Digiqole ad

Massamba agiye gushyira hanze album ya 10 iriho indirimbo 30

 Massamba agiye gushyira hanze album ya 10 iriho indirimbo 30

Massamba yavuze ko agiye kumara imyaka itanu adakora umuziki mu buryo bwo kubanza gufata ikiruhuko

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016 muri Mille Collines, Massamba Intore yasobanuye ko yamaze gutunganya indirimbo 30 zirimo iza kera n’inshya yahurije kuri album yise ‘Inganzo ya Massamba Intore Icyogere’.

Massamba Intore yasobanuraga urugendo rwe mu muziki
Massamba Intore yasobanuraga urugendo rwe mu muziki

Iyo album akazayimurikira abantu ku itariki ya 30 Werurwe 2017 icyo gihe akazabihuza n’umunsi umuryango we wibukiraho Mzee Sentore Athanase ari we Se.

Mu byo yagiye atangaza kuri iyo album, yavuze ko yari amaze imyaka itatu arimo kunononsora neza indirimbo yabonaga zigomba kujyaho.

Ati “Iyi album yantwaye igihe kirekire n’imbaraga ndimo kuyikora. Kuko ibihangano byose biyiriho byansabye kubikora ubwitonzi kugirango nsoze izo ndirimbo 30 zose”.

Yavuze ko yahisemo kuzayikorera igitaramo nyuma y’uko atangiye kugirira ingendo zo hanze mu rwego rwo kubanza kugeza ibyo bihangano ku bari hanze batazashobora kuza mu Rwanda mu gitaramo cyangwa se babe babona iyo album ku buryo buboroheye.

Album ya 10 ya Massamba ikurikiye izindi yakoze mbere zirimo’ Wirira, Nyeganyega, Mama shenge, Amatage n’izindi. Akaba afite na CD y’imbumbe yise ‘Dushengukane isheja’, iriho zimwe mu ndirimbo yahimbye akiri ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Massamba Intore umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, avuga ko atajya ababazwa nuko hari ibihembo cyangwa imidali runaka batamuhaye. Ko umudali wa mbere afite ku mutima we ari ukuba yarakoresheje imbaraga ze mu kubohora igihugu.

Ikindi ko iyo abonye Jules Sentore, Daniel Ngarukiye na Teta Diana bakora umuziki ukunzwe n’abantu benshi bimuha ikizere cy’uko atazasiga inkuru mbi i musozi. Ahubwo afite abantu bazakomeza gusigasira umuco.

Ku bijyanye n’urubyiruko rw’ubu rukora umuziki, ngo bose bashaka gukora injyana z’i nyamerika nyamara batazi ko bene izo njyana babarusha kuzikora ahubwo bakabaye bamenyekanira mu njyana y’umwimerere ya gakondo.

Ati “Urubyiruko rw’ubu rurashaka kuba abanyamerika batuzuye. Ndababwiza ukuri ko n’abo banyamerika bamaze kubura inganzo kubera ko barimo kugenda bakora Afrobeat kandi ikomoka muri Afurika. Bikomeje bitya nta myaka itatu umuziki w’umwimerere wakongera kumvikana mu Rwanda”.

Massamba yakomeje avuga ko afite gahunda yo gutangiza amatsinda ya gakondo mu mashuri abanza hirya no hino mu gihugu no mu yisumbuye.

Bityo bizafashe ababyiruka ubu gukura bazi ko nubwo badakora umuziki gakondo ariko uhari kandi ufite cyo wabagezaho kuruta uko basubiramo iz’abandi.

Muri gahunda ze mu muziki, akaba yanavuze ko agiye gufata ikuruhuko cy’imyaka itanu adakora umuziki ahubwo ashaka uko yamenyekanisha indirimbo ze ziri hanze. Gusa akazajya akomeza kuririmbira muri Mille Collines buri wa gatanu nkuko bisanzwe.

