Digiqole ad

Emile Bintunimana yegukanye Etape II ya Kigali >> Huye

 Emile Bintunimana yegukanye Etape II ya Kigali >> Huye

Byari bikomeye kugera ku murongo ari imbere y’abandi

Emile Bintunimana wa Team Muhabura niwe umaze kwegukana etape ya kabiri ya Tour du Rwanda ya Kigali>>>>Huye, yabifashijwemo cyane n’abasore bagize ikipe y’u Rwanda bakomeje gusatira. Abantu ibihumbi bari baje kwakira aba bakinnyi by’umwihariko na Abraham Ruhumuriza w’imyaka 36 wari ugarutse muri uyu mujyi akomokamo akanegukana umwanya wa gatatu.

Bintunimana yasoje imbere y'abandi
Bintunimana yasoje imbere y’abandi

Etape ya ka kabiri igitangira  Suleiman Kangangi wo mu ikipe ya Kenya yahise ‘acomoka’ mu bandi abajya imbere, bazamutse Kamonyi ari we ukiyoboye binjira Muhanga uyu akiri imbere.

Barenze i Muhanga Jérémy Bescond wo mu Bufaransa yasatiriye Kangagi baragendana, bari basize abandi hafi iminota ibiri.

Uko bagenda basatira za Ruhango peloton (igikundi) yari ibakurikiye yabasatiriye cyane hasigaramo amasegonda 25.

Binjiye mu Ruhango umugabo Abraham Ruhumuriza yacomotse mu gikundi kuri inyuma y’aba ba mbere arasatira, Ruhumuriza yagaragaraza ko yifuza kwegukana iyi etape yariho yerekeza mu mujyi wa Butare (iwabo ni i Save) aho akomoka.

Abakinnyi Hadi Janvier na Valens Ndayisenga, wagizemo akabazo k’igare, bari bagicungana na Debesay Mekseb bagendana nawe.

Bageze i Rusatira bari bamaze kwinjira mu karere ka Huye, Valens Ndayisenga yahise acomoka mu bandi nawe arasatiira, abakinnyi bayoboye isiganwa kuva ritangiye i Kigali uriya munya Kenya n’umufaransa bahise basubira inyuma muri peloton ikurikiye aba mbere.

Ruhumuriza yakomeje kubasiga, binjiye i Rubona rwa Ngunda yasize abandi ho amasegonda 28, bageze i Save umusore Ephrem Tuyishimire yakoze impanuka.

Aha ni Nyabugogo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri abantu benshi cyane ku muhanda betegereje ko abasiganwa babanyuraho
Aha ni Nyabugogo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri abantu benshi cyane ku muhanda betegereje ko abasiganwa babanyuraho

Bari hafi kwinjira mu mujyi wa Huye Aadel Reda w’ikipe ya Maroc yasatiriye bikomeye akurikirwa na Emile Bintunimana baca kuri Abraham Ruhumuriza ariko nawe abaguma hafi cyane.

Bazamuka mu Rwabuye amagare bayahagurukiye bose, baregerana cyane, Ruhumuriza akomeza kwigira imbere y’abandi benshi.

Emile Bintunimana w’imyaka 24 wa Team Muhabura niwe wanyonze kurusha abandi maze ageza igare rye ku murongo wa mbere yegukana aka gace ka Tour du Rwanda ka Kigali >>>Huye.

Valens Ndayisenga ufite Tour du Rwanda y’ubushize yavuze ko kuri we yishimiye ko bagenzi be bari gukora akazi neza. avuga ko kuri we bikimugoye kwegukana Etape kuko abakinnyi baje bose bamuzi iyo agiye kubavamo bamukurikira bakamunaniza ngo adatsinda, ariko ko azagerageza kwisubiza intsinzi muri etapes zisigaye.

Uko bahembwe:
Uwatsinze agace: Emile Bintunimana
Uwa mbere ku rutonde rusange (Maillot Jaune): Nsengimana Jean Bosco
Uwa mbere mu kuzamuka: Suleiman Kangangi (Kenya)
Uwa mbere mu banya Africa: Nsengimana Jean Bosco
Uwa mbere mu banyaRwanda: Nsengimana Jean Bosco
Uwa mbere mu bakiri bato: Nsengimana Jean Bosco

Mu nzira ahatandukanye abantu bagendaga babereka urukundo, aba bana ni abo muri Kamonyi urenze Rugobagoba
Mu nzira ahatandukanye abantu bagendaga babereka urukundo, aba bana ni abo muri Kamonyi urenze Rugobagoba
Abantu bari ku mazu maremare i Huye ngo barebe neza Tour du Rwanda
Abantu bari ku mazu maremare i Huye ngo barebe neza Tour du Rwanda
Byari bikomeye kugera ku murongo ari imbere y'abandi
Byari bikomeye kugera ku murongo ari imbere y’abandi
Emile Bintuninama avuga ko yafashijwe na bagenzi be nka Ruhumuriza kugira ngo abe uwa mbere
Emile Bintuninama avuga ko yafashijwe na bagenzi be nka Ruhumuriza kugira ngo abe uwa mbere
Bintunimana yishimira intsinzi ya none
Bintunimana yishimira intsinzi ya none
 yahembewe
Suleiman Kangangi wa Kenya yahembewe kuzamuka cyane kurusha abandi
Jean Bosco Nsengimana yagumanye umwambaro w'umuhondo
Jean Bosco Nsengimana yagumanye umwambaro w’umuhondo

Uko bakurikiranye kuri Etape ya none

IMG-20151117-WA0013

 

 

Uko urutonde ruhagaze ubu muri rusange

IMG-20151117-WA0014

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • MBEGA BYIIIIIIZAAAAAAAAAAAA!
    ICYAMPA IBIFARANGA BYO MURI FOOT BIGASHORWA MU MAGARE.

  • komeza utsinde munyarwanda, mu kanya amavubi nayo adukorere affaires dore ntitujya dutisndirwa i Nyamirambo

  • Meya wa Kamonyi yarakwiriye kureba abo bana bo mu Karere ayobora uko basa biteye isoni ioto ngiyi ku rwego muzamahanga na gerageze babatoze insuku ku mubiri

  • Ni byiza cyane. Ibi bigaragaza ko abakinnyi iyo bakoze entrainement bashobora kugera kuri byinshi. Ikibazo cya foot, nta myitozo ikaze bakora, kandi foot isaba endurance ariko na force physique. Ubwo rero n’abandi barebereho, bavugurure imyitozo yabo. Rwanda oyeee!!!

  • Bravo Umuseke kutugezaho amakuru arambuye rwose ku buryo tumenya neza neza uko byagenze nk”aho natwe twabikurikiranye! Mbahaye ishimwe kabisa.
    Iyi reportage niyo dukeneye, ureke abatubipa gusa!!!

    Mutakoze cyane~!

  • Abo bana ndabakunze muragirango se base n’abo mumugi mureke bidagadure bari muri vacance! ibuka nawe igihe wari mukigero cyabo!

  • Team RWANDA mukomere, muragahorana intsinzi!

  • Amarira ya Abanyarwanda muri RUHAGO asigaye ahozwa ni ibyishimo duterwa na FERWACY kuko ibyo Abasore bacu bari gukora UWITEKA abakomeze kandi bakomeze bese IMIHIGO nkuko HE PAUL KAGAME INTORE NKURU idahwema kubidukangurira. Dore nkubu yabaguriye AMAGARE meza cyane kugirango baheshe Igihugu cyacu ishema kandi barabyerekanye. DeGaule ni Abagushizeho tugiye kubarega mu INTEKO INSHINGA AMATEGEKO nayo izabitugereza kuri HE kuko Abanyarwanda turababaye cyaneeeee rwose. Gutsindwa ni Igihugu kitariho. Ariko ubundi ninde wazanye uriya MUTOZA wu UMWANA! RUSWA …DeGaule wirukankwe muri APR azira kuzana Containers za Abakinnyi ba fake ni iki yamarira FERWAFA!!

Comments are closed.

en_USEnglish