Andy Bumuntu ni umuhanzi umaze gukora indirimbo imwe gusa yise ‘Ndashaje’. Ni umuvandimwe wa Umutare Gaby kuko amukurikira bwa kabiri. Iyo ndirimbo ubu ni imwe mu ndirimbo irimo kuvugwa cyane kubera ijwi n’ubuhanga bw’uyu muhanzi. Ubu niwe muhanzi ukora injyana adafite uwo bayihuriyeho mu Rwanda ya (Blues traditionnel). Imwe mu njyana ikundwa n’abantu bazi umuziki […]Irambuye
Ndayambaje Emmanuel umwe mu ba Producer bakomeye mu Rwanda mu gukora indirimbo z’abahanzi batandukanye bakunzwe, amakuru agera k’Umuseke aravuga ko yafunguwe by’abagateganyo gusa akazajya akomeza kwitaba ubugenzacyaha. Producer Bob yafashwe mu ijoro ryo ku tariki ya 28 Kanama 2016 ashinjwa gukubita umukobwa amuziza kwanga ko baryamana nk’uko byavugwaga n’uwo mukobwa. Uyu mukobwa ngo yaratabaje, abashinzwe umutekano basanga koko […]Irambuye
Jimmy Claude, umuhanzi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, akaba producer n’umunyamakuru yakoreye igitaramo mu Karere ka Karongi, hagamijwe gukusanya amafaranga yo kwishyurira Mutuelle de santé abaturage batishoboye. Iki gitaramo cyabereye muri Salle ya TTC RUBENGERA ku mugoroba wo kuwa mbere, cyitabiriwe cyane n’abaturage ku buryo bamwe banabuze aho kwicara, biba ngombwa ko barebera mu madirishya bari hanze dore […]Irambuye
Ruremire Focus umwe mu bahanzi bakora indirimbo zibanda ku muco cyane, avuga ko nubwo izo ndirimbo zidahabwa amahirwe yo kumenyekanishwa kimwe n’abakora izindi, ntacyo bibatwaye. Ko Umuco w’igihugu uzahora ari umuco. Focus avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda kuri iki gihe, rukwiye gusubiza amaso inyuma bakazirikana umuco wabo kuko umuntu ari umuco we naho agiye akazirikana […]Irambuye
Ndayishimiye Malik Bertrand umenyerewe nka Bull Dogg mu njyana ya HipHop mu Rwanda, avuga ko abanyamakuru bakora imyidagaduro aribo nyirabayazana ku kwangisha abantu umuhanzi cyangwa se bakamubakundisha. Gusa ngo ibyo byose biterwa nuko hari bamwe babikoreshwa n’umushahara bakorera mukeya bityo yahura n’ushaka ko uvuga mugenzi we nabi akaba yabikora atitaye ku kazi akora nk’umunyamwuga. Uyu […]Irambuye
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2015 nibwo Jackson Kalimba, Eric Mucyo na Hope Irakoze batangije 3Hills, ku ikubitiro bahita bakora indirimbo bise ‘Mfite urukundo’, baje gukurikizaho ‘Manyinya’ iranakundwa cyane. Ubu iyo baheruka gukorana bise ‘Vimba Vimba’ bayisubiranyemo na Kidum, Jackson Kalimba bamuvanamo. Ibi ni bimwe mu bishimangira ukuri ku byagiye bivugwa ko uyu muhanzi ashobora […]Irambuye
Kubera ko amaze kumenyekana cyane mu njyana ya Afrobeat no kuba afatwa nk’umuhanzi ugira udushya twinshi, ibi ngo nibyo byahaye Senderi igitekerezo cyo gukora ku ndirimbo z’ubukwe ari nako agira inama abakobwa batarashaka. Avuga ko ubundi icyo kiciro cy’abahanzi bakora indirimbo zicurangwa mu bukwe cyangwa se nawe akaba yatumirwa kuririmba, aricyo kiciro yabonaga hari abatishimira […]Irambuye
Ku itariki ya 23 Nzeri 2015, nibwo hatangijwe ku mugaragaro ikiciro cya mbere cy’itorero ry’Abahanzi. Uwo muhango wo gutangiza itorero ukaba warabereye i Nkumba mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore. Kuri ubu abahanzi basaga 300 mu byiciro byose nibo bamaze kumenyekana ko bazitabira ikiciro cya kabiri cy’itorero nyuma yo kubwirwa n’abababanjirije ubumenyi bavanyeyo n’impinduka bagize bakivayo. […]Irambuye
Mutoni Fille umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki we muri Uganda ukunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko u Rwanda rufite abahanzi benshi b’abahanga ariko kubera gushaka kwigana abandi bishobora kubabera imbogamizi y’iterambere ry’umuziki. Uyu Fille aherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie bayita ‘Hallo’. Iyo ndirimbo ikaba yaranafashije Melodie kumenyekana cyane muri Uganda kubera imiririmbire ye. Avuga […]Irambuye
Izina “The Brothers”, ryibutsa benshi indirimbo nka ‘Byabihe’, ‘Nyemerera’, ‘Yambi’, ‘Sawa sawa’ n’izindi. Hashize igihe kinini iri tsinda ritandukanye, gusa ubu bishoboka ko iri tsinda ryasubirana. Fikiri Nshimiyimana (Zigg 55), Victory Fidele Gatsinzi (Vicky) na Daniel Semivumbi (Danny Vumbi) nibo bahanzi bari bagize iryo tsinda. Nyuma baza gutana kubera impamvu zitandukanye, byagiye bivugwa ko bashobora kuba barapfuye […]Irambuye