Dore indirimbo 30 zizaba ziri kuri iyo album ya Massamba Intore

IGICE CYA 1

  1. Yaraye avutse
  2. Muraberewe
  3. Uzabatashye
  4. Indende
  5. Nyundo
  6. Ndi uwawe
  7. Imihigo y’imfura
  8. Ikibungenge
  9. Nimuntabare
  10. Nyampinga
  11. Umuhororo
  12. Nyaruguru
  13. Rwanda itagengwa (Vol II)
  14. Zarwaniye inka
  15. Dushengurukanye isheja (Vol II).
IGICE CYA 2

  1. Karame Rudasumbwa
  2. Mwugurure baraje
  3. Ndacura Intimba
  4. Ngarambe
  5. Inzira y’Ubumwe
  6. Ntamakemwa
  7. Mpinganzima
  8. Kanjogera
  9. Cyonyonyo
  10. Ikizungerezi
  11. Berenadeta
  12. Inka y’Urukundo
  13. Aragiye sine ya mwiza
  14. Ibihame
  15. Rwagihuta (Vol II)
CD iriho izo ndirimbo 30 yashyize hanze mbere yuko akora igitaramo
CD iriho izo ndirimbo 30 yashyize hanze mbere yuko akora igitaramo
Massamba yavuze ko agiye kumara imyaka itanu adakora umuziki mu buryo bwo kubanza gufata ikiruhuko
Massamba yavuze ko agiye kumara imyaka itanu adakora umuziki mu buryo bwo kubanza gufata ikiruhuko
Umunyabugeni yakoze ifoto ya Massamba izagaragara kuri CD za Album ye
Umunyabugeni yakoze ifoto ya Massamba izagaragara kuri CD za Album ye
Basile Uwimana (i bumoso) n'abashinzwe gukurikirana gahunda za Gakondo
Basile Uwimana (i bumoso) n’abashinzwe gukurikirana gahunda za Gakondo
Massamba na Ntazinda Marcel umwe mu bakurikirana ibikorwa bya Gakondo Group
Massamba na Ntazinda Marcel umwe mu bakurikirana ibikorwa bya Gakondo Group

Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Erega,Intore Masamba ibyo avuga nukuri.muri iki gihe,umuzika nyarwanda ntabwo
    ugifite umwimerere,urumva melodie ukibaza mbese ibi bintu ntabahanuzi mu Rwanda
    bakihari,yewe nitangazamakuru rikabatiza umurindi nk´abantu batazi ibyo barimo.
    Birabbabajepe!! ariko sinzi ko n´igihugu kibona ibirimo biba mubahanzi b´Urwanda,
    buriya umwana apfa mw´iterura,ubu bose ni abanyamaerika, nabongereza nabafaransa,
    mbega ugiye kureba ntacyo barimo,ariko nibyigihe gito,aba bahanzi badashyaka kugarukira umuzika nyarwanda, bazisanga mubusa sinkubesha.
    Niba ntamucyo,ntarubyiruko, ntamuryango hama uhita wumva ko nta gihugu kizima kizabaho.ikibabaje nuko ibyo byose ntawutabireba ariko bakigira basinabibazwa.

  • Mundeke mbahe urugero.
    Habayeho ko babangavu bakora ibiganiro bya Nyampiga bashakisha bamwe mu rubyiruko
    baba barashoboye kwihangira umurimo,kugira bagire nabo ibyo basangiza benewabo bakwigiraho,none twumva mubo bahaye ubutumire kuri Radio Rwanda,hazamo umuhanzi
    witwa Bruce Mélody:
    Nta muntu numwe atazi imokorere n´imyitwarire y´uyo muhanzi Bruce mélody,umuhanzi
    atakindi abamo atari gutesha agaciro asambanya abana b´abakobwa,akabatera amada,
    abenshi akanazihakana,mbega akama munkiko:nonese umuhanzi nkuyo,murumva ari umuntu
    yakwifashishwa mu kwigisha urundi rubyiruko rukene inama z´ababakuriye ?Murumva namwe rero uruhare rw´itangazamakuru.Ntabwo wazana impfyisi ngo irare hamwe n´intama ?Birateye agahinda kumva Bruce mélody aza Nyampinga ngo amufatereho urugero.

  • I will be the fast to buy it!!!Ndabakunda muduhesha ishema.

    • NTAZINDA MARCEL niwe uyobora gakondo burya bwose mbese!
      nyewe nari muzi nk’umu MC w’umuhanga gusa.
      he is so clever.

  • Yeah Ntazinda Marcel umuhungu w’umunyabwenge w’umuco sinabona uko musobanura turamukunda Kandi turamwemera cyane

  • Ni byiza ko Massamba agiye gusohora izo ndirimbo kandi uruhare rwe mu guteza imbere indirimbo gakondo ruragaragara. Cyakora icyo munenga ni uko ahimba indirimbo nke cyane kuko inyinshi ni izo abandi, cyane cyane iza kera zo mu muco wa kinyarwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish