Digiqole ad

Ikipe y’u Rwanda y’amagare ifite icyizere cyo kwitwara neza mu Misiri

 Ikipe y’u Rwanda y’amagare ifite icyizere cyo kwitwara neza mu Misiri

Kuri wa gatanu tariki ya 2 Mutarama 2015 nibwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare itangira imyitozo yitegura irushanywa ryo mu gihugu cya Misiri (Tour of Egypt) ari na ryo rushanwa u Rwanda ruzatangiriraho amarushanwa yo muri 2015.

IKiep y'u Rwanda imaze iminsi yitawra neza mu gusiganwa ku magare
IKiep y’u Rwanda imaze iminsi yitawra neza mu gusiganwa ku magare

Nyuma y’umwaka wa 2014 wagenze neza mu mukino w’amagare, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare itangiranye 2015 n’imbaraga nyinshi.

Uyu mwaka  wa 2014 usize umukino w’amagare mu  Rwanda ugeze ku bikorwa byinshi ndetse Abanyarwanda besheje n’imihigo itandukanye. Bwa mbere  Umunyarwanda, Ndayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda kuva yashyirwa ku ngengabihe mpuzamahanga.

Mu ruhando mpuzamahanga Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace mu irushanwa rikomeye rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’, irushanwa rya mbere muri Afurika, ndetse bwa mbere mu mateka Abanyarwanda bitabirirye amarushanwa y’isi yabereye muri Espagne.

Ikipe y’u Rwanda izitabira irushanwa rya Tour of Egypt igizwe na Patrick Byukusenge, Janvier Hadi, Valens Ndayisenga, Emile Bintunimana, Joseph Biziyaremye na Bonaventure Uwizeyimana naho umutoza akaba ari Sempoma Felix.

Ikipe izaherekezwa kandi na Rafiki Uwimana (umukanishi) ndetse na  Obed Ruvogera (umuganga)

Tour of Egypt izatangira tariki ya 14 Mutarama, ikazasozwa tariki ya 18 Mutarama 2015.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye imyitozo uyu munsi, izahaguruka mu Rwanda tariki ya 12 Mutarama 2015.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino yo mu gihugu cya Misiri, ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville, (Diable Rouges), ije gukorera imyitozo I Musanze mu kigo cya Africa Rising Cycling Center.

Nyuma yo kubona intambwe u Rwanda rumaze gutera mu mukino w’amagare, ikipe ya Congo Brazza yasabye kuza gukorera imyitozo mu Rwanda igakorana na ‘Team Rwanda’.

Abakinnyi ba Congo Brazza bazagera mu Rwanda tariki ya 8 Mutarama, saa kumi z’igicamunsi bahite berekeza I Musanze aho ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare icumbitse.

Ikipe ya Congo Brazza izaza mu Rwanda, igizwe na Tchicaya Andrė (capitaine), Tchicaya Marc, Bakouetana Rufin, Malanda Francois na Tchicaya Roland.

Jacques Furaha

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko iyi kipe iyo bayijyana kwitoreza ahantu hashyushye kuko Egypt ishyuha cyane ntabwo yarikwiriye kwitoreza ahantu hakonje bayihemikiye. Bizayigora nigera mubushyuhe

    • you are right,kuki bitoreza ahantu hari climate itandukanye n’aho izakorera.Ubu ntibaba barangaye bakirara? cg babyizeho neza ntawamenya! ariko niba batabitekerejeho baba bahemutse.Hopeful ko wenda ntacyo bitwaye.

  • Katubihange amaso kuko twese tuba twifuza kibyiza byaza iwacu tukishima nigihugu cyikishima ndaje nge kumavi ndare ubutayu nsengera team Rwanda cycle.

Comments are closed.

en_USEnglish