Digiqole ad

Kagame yanenze amanyanga ya FERWAFA ku kibazo cya Daddy Birori

Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yagarutse ku bintu byica iterambere ry’imikino mu Rwanda ndetse anenga FERWAFA uburyo yakinishije umunyamahanga ufite ibyangombwa by’ibihimbano bikaba intandaro yo gukura Rwanda mu marushanwa y’igikombe cya Africa.

Perezida Kagame avuga ko
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze kuri iki kibazo ubwo yari abajijwe kugira icyo avuga ku buryo ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare ikomeje kwitwara neza mu Misiri nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda bwa mbere mu mateka.

Kagame yavuze ko muri Siporo y’u Rwanda hakenewe gukorwa byinshi kugira ngo itere imbere, ngo kuko hari abantu bakigendera ku bintu byakera byo mu myaka 30 ishize, birimo kwemera amarozi, kutagira gahunda (to be serious), ndetse na ruswa.

Umukuru w’igihugu yavuze ko abayobozi bakuru b’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bakoze ‘Stupid things’ mu gukinisha Umunyecongo Dady Birori watumye u Rwanda rusezererwa mu majonjoro y’igikombe cy’Afrika.

Kagame yagize ati “Ikipe nziza yari yatsinze Congo Brazzaville yari gukomeza mu irushanwa. Abantu bajya mu bintu bisekeje (funny business), ntabyari kubaho, kuko ibi bintu niba ari ruswa cyangwa kuvuga ibinyoma ntibyari gutuma ikipe yacu ikurwa mu marushanwa, byari amafuti “Stupid Things” ntibyari kubaho. Nyuma iyi kipe yanganyije n’indi ikomeye ku Isi (Maroc) idafite n’uyu munyamahanga (Daddy Birori).”

Gusa kuri iki kibazo Perezida Kagame yirinze kugira byinshi avuga ngo ejo hatazagira ufatira ibihano u Rwanda abyita kwivanga kwa politiki mu mikino.

Yavuze ko hakenewe abantu mu nzego baba ababyeyi, baba abayobozi (Abanyepolitiki) bashobora gufasha urubyiruko gukora ibintu bizima.

Perezida Kagame asanga abakinnyi n’abayobora inzego za Siporo nibareka gukora amafuti bakaba abantu bafite icyo bagamije (Serious), bazakora neza nk’uko ikipe y’u Rwanda isiganwa ku magare ubu ihesha ishema u Rwanda, ndetse ngo n’imyanya u Rwanda rushyirwaho muri siporo ruzazamuka.

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nzagukunda nkuyoboke wenda nkugwe inyuma HE uri imfura uzi ubwejye uri umugabo peeeee

    Ati stuppid things !!!!

    FERWAFA ubyumveeee bigucengere mu matwi.

    Bipfira mu kuba ndi UMUTEGETSI

    Ni bibe ndi UMUYOBOZI birahita biryoha

    Ex: mu minsi ishize Musanze mwabonye MINISTER HABINEZA n’umujyanama we bagamitse bataye akazi barimo barya amapozi ni nkumi !!!!
    Buriya bamaragayo iki koko ???
    Ok bati turi mukazi kakanapfa barebera vraiment aho bapimisha metero za bubatse bakazomeka ku mfura zacu ese buriya iyi zibakomeretsa jye nzikoresha kenshi kuko niko kazi nkora ndi Arch. nzi ibyazo, aho bakagiye gukosora ibipfa mu myidagaduro bazaga guta igihe Musanze !!!

    Ndebera uyoboye FERWAFA iba akunda APR badi ni yegure age kuyitoza atsinde yabikoreye areke kudindiza igihugu adusebya au niveau y’isi !!!!
    Nkubu nibaza ikintu ko dukeneye abana bu Rwanda bakina harabura iki ngo batozwe ari bato ???
    Dufite icyahize ari HOTEL AMAHORO babashyize mo bagaturamo bakigira umupira ku mahoro ko hagenewe Foot hatagewe ONU !!!!
    Bashyizemo abana 800 bajyamo bakiga buri mwaka twajya tunabagurisha bikinjiza amadovise championa igashyuha

    Icyabikemura ;

    Imyidagaduro yose ni zanywe mu Rwanda leta ibishyiremo imbaraga zingana nkizishyirwa muri RURA cg RDB ni biba ngombwa ikigo kibigenzura kiyoborwe nu vuye muri RDF kuko nizo mfura tugira zizewe aho ziciye biratungana kuko iyi ni imwe muri INDUSTRY dufite yazamura ubukungu nta zahabu na diamond petrol tugira ubukungu n’abantu soooo babyazwe umusaruro

  • H.E urumuntu wumugabo pe, reka twirinde twihe agaciro nabo bakomeze munkinamico zabo na FDLR umunsi bazumva bashaka intambara ni kalibu turiteguye. Ndakwemera peeeeeeee

  • Wowe wiyita Muntarwanda, ufite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cyawe ariko mu mvugo ya discipline utubahutse Minisitiri. Ushobora no kumunenga ariko mu kinyabupfura. Ndabona uvuga ko uri architecte, sinzi niba mu mashuri wanyuzemo kubaha abantu batarabibatozaga.

  • @ IKINYABUPFURA SVP …, kuyu muntu uvuze MUNTARWANDA bigaragara neza kwibyo avuze ari ukuri kwa mbaye ubusa uradhaka iki ???
    Dore ibyo nibyo bitwica biduhoza inyuma mwanga utabashimagiza !!!!

    Aho yabeshye munyomoze !!! Nuhanona raaa….
    Nta gitutsi yavuze….

    Mbona asa nkuwagutonetse bimwe ukuri kuryana nyine

  • Ahubwo Muntarwanda wagirango ni Rutikanga Ferdinand!Ngo ingufu zishyirwa muri RDB zikwiye gushyirwa mu myidagaduro!!! Na Mugabe ati avuze ukuri!!!Iki gihugu gifite ibibazo.

  • Kushatse kugaya imyidagaduro se DINY ???

    Wibaza bishyizwemo ingufu ku rwego rwo hejuru tukagira abacuranzi abakunnyi bo ku rwego mpuzamahanga tukagira ibibuga byo ku rwego mpuzamahanga ibyo byonyine byakwinjiza amadovize aruta ayinjizwa ni cyayi na kawa !!!!

  • @ nta zahabu tugira yindi

    Shyira mu nyugo yawe wibaze turamutse tugize ibibuga mpuza mahanga byinshi byi mikino yose tukagira abatoza mu mikino yose bazima wibaze amadovize twakwinjiza uziko yaruta ava muri kawa ni cyayi !!!!

    Amahanga yakorera amarushanywa hano akagura abakinnyi hano we wa muswa weee

  • Abafana bumupira wamaguru twaravuze tugeraho turarambirwa dusaba Degaulle kwegura aranangira noneho numukuru wigihugu aramunenze nizereko afite amatwi abiri kandi yumva yose ahite yegura kuko byose niwe wabiteye areke guhombya igihugu ubuse ko yigize umukunzi wa APR ukomeye yayikunda akarusha nyakubahwa Siza kayizari ko yayoboye FERWAFA yigeze yumva akora nkibyo akora ahubwo yiba yasubiragaho akiyobora ndabyibuka hatsindaga ikipe yabikoreye ariko ubu De Gaulle itsinzi zose zigomba kuba iza APR ukagirango haribyo yamusabye mbere APR na RAYON zarakomeraga zigatsindagurana umupira ukaryoha nkaho ubu bajya gukina De Gaulle ati Apr igomba gutsinda yabona rayon igiye kwakira ati stade ntishobora kurenza umubare ibihumbi 7 kugirango rayon ihombe isenyuke turakwinginze degaulle umva iryo jambo wegure kabosa turakurambiwe ariko bazanye Jimmyi Gatete Karekezi Olivier Desire mbonabucya bakabashyira muririya nzu ko aribo bazi ibyumupira umuntu nk Gasingwa Abega bakava mumupira bagashyiramo De Gaulle koko

  • Humura ururiye ba Mayors ntirusiga De gaulle niwe utahiwe iba koko hagamije kwirinda abahombya nabafindiza igihugu ubwo De Gaulle twaba tumwibutsa gufata ikibanza kare 1930

Comments are closed.

en_USEnglish