Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yagarutse ku bintu byica iterambere ry’imikino mu Rwanda ndetse anenga FERWAFA uburyo yakinishije umunyamahanga ufite ibyangombwa by’ibihimbano bikaba intandaro yo gukura Rwanda mu marushanwa y’igikombe cya Africa. Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze kuri iki kibazo ubwo yari abajijwe kugira icyo avuga ku buryo ikipe […]Irambuye
12 Mutarama 2015 – Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare irerekeza mu Misiri kuri uyu wa mbere aho igiye gusiganwa mu irushanwa rizenguruka igihugu cya Misiri rizwi nka Tour of Egypt. Abasore bagize iyi kipe bari kumwe na nimero ya mbere mu Rwanda Valens Ndayisenga uherutse kwegukana Tour du Rwanda afatanyije na bagenzi be bagiye bitwara neza […]Irambuye
Kuri wa gatanu tariki ya 2 Mutarama 2015 nibwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare itangira imyitozo yitegura irushanywa ryo mu gihugu cya Misiri (Tour of Egypt) ari na ryo rushanwa u Rwanda ruzatangiriraho amarushanwa yo muri 2015. Nyuma y’umwaka wa 2014 wagenze neza mu mukino w’amagare, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare itangiranye 2015 n’imbaraga nyinshi. Uyu […]Irambuye
Team Rwanda yatangaje urutonde rw’abakinnyi 17 bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Tour du Rwanda 2014, azatangira tariki ya 16 akageza agasozwa tariki ya 23 Ugushyingo 2014. Abakinnyi bashya biyongereye mu ikipe y’igihugu bagiye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ni Patric Kayinamura, Abdalah Nzabonimpa,Hakuzimana bita Camera na Jean Claude Uwizeyimana nk’uko bitangazwa […]Irambuye
Mu ijoro rishyira iya 1 Ukwakira 2014, abasore bakina umukino wo gusiganwa ku magare Ndayisenga Valens w’imyaka 20, Uwizeyimana Bonavanture w’imyaka 21 na Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 baraye bageze i Kigali bavuye muri Shampionat y’isi yaberaga muri Espagne, u Rwanda rwari mu bihugu 69 byitabiriye iri rushanwa, rukaba mu bihugu bibiri gusa byo munsi y’ubutayu bwa […]Irambuye
Joseph Habineza, izina rizwi cyane mu mikino n’imyidagaduro mu Rwanda. Aragarutse. Ni nyuma y’imyaka itatu ari ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana. Tariki 16/02/2011 nibwo yari yeguye nyuma y’imyaka hafi itandatu ayoboye imikino n’imyidagaduro mu Rwanda. Byatangajwe kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014 ko yongeye gusubizwa iriya Minisiteri agasimbura Protais Mitali wari wamusimbuye icyo […]Irambuye
Mu mpera z’icyi cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera (kuri Stade Ntoya) hateganyijwe imikino ya gicuti izabanziriza Shampiyona ya Basket mu Rwanda. Iyi “Pre-season tournament” izakinwa mu minsi itatu. Mugwiza Désiré uyoboye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda avuga ko hateganyijwe iyi mikino mu rwego ryo gutegura abakinnyi bazakina muri iriya Shampiyona. Yagize ati ” hari […]Irambuye
Umukinnyi w’umunyarwanda Hadi Janvier ubu ari ku mwanya wa 10 mu banyafurika bari mw’irushanwa mpuzamahanga rya La Tropicale Amissa Bongo 2014 irushanwa riri kubera muri Gabon. Kuri etape ya kabiri yakinwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/01/2014 ikegukanwa n’umubirigi Jerome Baugnies ukinira ikipe ya Wanty Groupe Gobert akurikirwa n’umunya Espagne Sanchez Luis Leon wegukanye etape […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ku munsi w’ejo kuwa gatandatu izerekeza mu gihugu cya Gabon aho igiye kwitabira amarushanwa ya La Tropicale Amissa Bongo. Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonatha Boyer yatoranyije abakinnyi batandatu bagomba guserukira u Rwanda muri aya marushanwa aribo: Hadi Janvier, Gasore Hategeka, Nsengiyumva Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Joseph Biziyaremye ndetse na Ndayisenga Valens. Aba […]Irambuye
Emmanuel Rudahunga wo mu ikipe ya Karisimbi niwe wegukanye kuri uyu wa gatatu etape ya mbere ya “tour cycliste de la RDC” aho birutse 90km mu ntara ya Bas Congo hagati y’ahitwa Matadi na Songololo. Rudahunga niwe wabashije gusiga abanyonzi basiganwaga baturutse mu bihugu bya Burkinafaso, Togo, Bénin, Côte d’Ivoire, Uganda, Tanzanie, Congo-Brazzaville na France […]Irambuye