Digiqole ad

Mani Martin arerekana impinduka za gi-star…

 Mani Martin arerekana impinduka za gi-star…

Mani Martin muri concert ya WizKid i Rugende

Ngo nta gihoraho nk’impinduka, ibi ni ukuri, umuhanzi Mani Martin umuheruka mu myaka itanu ishize ubu yakwibaza ko yabaye ‘rock star’. Agaragara nk’umuhanzi ugezweho rwose, kurusha uko byari mu minsi ishize.

Mani Martin muri concert ya WizKid
Mani Martin muri concert ya WizKid i Rugende

Mani Martin, kimwe n’abandi bahanzi nka Christopher, DJ Zizou, abasore bagize Active, Urban Boys, Gabiro the Guitar n’abandi…nawe yari yaje kureba umuhanzi WizKid i Rugende muri week end ishize.

Mani Martin yambaye agashati k’iroza kamwegereye kamuhambiriye ibizigira by’amaboko, agashati kandi yafunguye mu gituza ahaboneka tatoo yashyizeho n’imiringa yambariyeho.

Yasohoje ahanitse kandi umusatsi mu buryo bwa ‘le coq’ ku ruhande baramyora bamaraho, wakeka ko ari Allan Pineda Lindo (Apl.de.ap) wo muri The Black Eyed Peas.

Mani Martin cyera wahoze muri muzika yo kuririmbira Imana (Gospel) yarahindutse kandi na muzika ye yarahindutse cyane ubu aririmba indirimbo zigezweho.

Mani ni umwe mu baririmbyi b’abahanga mu Rwanda bafite amajwi y’umwihariko, indirimbo ye iheruka ‘Same room” igaragaza ko yahinduye icyerekezo cya muzika ye ugereranyije na “Urukumbuzi” yo mu myaka itandatu ishize.

Hambere mu bugimbi ak'ubu-star kari karimo nubwo yari akiri muri Gospel cyane
Hambere mu bugimbi ak’ubu-star kari karimo nubwo yari akiri muri Gospel cyane
Ubu byarahindutse
Ubu byarahindutse
Ikigaragara ariko aracyafata ibidasembuye
Ikigaragara ariko aracyafata ibidasembuye
Ubu ni umustar ugezweho wa muzika
Ubu ni umustar ugezweho wa muzika

Photos © Innocent Ishimwe/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ntabwo ari bibi rwose agomba kuba kuli top,ni sawa rwose ntanubwo byamubuza kuririmbira Imana.kandi ni umuchristu ndizera .go ahead Manirabaruta !je t’adore

    • @Lyliose, tu l adore nyine muri mu mwuka umwe, ibwo iyo mana yaririmbira yaba ari imana yanyu cyangwa imana zanzu, arati Imana yo Mwijuru.
      Hari abariribyi bariribye ngo ” jyenda satani uri mubi”. Yewe ga maritini we, byagusohoreyeho ntiwabimenya cyangwa warabimenye urabyirengagiya.

  • Ayii weee!!! Murambabaje koko!! “Ngo ubu ni umusitari ugezweho wa Muzika???” Nta muhanzi ukiba mu Rwanda, harabaye ntihakabe, hapfuye Sebatunzi Yozefu, Rugamba Cyprien, Sebanani André, ….; hasigaye ba Sagihobe!!

    • Inzobere, nanjye tyo rwose nta muhanzi usibye basagihobe.

  • Ariko mu ndebere ibintu nkibyo by’ibisaza byirirwa byigira ibintu nk’ibyo koko, maze nabyo bikajya aho bikabirata ukagirango!!
    Muzajya mwishinga bariya bo hanze buri cyumweru babikuramo akayabo naho mwe murimo kwicira isazi mujisho mubigana! Sha hano ntabwo ari USA kandi na USA iyo ufite imyitwarire nk’iyo nta muntu uri serious muvugana, u dealing n’abafite inyogosho nk’izo (abafite ubwenge buke)

    • KEREKA WOWE SE UWO BATAVUGANA NINDE ,UMUNTU NKAWE NGO IBISAZA GUTUKA ABAKURU IWANYU NIBYO BAKWIGISHIJE ,WE KO YAKOZE IBYOA ASHAKA AGUTWAYE IKI?

  • hahahah ariko se ko mbona asa na papa wemba buriya ntaho bahuriye

  • @ Gaspard ndemeranya nawe rwose. nukuri njye mbona abahanzi bo muRwanda batazi ibyo bakora; kuba icyamamare biva ku bikorwa wagejeje kuri kuri rubanda nabo bakabyishimira. naho ab’ino bapfa kubona umusitari wiyo hirya yashyizeho le coq nawe ati reka nshyireho.kandi wamugani bagirango bariya bishyiraho biriya barebwa nabande? Ni za nzererezi zo mumuhanda nyine. ikindi kandi ziriya Tatou zigira ingaruka tot ou tard.

    Martin, ugira ijwi ryiza kandi ibihangano byawe biba bifite ubutumwa pe!ariko gerageza ukure mumutwe, ndacyeka nta muntu wiyubashye waza muri concert yawe n’iyo nyogosho pe!!

Comments are closed.

en_USEnglish