Digiqole ad

The Ben ni umuririmbyi, Meddy ni umubyinnyi – Mukuru wa TheBen

 The Ben ni umuririmbyi, Meddy ni umubyinnyi – Mukuru wa TheBen

The Ben na Meddy ni abanyamuzika nyarwanda baba muri Amerika ariko bagikunzwe cyane iwabo

Meddy na The Ben, ni abahanzi bakunzwe cyane mu rubyiruko n’abakunda muzika nyarwanda, abafana ba muzika ntibahwema kubagereranya. Ubu byariyongereye cyane kubera indirimbo baherutse gusohorera rimwe zikunzwe muri iyi minsi. Dan Byiringiro akaba mukuru wa The Ben ari ku ruhande rwa murumuna we, we avuga ko aba bahanzi bombi umwe ari umuririmbyi undi akaba umubyinnyi.

Dan na The Ben nubwo bakurikirana ariko ugirango n'impanga kubera ukuntu basa
Dan (iburyo) ni mukuru wa The Ben bakurikirana

Byiringiro nawe wigeze gukora umuziki azwi nka Dan Scott nyuma akaza kubireka kubera impamvu z’akazi nk’uko yabitangaje, asanga murumuna we ari umuririmbyi naho Meddy akaba umubyinnyi.

Ngo si uko ari The Ben ari umuvandimwe we ahubwo ngo ni ibintu buri wese uzi umuziki ashobora kuba azi. Akavuga ko byumvikanira mu ndirimbo bose bakora cyangwa se ibitaramo bakora hirya no hino bya live.

Byiringiro ati “Wumvise indirimbo The Ben yaririmbyemo, ukareba amashusho yayo, ugafata n’ibya Meddy, usanga ari ibintu bidafite aho bihuriye. Kuko umwe ubona ko aririmba undi akaba azi kubyina.”

Mu minsi ishize na umuhanzi Oda Paccy yatangaje ko The Ben na Meddy ari abantu babiri batandukanye ahubwo batakabaye bagerereranywa. Paccy yavugaga ko The ari umuhanga mu kuririmba kurusha mugenzi we.

Icyo gihe akaba aribwo Meddy yashyiraga hanze indirimbo ye yise ‘Ntawamusimbura‘ na The Ben agashyira hanze ‘Habibi‘. Indirimbo ubu ziyoboye izindi mu Rwanda mu zikunzwe cyane.

Abafana ba muzika ku ruhande rwa Meddy ariko bo si uko babibona, ahubwo bemeza ko Meddy we anafite akarusho kuko ari umuhanga mu kuririmba ndetse no kubyina, Ben akaba atabifite byombi.

Bamwe mu bafana ba Meddy baganiriye n’Umuseke bavuga ko indirimbo za Meddy zirimo ubuhanga ndetse zikaba nziza kurushaho mu mashusho kubera ko uyu muhanzi azi no kubyina cyane.

Mu 2010 mbere y’uko aba bahanzi bajya kuba muri USA, hari hasigaye hari uguhangana gukomeye kandi kwiza hagati ya bombi mu gukora indirimbo buri wese ashaka ko iye ikundwa kurusha iy’undi.

The Ben na Meddy ni abanyamuzika nyarwanda baba muri Amerika ariko bagikunzwe cyane iwabo
The Ben na Meddy ni abanyamuzika nyarwanda baba muri Amerika ariko bagikunzwe cyane iwabo. Abafana bahora mu mpaka z’urusha undi…

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

 

21 Comments

  • Weho mukuru wa The ben sigaho sigaho! Meddy namugereranya na Messi azi byose kuririmba no kubyina noneho The Ben namugereranya na Christiano azi kuririmba ntazi kubyina ariko arusha Meddy kwibonekeza no kuvugwa cyane mu binyamakuru ariko ntiwabagereranya Meddy ararusha cyane The ben

  • uyu mukuru wa The Ben aransekeje rwose,iyo avuha ko aho batandukaniye nuko umwe azi byose undi akaba azi kimwe gusa, The Ben azi kuririmba gusa Meddy akaba azi kuririmba no kubyina. ntanumwe mbogamira muri bose ariko ukoze analyse neza muri Lyrics zabo usanga indirimbo za meddy zifite amagambo meza afite ireme naho muri Lyrics za the BEn rwose wumva ntabuhanga afite muguhanga buretse ko afite ijwi ryiza riryoheye amatwi kurusha mugenzi we Meddy.

  • MEDDY NI NUMBER ONE IJWI RYE RYASHAVUJE BENSHI BYAGERA KUBAGORE HO SINAKUBWIRA, MUMUREKE ARARENZE KABISA.

  • ibyo niko kuvuga ngo John Ledend azikuririmba kurusha Usher kubera ko Usher abyina akanaririmba

  • Meddy ntagereranywa! Jye ndi umukecuru ariko wabaye muri muzika guhera muri za 80! Nta kubogama kuko abo bana bombi baragerageza; mbese ni abahanga mu rugero rwabo! Ukuri n’uko nta ndirimbo Meddy arahimba ngo ibure gukundwa n’abato n’abakuri; yifitiye impano utamenya! Noneho rero niba na kwa kunyereza uturenge twe mubikunda ni akarusho! Abazanzi bajyana kuririmba no ku byina ni bake: Michael Jackson(+); Freddie Mercury (Queen)(+); Mithoun Kraborthy(Jimmy); hari n’abandi nka gakobwa ngo ni Lopez. Umuntu wigeze kugerageza gucuranga, aririmba anabyina icyarimwe ni Mihigo Chochou, muzamubaze. Nawe ngirango ubu arashaje ntakibishobora!!

