Digiqole ad

Ruremire asanga kutitabwaho kw’injyana Gakondo ntacyo bitwaye abayikora

 Ruremire asanga kutitabwaho kw’injyana Gakondo ntacyo bitwaye abayikora

Ruremire Focus avuga ko nubwo injyana gakondo ititabwaho ntacyo bitwaye abayikora

Ruremire Focus umwe mu bahanzi bakora indirimbo zibanda ku muco cyane, avuga ko nubwo izo ndirimbo zidahabwa amahirwe yo kumenyekanishwa kimwe n’abakora izindi, ntacyo bibatwaye. Ko Umuco w’igihugu uzahora ari umuco.

Ruremire Focus avuga ko nubwo injyana gakondo ititabwaho ntacyo bitwaye abayikora
Ruremire Focus avuga ko nubwo injyana gakondo ititabwaho ntacyo bitwaye abayikora

Focus avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda kuri iki gihe, rukwiye gusubiza amaso inyuma bakazirikana umuco wabo kuko umuntu ari umuco we naho agiye akazirikana umuco we.

Bityo ko bizaba inzira nziza y’iterambere ry’umuziki w’u Rwanda aho gushaka gukora injyana z’abandi kandi zo zaramaze kumenyakanishwa n’abazihimbye kera. Ahubwo nabo bagakwiye gufata injyana z’umuco w’u Rwanda bakazisubiramo.

Ibi ari nabyo bizaba umuyoboro mwiza ku bashoramari bazaba bamaze kubona ko mu Rwanda hari umuziki wihariye. Bitari ukubona ahubwo abahanzi nyarwanda baharanira no gukora izo abandi bakoze.

Ati “Amahirwe indirimbo zitari iz’umuco zihabwa mu kumenyekanishwa, iyaba ni za gakondo ariyo zahabwaga. Gusa uko zakandamirwa kose ntibivanaho kuba ari injyana z’umuco kandi zifite abazikunda”.

Abajijwe uko yakiriye kuba icyo kiciro cy’indirimbo z’umuco kitaranagaragaye mu byo irushanwa rya Salax Awards ryashyize hanze bigomba kuzavamo abahanzi bahembwa, yavuze ko atakwinjira muri gahunda z’abariteguye bashakaga kugeraho.

Ko icyo abona kandi aha umwanya ari ugukora cyane ari nako n’abandi bahanzi barimo Ngarukiye Daniel, Intore Massamba, Lionel Sentore bakomeza gukora izo njyana. Byanga bikunda ko igihe kizagera iyo njyana igakundwa.

Ruremire arateganya gushyira hanze indi album ye nyuma y’iyo yashyize hanze mu mpera za 2014 yise ‘Umuntu ni nk’undi’. Icyo gihe akaba yaranatumiye Byumvuhore, Cecile Kayirebwa na Kipeti.

Mu minsi mike akaba aribwo ateganya gushyira hanze imitegurire y’icyo gitaramo, indirimbo zizaba ziriho, abahanzi bazaza kumufasha n’aho kizabera.

https://www.youtube.com/watch?v=J0H42iVBCCU

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish