Rugg Timothy wo muri Canada yegukanye Prologue ya Tour du Rwanda
Tour du Rwanda 2016 yatangiye. Umunya-America Rugg Timothy wo muri Lowestrates.com yo muri Canada niwe wegukanye agace ka mbere. Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph w’ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’imikino Uwacu Julienne yatangije ku mugaragaro isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016.
Agace ka mbere, abakinnyi 78 bavuye mu makipe 15, basiganwe n’igihe umwe ku giti cye, ‘Individual Time Trial’, ku ntera ya 3,3km.
Bose bifuzaga gukuraho agahigo Nsengimana Jean Bosco yashyizeho umwaka ushize 2015, ubwo yakoreshaga iminota itatu n’amasegonda 52.
Abanyarwanda 18 bari muri siganwa bava mu makipe atanu atandukanye, harimo n’ababigize umwuga, uyu munsi ntibyabahiriye, kuko uwa mbere yabaye umunya-Amerika, Rugg Timothy, ukina nk’uwabigize umwuga muri Lowestrates.com yo muri Canada.
Uyu mugabo wavutse tariki 24 Ugushyingo 1986 yakoresheje iminota ine yuzuye.
Abakinnyi 74 basiganwe uyu munsi bose nta wirutse izi 3,3Km mu minota irenze ine, uwa nyuma yabaye umuFaransa Clavel Sylvain wakoresheje 4min 55sec. Mu basiganwe bose nta wavuye mu irushanwa cyangwa ngo agire ibihe bituma arisezererwamo.
Hari hashize imyaka itatu abanyarwanda batsinda agace ka mbere ka Tour du Rwanda (Hadi Janvier muri 2013, 2014 na Nsengimana Jean Bosco 2015), ariko uyu munsi ntibyakunze kuko umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph, wabaye uwa gatatu, akoresheje 4min 03sec.
Abatwaye Tour du Rwanda ebyiri ziheruka banahabwa amahirwe yo kwegukana iy’uyu mwaka, bakurikiranye. Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa gatanu akoresha 4min 04sec, naho Ndayisenga Valens yabaye uwa gatandatu (6) akoresha 4min 05sec.
Abahembwe nyuma y’agace ka mbere
Umwenda w’umuhondo: Rugg Timothy (Lowestrates.com team)
Umwenda w’uwatsinze agace gaheruka: Rugg Timothy (Lowestrates.com team)
Umwenda w’uzi kuzamuka: Boivin Guillaume (Cycling Academy Team)
Umwenda w’uwitwaye neza akiri muto: Gebreigzabhier Amanuel (Team Dimension Data)
Umwenda w’umunya-Afurika wahize abandi: Gebreigzabhier Amanuel (Team Dimension Data)
Umwenda w’umunyarwanda wahize abandi: Areruya Joseph (Les Amis Sportifs)
Ejo kuwa mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, abasiganwa bazakina Etape ya mbere, bazahaguruka Kicukiro basoreze mu mujyi wa Ngoma, ku ntera ya 96,4km.
Photos © R.Ngabo/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW