Digiqole ad

DRC: Rudahunga yatwaye ‘Etape’ ya mbere ya Tour cycliste du Congo

Emmanuel Rudahunga wo mu ikipe ya Karisimbi niwe wegukanye kuri uyu wa gatatu etape ya mbere ya “tour cycliste de la RDC” aho birutse 90km mu ntara ya Bas Congo hagati y’ahitwa Matadi na Songololo.

Uyu ni umusore Emmanuel Rudahunga wasize abandi muri etape ya mbere muri Congo-Kinshasa
Uyu ni umusore Emmanuel Rudahunga wasize abandi muri etape ya mbere muri Congo-Kinshasa

Rudahunga niwe wabashije gusiga abanyonzi basiganwaga baturutse mu bihugu bya Burkinafaso, Togo, Bénin, Côte d’Ivoire, Uganda, Tanzanie, Congo-Brazzaville na France nkuko bitangazwa na Radio Okapi.

Umwanya wa kabiri wafashwe na Clem Medric umufaransa wo mu ikipe ya Katanga Trans-Benz of Africa.

Umwanya wa 3 wafashwe na Bintunimana Emile, kuwa kane haza  Rukundo Hassan , ku mwanya wa 6 haza Biziyaremye Joseph nabo bavuye mu Rwanda.

Kuri uyu wa kane bariruka ibirometero 94 kuva ahitwa Kimpese bagana ahitwa Inkisi.

Iri rushanwa rizakorerwa mu ntara za Kinshasa, Bas-Congo na Bandundu mu ma ‘etapes’ icyenda (9) rizengurutse ibirometero 900.

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nyamara abanyarwanda barashoboye ureke football ibaze umunyarwanda uzenguruka 90 km akanikira abandi wonderfull

  • Big up our boys. Aha niho hakabaye hashyirwa imbaraga byibuze…ureke hahandi byayobeye.

Comments are closed.

en_USEnglish