Abandi bahanzi 300 nabo bagiye kujya mu itorero
Ku itariki ya 23 Nzeri 2015, nibwo hatangijwe ku mugaragaro ikiciro cya mbere cy’itorero ry’Abahanzi. Uwo muhango wo gutangiza itorero ukaba warabereye i Nkumba mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore.
Kuri ubu abahanzi basaga 300 mu byiciro byose nibo bamaze kumenyekana ko bazitabira ikiciro cya kabiri cy’itorero nyuma yo kubwirwa n’abababanjirije ubumenyi bavanyeyo n’impinduka bagize bakivayo.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, atangiza iryo torero ku nshuro ya mbere riba, yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kuba yaratanze umwanya kugira ngo intore ziri mu byiciro bitandukanye by’Ubuhanzi zishobore guhura ziganire, zitozwe zivemo koko intore z’Abahanzi babereye u Rwanda.
Mu bahanzi bakomeye bakora umuziki bitabiriye iryo torero binavugwa ko bagize uruhare mu kuba ikitegererezo ku bandi, ni Jay Polly, Firemen, Mico The Best, Patrick Nyamitali, Diplomate, Mariya Yohana na Dj Bob waje ahita ahindura izina akiyita ‘Intore Bob’.
Ubu biteganyijwe ko guhera tariki ya 18 Nzeri 2016 kugeza ku ya 28 Nzeri 2016 aribwo iryo torero rya kabiri rizatangira. Nk’ibisanzwe rikazabera mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru ahitwa i Nkumba.
Iri torero rikaba ryariswe ‘Indatabigwi mu ikomezamihigo’. Nkuko bitangazwa na Ntihabose Ismael perezida w’inama nkuru y’igihugu y’abahanzi, avuga ko ikiciro cya mbere cyeresheje umuhigo ku kigero cya 98%.
Intego y’iri torero akaba ari ugukangurira abahanzi indangagaciro zakirazira n’umuco biranga ubutore. Hakazigirwamo kandi icyateza imbere inzego z’abahanzi binyujijwe mu muhigo wo kubaka u Rwanda rushya n’itarembere rya Afurika.
Mu bari ku isonga bameye ko bazaryitabira harimo umuraperi Amag The Black. Imwe mu mpamvu yatangaje ko azarijyamo mu bambere, ngo ni uburyo mugenzi we Jay Polly yaje yarahindutse mu buryo bw’imitekerereze n’imikorere y’akazi ke k’ubuhanzi.
Ubwo yabyemereraga Umuseke ko azajya mu modoka mu ba mbere, Amag The Black yavuze ko izina afite ashaka kurisigasira. Ibyo rero akazabigeraho ari uko yamaze kwitwa intore nyayo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Hanyuma kotutabonamo Asnah?
Comments are closed.