Digiqole ad

Radio & Weasel baririmbye basaba Abanyarwanda gutora Kagame

 Radio & Weasel baririmbye basaba Abanyarwanda gutora Kagame

Radio yaririmbaga avuga gutora Kagame, Weasel ahoberana na Mako Nikoshwa nyuma y’igihe kirekire avuye mu burwayi agasubira mu muziki

Radio & Weasel ni abahanzi bo muri Uganda bakunzwe cyane mu Karere. Mu gitaramo baririmbyemo ahitwa H Zone i Gikondo, basabye abanyarwanda ko bazongera gutora perezida Paul Kagame igihe cy’amatora nikigera.

Radio yaririmbaga avuga gutora Kagame, Weasel ahoberana na Mako Nikoshwa nyuma y'igihe kirekire avuye mu burwayi agasubira mu muziki
Radio yaririmbaga avuga gutora Kagame, Weasel ahoberana na Mako Nikoshwa nyuma y’igihe kirekire avuye mu burwayi agasubira mu muziki

Abo basore babarizwa mu itsinda rya Goodlyf, amakuru agera ku Umuseke avuga ko bari mu Rwanda aho baje guhura na WizKid ngo bakore amashusho y’indirimbo bafitanye ariko itarajya hanze.

Ibi bikaba binashimangizwa nuko mu gitaramo WizKid yakoze ku wa gatandatu i Rugende, Weasel yari ahari areba uburyo uwo muhanzi yishimiwe cyane.

Bikaba byaranavuzwe ko Radio nawe yahageze ariko akaza kugira akabazo k’uburwayi bwamufashe bitunguranye agasubira mu rugo kuruhuka.

Radio yavanyeho dreads ze asigarana agasatsi gakeya cyane.
Radio yavanyeho dreads ze asigarana agasatsi gakeya cyane.

Mu gitaramo cyabereye muri H Zone ku mugoroba w’iki cyumweru cyari cyateguwe na Mako Nikoshwa, P Fla na Sat B w’i Burundi, Radio & Weasel bari aho baje kureba uko bimeze basabwe kuririmba.

Mu kuririmbana na Mako Nikoshwa zimwe mu ndirimbo ze, niho baririmbiye ko abanyarwanda bakwiye gutora Paul Kagame. Radio yaririmbye agira ati “Rwanda turatora Kagame, We love Kagame”.

Ako gace k’ikindirimbo yahimbiye aho agendera mu mudiho (Beat) y’iyo yarimo aririmba, karangiye ahita ava ku rubyino. Ubwo butumwa bukaba aribwo bwasoje icyo gitaramo.

https://www.youtube.com/watch?v=35tTLBBJrx4&feature=youtu.be&a

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ese aba baba babuze ibindi bavuga? Kuki se abanyrwanda batatora Mukabunani,Franck Habineza cyangwa Musa Fazil niba atagiye muri RPF mbere ya 2017? Ese harundi mucuranzi ushobora kujya kuri stage agasaba abanyarwanda gutora Franck Habineza ntibimugireho ingaruka?

  • Ariko ngewe abanyafurika barayoberanye.Aba barasaba abanyarwanda gutora Kagame ubundi twamutoye ryari? Igihe cyo kuba president nikirangira azagenda n’abandi bose.

  • Ariko ngewe abanyafurika barayoberanye.Aba barasaba abanyarwanda gutora Kagame ubundi twamutoye ryari? Igihe cyo kuba president nikirangira azagenda nk’abandi bose.

  • Ariko Kagame nawe yagorwa, yagorwa; ageze aho gusabirwa n’abanywarumogi gukomeza gutegeka igihugu cye ! Izi mbobo ko nta asset cg skills n’imwe zifite zumva uwazifasha we yazifasha ahereye kuki ?

  • Ese ababasore baziko hari benshi barimuburoko kubera kuririmba Habyarimana cyangwa kujye kumwogeza muruhame?

  • Ubise imbobo rero kuko bavuze ibyo udashaka cga utifuza kumva. Niba uri contre hari abari pour. Mujye mureka abishimiye ibintu babikore n’uwishimiye uwo yumva neza mujye mureka amuvuge imyato, n’uburenganzira bwe bwo gusohora ikimushimishije.

Comments are closed.

en_USEnglish