Digiqole ad

Valens Ndayisenga yavuye muri Tour du Rwanda bitunguranye

 Valens Ndayisenga yavuye muri Tour du Rwanda bitunguranye

Kubera uburwayi bwo kubura isukari ihagije mu mubiri, aho abasiganwa bagiye guhagurukira i Muhanga berekeza i Rubavu (139Km) kuri Etape ya 5 ya Tour du Rwanda abaganga b’ikipe y’u Rwanda bamaze kwemeza ko uyu mukinnyi atakibashije gukomeza kubera uburwayi.

Valens Nayisenga etape y'uyu munsi yayishoje ajyanwa kwa muganga
Uburwayi butumye Valens Nayisenga ava mu irushanwa

Ejo kuwa kane Valens Ndayisenga yarangije etape ya IV ari ku bihe bimwe n’uwabaye uwa mbere, ariko ahita acika intege ndetse ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Nyuma umuganga yemeje ko uyu musore yagize ikibazo cy’umwuma no kubura isukari mu mubiri, yizeza ko ari ikibazo gikemuka vuba.

Kubura amazi mu mubiri yagize ejo abaganga bavuze ko byatewe n’uburwayi bwa ‘Angines’ yari afite butatumye abasha kumira amazi mu gihe yasiganwaga.

Mu ijoro kandi aba baganga bari bemeje ko uyu musore ubu ameze neza ndetse yiteguye guhatana n’abandi mu gitondo.

Gusa aho abakinnyi bari bagiye guhagurukira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ushinzwe gutanga amatangazo ya tour yahise avuga ko Ndayisenga atagikomeje guhatana kuko nta ntege afite.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko uyu musore ukomoka i Rwamagana atakiri mu bitaro, nubwo bwose atigeze agaragara aho abakinnyi bahagurukiye i Muhanga. Gusa amakuru aravuga ko ameze neza nubwo nta mbaraga zihagije zo gusiganwa n’abandi afite.

Mu gusiganwa ku magare, nta mukinnyi usiba etape imwe ngo agaruke mu zindi ziri imbere. Bisobanuye ko Valens Ndayisenga ubu atagikomeje guhatana n’abandi muri iyi Tour du Rwanda.

Valens Ndayisenga w’imyaka 21 niwe wegukanye Tour du Rwanda iheruka ndetse yari mu bahabwa amahirwe n’uyu mwaka nubwo yari atareguna etape ya Tour du Rwanda aho zigeze ubu.

Ubuyobozi bwa Team Rwanda bwavuze ko abandi bakinnyi 14 ba Team Rwanda bameze neza kandi bafite morale yo gukomeza gusiganwa nta kibazo bagerageza kugumana maillot jaune.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • yihangane ntakundi

  • Bene ibi ni na byo byongerera umuntu “experience”.Nta gucika intege.

  • valens ihangane nukuri ntako utari wagize ibyo wakoze nabyo nibyiza aba basore bacu baduhesha ishema cyane kandi bigaragara ko bakunda igihugu cyabo nukuri ababashinzwe mubahe ibyo amategeko abagenera kuko ni intwari zacu ibaze umuntu wemera agakina afite uburwayi nkubwo mu gihe muri foot harimo abirwaza kugirango babinginge bajye gukinira igihugu batabishaka , abasoree bacu tubari inyuma nubwo valens adashoboye gukomeza ariko nabasigaye barakomeye kandi turabizeye

  • Ntakundi! kuko aho kugwa mu irushnwa, yategura iy’ubutaha

  • Mwana wacu Komera, Ibyiza biri i mbere!

  • Komera cyane Mr Valens ndetse nabagenzi bawe, n’ukuri muradushimisha mukaduhesha ishema. Turakwifuriza gukira kandi ntucike intege, courage uracyari muto kandi amarushanwa ari imbere niyo menshi kandi uzayitwaramo neza ntakabuza. Team y’abaganga yagize neza kudahatiriza kuko nibyo bibi cyane. Abandi basigayemo turabifuriza intsinzi. courage, courage

  • Ntakundi ubuzima nibwo bwambere buriya azaduhesha ishema muyandi marushanywa bagenzi be nibakomereze aho nabo.

  • KOMEREZA AHO.

Comments are closed.

en_USEnglish