Abahanzi nyarwanda bakire abo ari bo biteze imbere – Fille Mutoni
Mutoni Fille umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki we muri Uganda ukunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko u Rwanda rufite abahanzi benshi b’abahanga ariko kubera gushaka kwigana abandi bishobora kubabera imbogamizi y’iterambere ry’umuziki.
Uyu Fille aherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie bayita ‘Hallo’. Iyo ndirimbo ikaba yaranafashije Melodie kumenyekana cyane muri Uganda kubera imiririmbire ye.
Avuga ko mu Rwanda amaze kuhamenya abahanzi benshi kandi abona bafite impano zitangaje. Ariko gushaka kwigira abo bataribo bishobora kuba imbogamizi mu kumenyekanisha umuzi wabo hanze y’igihugu.
Ati “Ndi umuhanzikazi nyarwanda abatabizi babimenye. Nifuza ikintu cyose cyatuma igihugu cyanjye gitera imbere. Abahanzi b’abanyarwanda bakwiye kwakira abo aribo ahubwo bakifuza guteza imbere umuco aho gushaka kwigana abandi”.
Mutoni Fille akomeza avuga ko, kuba uwo uriwe, Kwiha agaciro, kutibagirwa uwagufashije, ko iyo ibi bintu byose ubyubahiriza nta kabuza ugera aho ushaka bitakugoye cyane.
Mu mishinga y’indi afite muri iyi minsi, yavuze ko agiye kuza mu Rwanda gukorana indirimbo na Christopher uherutse gusezera muri Kina Music. Bityo akaba anashaka kugenda afasha bamwe guhura n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda.
Guhera muri 2013 ubwo yatangiraga umuziki, amaze gukora indirimbo zisaga 11 ze ku giti cye n’izindi zigera ku munani yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye.
Muri izo ndirimbo ze harimo iyo yise ‘Where’ve u been, Gat No Money, Husband, Cherry Boo, Sipiyo, No Retreat, Nina Gyengenda, You Are So Nic, No Kombya, Get Up And Work, Hello na Je T’aime.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
fille bite umwana yarakuze ? Uzamuzane nuza ikigali
Comments are closed.