Digiqole ad

Ikipe y'igihugu y'amagare irerekeza muri Tropicale Amissa Bongo

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ku munsi w’ejo kuwa gatandatu izerekeza mu gihugu cya Gabon aho igiye kwitabira amarushanwa ya La Tropicale Amissa Bongo.

Abasore batandatu bagize ikipe y'u Rwanda barerekeza muri Gabon
Abasore batandatu bagize ikipe y’u Rwanda barerekeza muri Gabon

Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonatha Boyer yatoranyije abakinnyi batandatu bagomba guserukira u Rwanda muri aya marushanwa aribo: Hadi Janvier, Gasore Hategeka, Nsengiyumva Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Joseph Biziyaremye ndetse na Ndayisenga Valens.

Aba bakinnyi batandatu bagiye batarikumwe na mugenzi wabo Nathan Byukusenge wahawe akaruhuko nyuma y’ubukwe yakoze mu minsi ishize, ndetse na Ruhumuliza Abraham uherutse gusezera gukina amarushanwa mpuzamahanga.

Muri aba basore harimo abitwaye neza mu marushanwa ya Tour du Rwanda aheruka, nka Nsengiyumva Jean Bosco wegukanye umwanya wa gatandatu muri rusange na Hadi Janvier we yegukanye umudari wa Bronze mu marushanwa aherutse kubera mu gihugu cya Maroc mu kwezi k’Uguhsyingo umwaka ushize.

Ikipe y’u Rwanda izahatana n’andi makipe y’ibihugu agera k’umunani ndetse n’andi atandatu y’aba bigize umwuga, aha bazasiganwa inshuro zirindwi ahangana n’ibirometero 991.

Tropicale Amissa Bongo ni ribera muri Gabon riterwa inkunga kandi n’umukuru w’igihugu cya Gabon ubwe. Ni rimwe mu marushanwa akomeye muri Africa yo gusiganwa ku magare.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish