Digiqole ad

Valens Ndayisenga yajyanywe kwa muganga arembye

 Valens Ndayisenga yajyanywe kwa muganga arembye

Kuri uyu wa kane ubwo etape ya kane yari irangiye Valens Ndayisenga yahagereye rimwe n’igikundi cya mbere ndetse anganya ibihe n’uwa mbere Debesay Mekseb. Ariko ahageze yagaragaje intege nke yitura hasi agwa igihumure abaganga batangira kumwitaho ngo azanzamuke.

Valens Ndayisenga etape y'uyu munsi yayishoje ajyanwa kwa muganga
Valens Ndayisenga etape y’uyu munsi yayishoje ajyanwa kwa muganga

Hashize akanya gato bagerageza byagaragaye ko uyu musore ufite Tour du Rwanda y’ubushize ibye bikomeye, hazanwa imodoka ya ambulance imwihutana ku bitaro bya Nyanza.

Ibi byabaga mu gihe abandi bariho bahembwa ibihembo by’iyi etape ya IV.

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Felix Sempoma yahise atangaza ko Valens ejo bagera i Musanze yari ameze neza ndetse ko mu gitondo cy’uyu munsi yari muzima nta kibazo.

Gusa avuga ko ibibazo yatangiye kubigira tour igeze Ngororero kuko hari aho yagendaga acika intege bigaragara akava muri Peloton ariko bagenzi be bakamutera akanyabugabo agakomeza kugeza arangije.

Uyu mutoza avuga ko nubwo bataramenya ikibazo uyu musore afite, ibibazo afite bishobora kuba byaturutse ku ihindagurika ry’ikirere bari gusiganwa ryagize ingaruka mbi ku mubiri we.

 

We na Hadi yahanwe 

Umunyamakuru w’Umuseke uri gukurikirana irushanwa yatangaje ko yabonye Valens Ndayisenga acika intege bari mu Ngororero. Bagenzi be bakamwegera cyane.

Umunyamakuru w’Umuseke avuga ko yabonye inshuro zirenze imwe abakurikirana abakinnyi begera Jean Bosco Nsengimana (ubu uza imbere y’abandi) bakamuha imipira y’imbeho akifubika kuko nawe yari yagaragaje ko akonje cyane. Ahanini bitewe n’ibihe byahindagurikaga birimo imvura yabanyagiraga hato na hato n’ubukonje bwo mu misozi ya Ngororero.

Muri izi mbaraga nke Hadi Janvier yaje gufatwa inshuro ebyiri n’abagenzura imyitwarire y’abakinnyi mu irushanwa ari gusunika mugenzi we Valens Ndayisenga asa n’umwongerera imbaraga ngo akomeze.

Ndayisenga kandi yahaniwe kwitendeka ku modoka ngo imwigize imbere mu gihe yabaga afite intege nke.

Ibi byatumye irushanwa rirangiye Valens Ndayisenga avanwaho amasegonda 20 naho Hadi Janvier amasegonda 10 ku rutonde rusange. Ari nabyo byatumye Ndayisenga ku rutonde rusange ahita aba uwa karindwi mu gihe ejo yari uwa kabiri.

Avuga ko bageze i Nyanza uyu musore yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo agume imbere ariko irushanwa rirangiye agahita agwa igihumure agatangira kwitabwaho n’abaganga.

Umwe mu baganga b’ikipe y’igihugu y’amagare utifuje gutangazwa yavuze ko Valens Ndayisenga yagize ikibazo cy’umwuma no kubura isukari ihagije mu mubiri.

Uyu muganga avuga ko aribyo byamuteye kugwa amarabira ariko agashimangira ko ari ibintu bikorwaho mu gihe cy’amasaha macye ndetse ko byanze bikunze uyu mukinnyi ejo ashobora kwitabira etape ya Muhanga>>>Rubavu.

Kuri uyu wa gatanu abasiganwa barahaguruka i Muhanga berekeza i Rubavu muri etape ya gatanu ya Tour du Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Valens barebe neza icyo kibazo kuko na etape yambere yariye umuneke baramuhana byumvikana ko yashakaga energy bamwiteho neza

Comments are closed.

en_USEnglish