Tour du Rwanda 2016 yatangiye. Umunya-America Rugg Timothy wo muri Lowestrates.com yo muri Canada niwe wegukanye agace ka mbere. Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph w’ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana. Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’imikino Uwacu Julienne yatangije ku mugaragaro isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda […]Irambuye
Jérémy Bescond umufaransa w’ikipe ya Haute-Savoie Rhône-Alpes wari mu irushanwa rya Tour du Rwanda ndetse wabaye uwa kane ku rutonde rusange rw’abakinnyi. Yatangaje ko yagize ibihe bidasanzwe mu Rwanda, ko yahuye n’abantu bakirana urugwiro, ko yabonye igihugu cy’imisozi, ibibaya n’ibiyaga byiza akishimira kwakirwa neza bidasanzwe akahavana isomo ry’ubumuntu. Yasubizaga ibibazo by’umwanditsi w’ikinyamakuru kibanda ku gusiganwa […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo, Nyuma yo kuzenguruka ibice binyuranye by’Umujyi wa Kigali mu gace ‘etape’ ka nyuma k’irushanwa kareshya n’Ibilometero 120, umusore w’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 niwe wegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ yabaga ku nshuro ya 7, akoresheje 23h54’50’’ mu minsi Umunani (8) bamaze bazenguruka ibice binyuranye by’u Rwanda. Kuva kuri Stade […]Irambuye
Ku Update 1h13′: Nyuma y’aho abanyamahanga bari bagiye basiga Abanyarwanda mu nzira Rubavu- Kigali mu gace ka gatandatu (ETAPE VI) ka Tour du Rwanda, Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri Contre Attack benurira abanyamahanga.Irambuye
Bagihaguruka i Muhanga igikundi cyahise cyitura hasi, irushanwa ribanza guhagarara. Isiganwa ryongeye riratangira, gusa mu nzira batararenga akarere ka Muhanga umusore wo muri Eritrea Debretsion Aron yituye hasi arakomereka ndetse ajyanwa kwa muganga ahita ava mu irushanwa. Isiganwa ryakomeje riyobowe n’abasore b’abanyarwanda ariko bageze i Rubavu Teshome Meron kapiteni w’ikipe ya Eritrea yasize abandi igare […]Irambuye
Kubera uburwayi bwo kubura isukari ihagije mu mubiri, aho abasiganwa bagiye guhagurukira i Muhanga berekeza i Rubavu (139Km) kuri Etape ya 5 ya Tour du Rwanda abaganga b’ikipe y’u Rwanda bamaze kwemeza ko uyu mukinnyi atakibashije gukomeza kubera uburwayi. Ejo kuwa kane Valens Ndayisenga yarangije etape ya IV ari ku bihe bimwe n’uwabaye uwa mbere, […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ubwo etape ya kane yari irangiye Valens Ndayisenga yahagereye rimwe n’igikundi cya mbere ndetse anganya ibihe n’uwa mbere Debesay Mekseb. Ariko ahageze yagaragaje intege nke yitura hasi agwa igihumure abaganga batangira kumwitaho ngo azanzamuke. Hashize akanya gato bagerageza byagaragaye ko uyu musore ufite Tour du Rwanda y’ubushize ibye bikomeye, hazanwa imodoka […]Irambuye
Abasoganwa bahagurutse i Musanze ahagana saa mbili n’igice, barinda bagera ku Mukamira bakiri kumwe mu bikundi nka bine. Abasiganwa bagiye kugera i Nyanza igikundi cya mbere cyahageze kiri kumwe, ariko Debesay Mekseb yirutse bitangaje arabasiga abatanga ku murongo. Batangiye kwinjira mu dusozi twa Nyabihu abanyaEritrea bahagurutse mu bandi barasatira, Gebreigzabhier Amanuel, Teshome Meron na Okubamariam […]Irambuye
Etape ya III ya Kigali >>> Musanze (102Km) yatangiriye ku Kicukiro kuri uyu wa gatatu, baca Gishushu bakomeza Nyarutarama bamanuka Nyabugogo bazamuka Shyorongi bose bakuri kumwe. Batangiye kuzamuka Shyorongi Suleiman Kangangi wa Kenya yongeye kuva mu bandi arabasiga aka gasozi gaterera cyane kose. Abasiganwa bari bigabanyijemo ibikundi (peloton) nk’eshanu kubera uburyo uyu musozi uterera. Abasiganwa […]Irambuye
Emile Bintunimana wa Team Muhabura niwe umaze kwegukana etape ya kabiri ya Tour du Rwanda ya Kigali>>>>Huye, yabifashijwemo cyane n’abasore bagize ikipe y’u Rwanda bakomeje gusatira. Abantu ibihumbi bari baje kwakira aba bakinnyi by’umwihariko na Abraham Ruhumuriza w’imyaka 36 wari ugarutse muri uyu mujyi akomokamo akanegukana umwanya wa gatatu. Etape ya ka kabiri igitangira Suleiman […]Irambuye