Bull Dogg yikomye abanyamakuru b’imyidagaduro
Ndayishimiye Malik Bertrand umenyerewe nka Bull Dogg mu njyana ya HipHop mu Rwanda, avuga ko abanyamakuru bakora imyidagaduro aribo nyirabayazana ku kwangisha abantu umuhanzi cyangwa se bakamubakundisha.
Gusa ngo ibyo byose biterwa nuko hari bamwe babikoreshwa n’umushahara bakorera mukeya bityo yahura n’ushaka ko uvuga mugenzi we nabi akaba yabikora atitaye ku kazi akora nk’umunyamwuga.
Uyu muraperi akora injyana ya Hip-Hop y’umwihariko wa Old School-ishuri rya kera. Ni n’umwe mu baraperi bakunze kuvugwaho kudapfana ijambo no kuba asubiranya na bagenzi be iyo hari uwamuririmbye.
Yahoze aririmba mu itsinda rya Tuff Gangz, icyo gihe akaba yari kumwe na Jay Polly, Fireman na Green P (murumuna wa The Ben). Nyuma aza kuyivamo ahubwo ashinga irindi tsinda aryita ‘Stone Church’ ajyana n’abandi bose uretse Jay Polly.
Kuri ubu asanga hari abanyamakuru bakora imyidagaduro bari inyuma yo gushaka guhirika injyana ya HipHop cyangwa se bahora bareba ibibi byabaye ku muhanzi aho no kuba bavuga ibyiza bye.
Ati “Abanyamakuru bakora imyidagaduro hari abarimo kwica umuziki. Cyane cyane ariko usanga ari uko hari n’abadahembwa bigatuma bakora akazi bitari ibya kinyamwuga”.
BullDogg akomeza avuga ko yababajwe n’abagiye bavuga inkuru ya Knowless ko yatwise atarakora ubukwe. Ibyo bakabigira inkuru aho kuba bakwibuka ko hari ibikorwa yakoze byanatumye umuziki w’u Rwanda ukundwa cyane.
Ariko kubera ko hari abadashaka ko atera imbere cyangwa se hari utamukunda mu bahanzi bagenzi be ugasanga abaye inkuru ahantu hose ngo afite inda.
Ibi byose BullDogg asanga ari ibirimo kwica umuziki aho kuba hari icyo byawufasha mu iterambere ryawo ndetse n’iterambere ry’umuhanzi muri rusange.
Bull Dogg yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo “Umunsi w’Imperuka” igakundwa cyane bitewe no gukoresha amagambo bita ‘slang’ amenyerewe ku banyamerika.
Nyuma yasohoranye iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa cyane ndetse irakinwa ku maradio atandukanye haba mu Mujyi wa Kigali ndetse na hanze yawo.
Ubu ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda kimwe na bagenzi be barimo Danny Nanone, Riderman, Jay Polly, Amag The Black n’abandi. Yanitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 anegukana umwanya wa kane.
https://www.youtube.com/watch?v=sO_appzrYnc
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW