo kuba atagomba kubyitabira.

Gaby ni umwe mu bahanzi bari mu 10 bahataniraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6. Icyo gihembo bikaba byararangiye ari itsinda rya Urban Boys ricyegukanye.

https://www.youtube.com/watch?v=ZSod9AUWMLo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish