Digiqole ad

3 Hills itarimo Kalimba yasubiranyemo indirimbo na Kidum

 3 Hills itarimo Kalimba yasubiranyemo indirimbo na Kidum

3 Hills itarimo Kalimba yasubiranyemo indirimbo na Kidum

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2015 nibwo Jackson Kalimba, Eric Mucyo na Hope Irakoze batangije 3Hills, ku ikubitiro bahita bakora indirimbo bise ‘Mfite urukundo’, baje gukurikizaho ‘Manyinya’ iranakundwa cyane. Ubu iyo baheruka gukorana bise ‘Vimba Vimba’ bayisubiranyemo na Kidum, Jackson Kalimba bamuvanamo.

3 Hills itarimo Kalimba yasubiranyemo indirimbo na Kidum
3 Hills itarimo Kalimba yasubiranyemo indirimbo na Kidum

Ibi ni bimwe mu bishimangira ukuri ku byagiye bivugwa ko uyu muhanzi ashobora kuba yarirukanywe muri iri tsinda ahubwo bikaba byaragizwe ubwiru bakavuga ko afite akazi kenshi gatuma ataboneka.

Jackson Kalimba ni umwe mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa rya Tusker Project Famme ryaberaga muri Kenya ndetse anagaragaraza ubuhanga mu miririmbire ye.

Icyo gihe akigaruka mu Rwanda akaba yarahise akorana indirimbo na Danny Nanone bise ‘Mbikubwire’ iba imwe mu ndirimbo zamaze igihe kinini zikunzwe mu Rwanda.

Irakoze Hope bivugwa ko ari nawe wazanye igitekerezo cyo kuba bashinga iryo tsinda, mu minsi ishize yabwiye Umuseke ko Jackson atirukanywe ahubwo ari ibintu bavuganyeho kubera ko atari agifite umwanya kubera akazi kenshi.

Icyo gihe akaba yaravuze ko Kalimba afitanye amasezerano na Hotels zitandukanye zo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Ko atajya abonekera igihe muri gahunda bajya gukora.

Bityo bahitamo kuba bamuha uburenganzira bwo gukora akazi ke neza ntarushywe no kujya akomeza kuza mu Rwanda. Ariko igihe cyose yaba afitiye umwanya cyangwa ari mu Rwanda kuba yakorana nabo ibikorwa bitandukanye.

https://www.youtube.com/watch?v=Op-XoGvA-Bw&feature=share

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish