Digiqole ad

Massamba,Kayirebwa,Kayiranga,Nyiranyamibwa, MariyaYohana…ni inde uzabahembera muzika bakoze?

 Massamba,Kayirebwa,Kayiranga,Nyiranyamibwa, MariyaYohana…ni inde uzabahembera muzika bakoze?

Massamba, Kayirebwa,Kayiranga, Nyiranyamibwa, MariyaYohana…kuki batarahemberwa muzika bakoze?

Buri mwaka dushima ibigezweho ndetse iby’indashyikirwa bigahembwa ariko ubona kenshi abo muri muzika badasubiza amaso inyuma ngo barebe Kirushyu Thomas, ngo bahembe Byumvuhore, ngo bashime kandi bahembe amazina nka Massamba Intore, Kayirebwa,Ben Kayiranga, Samputu, Suzana Nyiranyamibwa, Mariya Yohana n’abandi benshi bahaye inzira umuziki w’u Rwanda.

Massamba, Kayirebwa,Kayiranga, Nyiranyamibwa, MariyaYohana…kuki batarahemberwa muzika bakoze?
Massamba, Kayirebwa,Kayiranga, Nyiranyamibwa, MariyaYohana…kuki batarahemberwa muzika bakoze?

Abenshi muri aba bakoze indirimbo mu myaka ishize ariko n’ubu zicyumvikana kurusha na zimwe mu zisohoka uyu munsi, zicurangwa iminsi micye zigahita zibagirana.

Mu bukwe, mu birori, mu gihe cy’intsinzi, mu bitaramo n’ahandi indirimbo za bariya bahanzi bo mu bihe bitambutse ziracyumvikana, ziracyakunzwe, ziracyafite umwimerere wazo.

Aba bahanga b’abahanzi bazahembwa nande ngo babishimirwe ku mugaragaro?

Bo babifata bate?

Benshi muri aba bahanzi ntabwo umuziki ariko kazi kabatunze, kuko ku gihe cyabo umuziki utari business. Bamwe muri bo ubu bakora muzika kuko ari impano no kugira ngo inganzo yabo idasaza. Ndetse bagakorana n’abato ngo babashyigikire.

Ni imfura z’abahanzi, abaganiriye n’Umuseke usanga bavuga ko atari ngombwa ko bahabwa ibihembo bibaje mu biti cyangwa mu byuma bisa na zahabu, igihembo cyabo ngo baragifite kuko intego yabo bayigezeho.

Massamba Intore avuga ko kuva mu 1989 ubwo yajyaga mu ngabo ku rugamba rwo kubohora igihugu, indirimbo yagiye akora zagize uruhare mu rugamba, n’ubu zigikunzwe kandi zumvikana ahantu henshi.

Avuga ko yakoze umuziki afite intego yo gutanga umusanzu ku gihugu cye, akaba yumva yarabigezeho.

Ati “Nubwo nta gihembo cyangwa umudari w’ishimwe nabiherewe ariko ntacyandutira kuba ndi mu gihugu gifite amahoro cyangwa  kubona Jules Sentore na Teta Diana bakora inganzo y’umwimerere.”

 Abakurikirana muzika babivugaho iki?

Adam Aboubakar Mukara uzwi cyane nka DJ Adams, umwe mu banyamakuru bashyigikira cyane umuziki w’umwimerere, avuga ko kuba aba bahanzi batibukwa ngo bashimirwe byimazeyo ari ukutamenya kw’abategura ibihembo bihabwa abahanzi runaka.

DJ Adams avuga ko atarenganya ukutamenya kw’abategura ibitaramo bihemba abahanzi batazi cyangwa birengagiza uruhare n’akamaro k’aba bakuru muri muzika y’u Rwanda.

Basile Uwimana umunyamakuru kuri Television Rwanda mu biganiro by’umuco, asanga abahanzi nka Massamba Intore, Cecile Kayirebwa,Ben Kayiranga, Samputu, Suzana Nyiranyamibwa, Mariya Yohana agaciro kabo kihariye.

Uwimana avuga ko babihemberwa batabihemberwa ibigwi byabo n’umuziki wabo bizahoraho igihe cyose umuziki uzaba ugicurangwa mu Rwanda.

Gusa nawe avuga ko atumva ukuntu abantu bategura irushanwa rya muzika ntibashyiremo ikiciro cyo guhemba abahanzi nk’aba no guteza imbere umuco.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Man ubwo ni ubuswa kbsa! abo harya bakose iki? bacuranze kurusha Impala, Byumvuhore,Kipeti n’abandi benshi? baba babatamitse mukajyaho mugasebya abandi.iyi nkuru ifite icyo igamije, kdi ntago muri kubaka umuziki nyarwanda muri kuwusenya.

    • shukuru..Ikibazo ufite nakimenye…ibihangano byabo bikurya mumatwi kubera ururimi bakoresha..arirwo gukunda igihugu kandi wansanga ariko kabazo wifitiye.. Just sayin though… pole sana kabisa uretse ko bariya barenze ibihembo bya salax nibindi, igihembo cyabo barakibonye nigihugu baharaniye kandi babigezeho..ibindi barubaka umuco wacu…..

  • wowe shukuru umenya utazi abo bahanzi. Uzabanze wumve ibihangano byabo ubone kuvuga gutyo nkurugero ninde itazi indirimbo Instinzi bana b’urwanda ya mariya yohana

  • Umuhanzi nyawe ntabwo akorera ibihembo, kereka ba Sagihobe b’iki gihe!! Umuhanzi nyawe ahanga igihangano cye, akagishyikiriza umuryango (societe), ukacyumva, maze ubutumwa bugikubiyemo bugatuma haba ihinduramyitwarire (changement de comportement), bitewe n’icyo nyir’ukugihimba yari agamije!! Uretse ab’ubu inda yasumbye indagu, ariko ufite inganzo adashakisha ntahanga agira ati: “nzakuremo amafaranga, nzahembwe, nzashimwe, nzabe icyamamare (star), …” Aba ba Kayirebwa na Nyiranyamibwa ariko bo bageragezaga, ahubwo nibamara kwitahira, muzaba mureba aka muzika nyarwanda, cyane cyane gakondo! Miru na nyoni, kabindi na buki….!!!!!

  • Aba bahanzi bari kurwego rwo hejuru cyane,haba mumitekerereze,mubihangano byabo no mu myitwarire yabo.ntagihembo kibakwiriye wabona wabaha.uzi umuntu uririmba ntagihembo ategereje akamara imyaka n’imyaka ntacyo arabona!nubwo ntacyo bakuramo imitima yacu ihamya ko ar’ibihanganjye.

  • njye nteye ikirenge kuri abongabo bambanjirije kuvuga kuri ababahanga b´umuco nyarwanda,mvuga abahangaaho kuvuga abahanzi.Hamberaho,mu myaka yakera cyane,turazi
    abahanga ba sciences muri physika,chimiya,mu mubare,hari abavumvuye benshi,uhereye
    mu Bugirigi,mugiputa,mu Budagi,mu Bongereza,yewe ahenshi mu burayi n´Ufaransa burimo.
    Kugira ibihembo turabona hakubiyemo n´intego ya Politiki.kuba bariya bantu bahemba
    batibaza inararibonye mumucyo nyararwanda nabo ngo babagaraze none babone ko igihugu
    kibibuka,biraturuka hejuru,kubera ko bariya nyine nibo bakabaye bagira bati hari
    indashikirwa mukwimakaza umucyo nyarwanda twibagiye,bakavunga ngo:mbese barihe?none
    aho bari bakivuga ngo turahari,turarengutse.
    Birababaje kubona ntamwihariko bagenera abo bahanzi babahanga mumucyo nyarwanda,turasaba ministeri ifite mu nshingano ibyo bikorwa kugira bashigikire aba babyeyi b´urwanda bashoboye kurwanira iki gihugu mubyo batangiye nk´umuzika kugera aho Urwanda rugeze muri aka kanya,birakwiye ko igihugu naco cybitura kuko haraho kigeze kumpamvu y´umusanzu w´umwihariko batanze mu kubohoza Urwanda ni ugusigasira umucyo nyarwanda.

  • Ndababwiza ukuri ko ntanabandi bahanzi babahanga kugera ubu turabona kurugero
    rwabo,kandi, ndahamya ko ntanuwuzaboneka mu myaka 20 iri imbere,kuberako ubu ni business,gushyaka amafaranga, guvangatiranya RAP,jaz,dombolomukinyarwanda,kwigana ibyo batashobora, mbega umuziki w´ubyiruko rw´ubu byaraducanze, nabo ubwabo ntabwo bashobora kumenya ibyo barimo,injyana bakora,icangombwa ni ugutsindira “gumaguma” byonyine.
    Ikibabaje kundi n´uko mw´itangazamakuru,ryaba irya Leta muri Orinfor,ryaba
    iryigenga batiza umurindi izo njyana tutazi iyo zitujyana aho kwimakaza bagatangiza kumvikanisha mbere yabyose urukwirikirane rwa muzika y´ababahanga
    babahanzi nyarwanda twubaha kubera ibihangano by´indashikirwa bagejeje kurwanda,aho kubicuraranga batigeze bishuza.
    Turabasaba kudacika intege,bakomeze bigishe ushaka uzabarebereho,udashaka nawe aze yigire muri za Rumba n´bindi,erega na Leta yarikwiye gutanga umurongo mugari kugira urubyiruko rukomeze indirimbo nyarwanda gakondo,kabone
    ko ba professors tubifitiye !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish