Umuhanzi utarajya mu itorero yakiswe ‘Umuha’**** – Amag The Black
Amag The Black utaritabiriye itorero ry’abahanzi riherutse kuba ariko ubu uri ku rutonde rw’abazaryitabira ku nshuro izakurikira, avuga ko umuhanzi utararijyamo yakiswe ‘Umuha***’ izindi nyuguti zikazajyaho ari uko arivuyemo.
Kubera imbuto abarigiyemo ngo bari kwerera abatararijyamo, AmaG asanga bishobora kuba hari uruhare runini cyane bizagira ku bufatanye butari busanzwe hagati y’abahanzi.
Avuga ko wasangaga kenshi buri umwe yihugiyeho aho kugira inama aha mugenzi we cyangwa se bakaba banafashanya gutekereza ku mushinga wabateza imbere.
Amag The Black avuga ko Jay Polly yari umwe mu bahanzi batakundaga kwikoza bagenzi babo kubera izina afite mu njyana ya HipHop no kuba yaregukanye irushanwa rya Guma Guma.
Gusa ngo kuva yava mu itorero ubu ari mu bahanzi babonekera igihe ubashakiye kandi ari nako agira inama umwegereye afite icyo ashaka kumenya.
Amag ati “Ubundi abahanzi tutarajya mu itorero hari byinshi dushobora kuba twaracitswe. Kuko umuhanzi utararijyemo yakiswe ‘Umuha***’ kuko aba ataraba umuhanzi neza”.
Bamwe mu bahanzi bitabiriye itorero riherutse harimo Jay Polly, Fireman, Mico The Best n’abandi.
Indi nshuro itahiwe Amag The Black akaba avuga ko ari umwe mu ba mbere bazinjira mu modoka ibajyana mu itorero.
Ubusanzwe Jay Polly yagiye avugwaho kutumvikana na Amag The Black rimwe na rimwe akaba yaravugaga ko Amag ari umunyarwenya ‘Comedian’ aho kuba umuraperi.
Ubu ariko, bombi bari mu myiteguro yo gushyira hanze album izaba ihuriweho n’indirimbo zabo, ndetse bakazayimurika mu gitaramo kimwe aho kuba umwe yazakora icye undi icye.
https://www.youtube.com/watch?v=g2kP-VE83dQ
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
Umuhanya.Ibi ndumva yatandukiriye.Ese aravuga itorero rya Rucagu cyangwa irya Gitwaza kuko bose bakorera imana zabo kandi munyungu zabo?
Ntuzi neza ibyo uvuga
Ubusanzwe se UMUHA bisobanura iki? Uyu muhungu se tuvuge ko ahimbye inyito nshya?Abazi iby’ikinyarwanda gisanzwe mudusobanurire. Murakoze
Niyibeshya akazuzuzaho “nya” ubwo azadusobanurira icyo “Umuhanya” bivuga, amavu n’amavuko y’iyo nyito, n’impamvu ari yo yahisemo kwita abahanzi bayazaba bitabiriye Itorero! Ngo “Akarenze umunwa, harushya ihamagara”!
Asyigari we. icyi kigabo ndacyaanga kubi. dore ibyo binwa la!Ibyo avuga byoc mba numva ntashaka kumwumva kubera ubugoryi agira.
Ubuzima bwe nawe bushobora kuba burimazi abira nkigi.