Ubukwe n’ubuki byarangiye!! Knwoless yasohoye indirimbo ya mbere
Butera Knowless kuri uyu wa kane nibwo indirimbo ye nshya yageze hanze, niyo ndirimbo ya mbere asohoye nyuma y’ubukwe n’igihe cy’ubuki. Iyi ndirimbo yayise ‘Ujumbe’.
Iyi ndirimbo ya Knowless ikoze mu rurimi rw’igiswahili, bishimangira ubushake bwe bwo kutaba umu-star w’i Rwanda gusa no gushaka kugeza muzika y’u Rwanda ku rwego rw’akarere.
Muri iyi ndirimbo y’Igiswahili, Knowless araririmba inshuti ya kera yabuze ndetse n’iwabo babuze bibaza aho yagiye imyaka myinshi ishize.
Mu bitero by’iyi ndirimbo aririmba ko uyu mwana bareranywe yibaza ko ubutumwa amugeneye buri bumugereho muri iyi ndirimbo.
Iyi ni indirimbo ye ya gatatu akoze mu ruri rw’igiswahili nyuma y’iyo yise “Tulia” yakoze umwaka washize na “Peke yangu” yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Knowless yegukanye irushanwa rya PGGSS , irushanwa ry’abahanzi bakunzwe cyane mu gihugu.
Mu kwezi gushize yakoze ubukwe we na Ishimwe Clement uyobora inzu ya Kina Music Knowless akoreramo, ubukwe bwavuzwe cyane mu Rwanda.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Aka nako ni sawa
No numva se yashishuye ibya Diamond