Urutonde rw’Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda
Team Rwanda yatangaje urutonde rw’abakinnyi 17 bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Tour du Rwanda 2014, azatangira tariki ya 16 akageza agasozwa tariki ya 23 Ugushyingo 2014.
Abakinnyi bashya biyongereye mu ikipe y’igihugu bagiye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ni Patric Kayinamura, Abdalah Nzabonimpa,Hakuzimana bita Camera na Jean Claude Uwizeyimana nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare u Rwanda, FERWACY
Umukinnyi Niyonshuti Adrien uherutse kongera amasezerano y’umwaka mu ikipe ya MTN-Qhubeka , ntibiramenyekana niba azitabira aya marushanwa ari mu ikipe y’igihugu gusa Team Rwanda yasabye MTN-Qhubeka ko yareka umukinnyi Adrien agakinira u Rwanda, MTN-Qhubeka ikaba itaratanga igisubizo.
Aba bakinnyi bari basanzwe bakora imyitozo ariko ubu bakaba bagiye guhita batangira imyitozo ihoraho kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukwakira 2014.
Iyi myitozo izajya i Musanze ahasanzwe mu kigo cya Team Rwanda ahasanzwe habera imyitozo y’amakipe y’igihugu.
Muri aba bakinnyi 17, hazatoranywamo abakinnyi 15 bazashyirwa mu makipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda, ariyo RWANDA AKAGERA – RWANDA KARISIMBI ndetse na RWANDA MUHABURA.Buri kipe ikazaba igizwe n’abakinnyi batanu.
Aba bakinnyi bazava muri camp bahita bakina Tour du Rwanda.
Urutonde rw’abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda
Uwizeyimana Bonaventure
Ndayisenga valens
Nsengimana Jean Bosco
Patric Byukusenge
Nathan Byukusenge
Gasore Hategeka
Joseph Biziyaremye
Emile Bintunimana
Hadi Janvier
Aime Mupenzi (murumuna wa Hadi Janvier)
Theoneste Karasira
Patric Kayinamura
Jean Claude Uwizeyimana
Abraham Ruhumuriza
Jérémie Karegeya (murumuna wa Nathan Byukusenge)
Abdalah Nzabonimpa
Hakuzimana alias Camera.
UM– USEKE.RW