Digiqole ad

Miss Jolly yerekeje USA kuvuga k’ubukerarugendo bw’u Rwanda

 Miss Jolly yerekeje USA kuvuga k’ubukerarugendo bw’u Rwanda

Yumvaga ibyo bamuhanura ari nako yirebera muri telephone ngo umunyamakuru atamufotora neza

Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, kuri uyu wa kane yagiye muri Amerika mu imurikagurisha ryiswe ‘USA/AFRICA EXPO’ aho agomba kuvuga ku bukerarugendo mu Rwanda (Tourism in Rwanda) nka kimwe mu bihugu biri mu nzira y’iterambere muri Afurika.

Ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ku kibuga cy’indege i Kanombe

Saa 14h00’ zo kuri uyu kane nibwo yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma arahaguruka yerekeza i Los Angeles muri America ku i saa 16h00 z’umugoroba.

Ni Expo izasusurutswa n’abahanzi b’ibyamamamare bo muri Africa barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Sheeba ukomoka muri Uganda.

MissRwanda2016 yashyizwe ku rutonde rw’abazatanga ibiganiro ku bukerarugendo bwa Africa n’u Rwanda by’umwihariko. Ngo byavuye ku buhanga bamubonyeho mu gutanga imbwirwaruhame ku myaka ye.

Miss Rwanda avuga ko uzaba ari umwanya mwiza wo kwerekana byinshi ku iterambere rishingiye ku muco cyane mu bihugu bya Africa.

Aha agiye ngo azatemberezwa umujyi wa Los Angeles ndetse ngo azasura ‘Universal studio’.

Miss Rwanda azaba ari kumwe n’abandi ba Nyampinga baturutse mu bindi bihugu ariko b’imyaka yashize akaba ariwe nyampinga wenyine uzaba uriyo ufite ikamba ry’umwaka wa 2016.

Mbere y’uko ahaguruka, Miss Jolly yabwiye Umuseke ati “ Kuvuga k’u Rwanda ni ibintu buri munyarwanda yakora kuko ibyiza by’u Rwanda n’iterambere ryarwo nta ubishidikanya.

Burya biragoye kubona iterambere nawe uririmo. Ariko mu Rwanda uraryama wabyuka ugasanga hari intambwe nziza yatewe!!”.

Miss Jolly avuga ko ibyo aribyo azavugaho mur iyo Expo.

Avuga ko yifuza ko isi yose irushaho kumenya ko u Rwanda ari igihugu cyahindutse kandi cyahinduwe n’abanyarwanda ubwabo.

Jolly Mutesi biteganyijwe ko azagaruka tariki ya 07 Nzeri 2016 agatangira no kwitegura kujya muri Miss World izaba mu Ukuboza 2016.

Bifatiraga 'selfie' mu gihe amasaha yo kwinjira muri checking atari yagera
N’inshuti ze barifotora ‘selfie’ mu gihe amasaha yo kwinjira muri checking ataragera
Miss Jolly yaherekejwe n'abavandimwe be ndetse na Nyina
Miss Jolly yaherekejwe n’abavandimwe be ndetse na Nyina
Yumvaga ibyo bamuhanura ari nako yirebera muri telephone ngo umunyamakuru atamufotora neza
Araganira n’ababyeyi mbere gato yo kugenda ari nako anyuzamo akareba kuri telephone.
Yahoberanaga na Nyina wabo nawe amwifuriza urugendo rwiza
Yahoberanaga n’umwe mu bamushyigikira nawe amwifuriza urugendo rwiza
Nyina yari mu baje kumuherekeza
Nyina yari mu baje kumuherekeza

Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Jolie ujyuhora ushimira Mike karangwa wakwibiye ikamba ntuzobagirwe aho yagukuye

    • Musafiri,Mike nawe ni amabwiriza nako amategeko aba yahawe ntumurenganye.lol

  • Uyu jolly yaritukuje pe peeee. urugendo ruhire

  • aliko miss bitebye nakaliya gapantalon atavamo, wagirango bakamudodeyeho? from monday to sunday!!!!! umenya gahishemo akabanga tutazi!!!!!

  • Mutubwire amasa bibera. Gusa ndahanyarukira nimugiroba kuko ntamasaha muvuze bibera.

  • uyu mwana yaritukuje cyane rwose.intoki zonyine zirabigaragaza.

  • Ikiduhangayikishije cyane ni uko Miss wacu Jolly MUTESI adashyira uturaso ku mubiri. Gahunda ya Girinka nitabare uyu mwana abone amata ahagije yo kunywa turebe ko yagarura akabiri n’ibuno nkuko izindi nkumi zose zimera!

    • Nagarura akabiri se azamera n’amabere ?!

      • Oya kereka nahurirayo numuhungu.

  • Mbega commentaire zuzuye ubuswa! Niho mugeza ntawabarenganya uko Miss asa n’uko angana bihuriye he nigikorwa agiyemo!courage Jolly uhagararire igihugu neza.

  • oya rwose, igihugu cyacu cyabuze ibiryo? miss, oya! uko yambaye, uko angana, appearance ye ntabwo ari sawa.

  • keep it up young girl miss forever. umuco .ubuhanga ni ubwiza nibyo bimuranga

  • Uyu mukobwa ngo wa RWabugili se utangiye gusoma 48 Laws of power akiri umwana aho tuzamukira natangira kuyashyira mu bikorwa, ntazatubera nka sekuruza !

  • komereza aho mwari wacu ureke abirirwa kwa minyoni bakarara beerfest.njye uyumwana arantangaza buri gihe .very organized

Comments are closed.

en_USEnglish