  • Nta comments nkynze nk’iyu mukecuru wiyise Edisa. Yarebye umuziki kera kabisa, aranawuzi: umuntu uzi Freddie Mercurie na queen na Jimmy. Ariko rero nimujya mugereranya ibintu cg babiri mujye munibuka gushyiraho “bases de comparaison” muri kubagereranyirizaho. Umuntu washyizeho iyi Titre yateranya abantu! Ubwo se we uwamubwira ngo ni nde muhanga mu banyamakuru b’umuseke.com. Koko icyo kibazo hari uwagisubiza neza koko?!..kuko hari uzi gutara inkuru neza, hari uzi kwandika inkuru neza, uzi gutanga interview neza, hari gutanga ingero zijyanye na realité…..ubwo rero The Ben na Meddy kumenya urusha undi it is not easy. thx

  • Uvuze neza muvandi, tureke kugeranya gusa nta kigendeweho kuko ijwi rya the ben ntaho warikura!

  • Meddy aribanza akikurikira indirimbo ze ntizisaza namba naho theben we zirasaza zigasazirana tukanazibagirwa . Meddy urenze the.. kure kd no kuririmba live uruwa 1 .

    • Iyo uvuze indilimbo zisaza aho ubuvuze iki? kutazumva nyuma y’amazi 3 se? Njyewe ndacyumva inanga za Rujindiri ngakunda Inanga yitwa Urutango rwa Padiri Viateur Kabalira, ngakunda Bonne année,Léoniya aa Orchestre Impala, izo zimaze imyaka ingahe?

  • arko ibintu yavuze ni ukuri kubantu bazi umuziki arabyumva arko kubumva umuziki batawuzi ubibabwiye mwabipfa nkizi comments mbona hano arko ni ukuri muri music rwose!wenda wazakora indi nkuru ibijya imuzi ukabaza abanyamuziki dufite mu Rwanda mubo njya numva bemera mukuririmba ex; Jules Sentore,Bruce Melody,Buravan,Christopher nabandi bacye baririmba neza.ndumva aribwo inkuru yawe yaba ifite ireme kdi nabakunzi bumuziki bakaba babyumva.Murakoze

  • Hi Ben how are you.

  • Maze indirimbo za meddy nabi Masisi muri RDC bazikunda kubi ariko iza the ben ntibanazizi so buri wese numuhanga ku giti cye

  • Composition ya meddy ni danger numuhanga pe kd erega ntago abahanzi bose bagira ijwiii nkirya seline Dior cg biyonce cg igresias,cg Michael Jackson. Nongere mbiguhamirize rwose wowe wiyise basebya MEDDY aribanza akikurikira

  • Njye ntago nzi gutandukanya bariya bahungu!! ariko njye munsobanurire: ni nde muri bariya waririmbye iriya ndirimbo bita ” I am in love”……irimo ngo”…..ibyo benshi batabona ,ngo njye mbibonera kure… ibinkurura kuri wowe……..” mumbwire ni nde????? kandi ubizi wese abimbwire please!!

    • jya kubibaza google

  • Murimo kugereranya abantu babiri batandukanye! umwe numuririmbyi wa Pop undi ni RnB kndi buri umwe muri style ye abikora neza! gsa tuvuye mu bufana tukareba ibintu bifatika Meddy arenze the ben kuko we hiyongeraho kubyina nkuko wabivuze kndi ikindi the Ben mundirimbo ze zose akoresha autotunes nyinshi kurenza Meddy! kndi nushaka facts zifatika ujye kuri youtube irabikwereka byose then urebe views zindirimbo zabo ! urebe iza meddy nama featuring nabandi bahanzi then umbwire harimo ntacyo nzaba na adrien,nka paradizo na priscilla,sibyo na kitoko then ukurikizeho burinde bucya na nasara zose zirengeje 1M views arko the Ben urasanga am in love yonyine ariyo irenza 1M views!

  • Sasa bro wa theben yashakaga kongera kwibukwa abona kuvuga theben bitahitinga ati reka mvuge meddy ???????? meddy ararenze mwana YouTube yonyine ige iguhamiriza

    • Yego rata..!!

  • Umusaza abari umusaza Meddy ararenze

  • Meddy n’uwambere,akaba uwa mbere akaba n’uwa mbere kuko afite impano zombi!,ndetse hakaniyongeraho guitar <3

  • burimuntu wese aravuga ashingiye kumarangamutima yeee….bose nabahanga barashoboye cyane ndetse….wowe wavuze kiki wavuze ngo ben icyazi nukwibonekeza wavuze ubusa rwose ceceka nawe nubona aho wibonekeza uzabikore.

Comments are closed.

en_USEnglish