Digiqole ad

T.Amissa Bongo: Hadi ku mwanya wa 10 mu banyafurika

Umukinnyi w’umunyarwanda Hadi Janvier ubu ari ku mwanya wa 10 mu banyafurika bari mw’irushanwa mpuzamahanga rya La Tropicale Amissa Bongo 2014 irushanwa riri kubera muri Gabon.

Hadi Janvier ahatana n'abandi muri Tour du Rwanda 2011/photo By Karisimbi Business Partners
Hadi Janvier ahatana n’abandi muri Tour du Rwanda 2011/photo By Karisimbi Business Partners

Kuri etape ya kabiri yakinwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/01/2014 ikegukanwa n’umubirigi Jerome Baugnies ukinira ikipe ya Wanty Groupe Gobert akurikirwa n’umunya Espagne Sanchez Luis Leon wegukanye etape ya mbere, umunya Eritrea Berhane akomeje kwerekana ko akomeye aho yongeye kuza ku mwanya wa gatatu.

Ikigaragara abanyarwanda bose baje mu gikundi cya mbere (peleton)Ndayisenga Valens wafashijwe na bagenzi be yaje ku mwanya wa 22 aho arushwa n’uwatsinze etape amasegonda 18, Hadi (24), Adrien Niyoshuti  (25), Uwizeyimana Bonaventure (32), Biziyaremye Joseph (39), Hategeka Gasore (40) na Nsengimana Jean Bosco (42).

Umutoza w’ikipe y’igihugu Sempoma Felix yemeje ko ashimishijwe n’uko abakinnyi be bitwaye kuko bahageze mu gikundi cya mbere.

Twizeye ko muri etape ya gatatu tuzayikina neza kurushaho. Valens Ndayisenga (wari urwaye munda) asa n’uwakize, kuri etape ya gatatu azaba ameze neza kurushaho niko abaganga bambwiye.” Sempoma Felix
Ku rutonde rusange Hadi Janvier araza ku mwanya wa 30 akaza ku mwanya wa 10 mu banyafurika.

Uwizeyimana Bonaventure akaza ku mwanya wa 5 mu bakinnyi bakiri bato muri rusange akaza ku mwanya wa 35, ikipe y’u Rwanda yo iri ku mwanya wa 11, ariko kuri etape ya 2 muri yari yaje ku mwanya wa 8.

Bamwe mu bihangange ntibakomeje kworoherwa n’iri rushanwa aho usanga umufaransa uheruka kwegukana iri rushanwa Yohann Gene (ari nawe ufite umuhigo wo gutsindamo etape nyishi 6) ari ku mwanya wa 46 ubu.

Umutaliyani Petit Adrien wigeze gutsinda etape muri Tour de France ari ku mwanya wa 67 ubu.

Uyu munsi kuwa gatatu amakipe yose yaraye Lambarene aho bageze n’indege bavuye Oyew, bagiye gufata amamodoka berekeza Ndjole aho bari butangirire etape ya 3 igasorezwa Lambarene.

Inkuru dukesha FERWACY

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish