Digiqole ad

Ikipe y’amgare y’u Rwanda irajya mu Misiri

12 Mutarama 2015 – Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare irerekeza mu Misiri kuri uyu wa mbere aho igiye gusiganwa mu irushanwa rizenguruka igihugu cya Misiri rizwi nka Tour of Egypt.

Ikipe y'u Rwanda iherutse kwitwara neza mu gusiganwa ku magare mu Rwanda
Ikipe y’u Rwanda iherutse kwitwara neza mu gusiganwa ku magare mu Rwanda

Abasore bagize iyi kipe bari kumwe na nimero ya mbere mu Rwanda Valens Ndayisenga uherutse kwegukana Tour du Rwanda afatanyije na bagenzi be bagiye bitwara neza nka Joseph Biziyaremye, Bonaventure Uwizeyimana na Emile Bintunimana.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi batandatu, umutoza, ushinzwe kwita ku byuma ndetse n’umuganga,  irahaguruka i Kanombe ku kibuga cy’indege saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa mbere.

Ikipe y’u Rwanda igiye muri Tour of Egypt igizwe na:

-Janvier Hadi
-Valens Ndayisenga
-Patric Byukusenge
-Emile Bintunimana
-Joseph Biziyaremye
-Bonaventure Uwizeyimana

Umutoza:Sempoma Felix.
Mechanicien:Rafiki Uwimana
Soigneur: Obed Ruvogera

 

Tour of Egypt niryo rushanwa ritangira umwaka usanzwe ku ngengabihe ya UCI Africa Tours. Iri rushanwa rizatangira tariki ya 14 Mutarama isozwe tariki ya 18 Mutarama 2015.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mujye mutugezaho Niko bitwaye burimunsi tubimenye

Comments are closed.

en_USEnglish