Teshome Meron wa Eritea yegukanye Etape ya 5 ya Tour du Rwanda
Bagihaguruka i Muhanga igikundi cyahise cyitura hasi, irushanwa ribanza guhagarara. Isiganwa ryongeye riratangira, gusa mu nzira batararenga akarere ka Muhanga umusore wo muri Eritrea Debretsion Aron yituye hasi arakomereka ndetse ajyanwa kwa muganga ahita ava mu irushanwa. Isiganwa ryakomeje riyobowe n’abasore b’abanyarwanda ariko bageze i Rubavu Teshome Meron kapiteni w’ikipe ya Eritrea yasize abandi igare rye rigera ku murongo mbere.
Teshome yabaye uwa mbere, uwa kabiri aba Jean Bosco Nsengimana, uwa gatatu aba SMIT Willie wa South Africa.
Etape y’uyu munsi ya Muhanga>>>Rubavu yagoranye cyane kubera imvura ya hato na hato nanone. Ariko abasore b’ikipe y’u Rwanda nka Hadi Janvier, Bosco Nsengimana, Gasore Hategeka, Bonaventure Uwizeyimana bakomeje kuza imbere y’igikundi cya mbere.
Abakinnyi basohotse muri Ngororero bafata Akarere ka Nyabihu bagera za Jomba Hadi Janvier ari imbere, nyuma gato Bonaventure Uwizeyimana mugenzi we wo muri Team Kalisimbi nawe yasatiriye amusanga imbere ngo bakomeze gukurura.
Aba basore bishimiwe bidasanzwe bageze mu duce twa Karago, Rambura na Sashwara muri Nyabihu iwabo w’abasore Jean Bosco Nsengimana, Hadi Janvier na Gasore Hategeka aho abantu benshi babagaragarije ibyishimo ko bageze mu rugo Hadi ari imbere.
Habura 25Km aba basore bombi bari bakiyoboye isiganwa ariko igikundi cy’inyuma yabo gikomeza kubasatira uko begera umujyi wa Rubavu aho kurangiriza.
Muri 500m gusa ngo bagere ku murongo wa nyuma, itsinda ry’abanyonzi bari imbere barimo n’abanyarwanda benshi ndetse na kabuhariwe Debesay Mekseb bituye hasi, barongera barahaguruka barakomeza.
Ibi byahise biha amahirwe Teshome Meron w’imyaka 23, wanyonze cyane agakurikirwa n’aba bari baguye maze bagera ku murongo Meron igare rye rihagera mbere yegukana iyi etape ya gatanu.
Muri iyi mpanuka yo hafi y’umurongo, Areruya Joseph ari mu babaye cyane kuko yakoretse mu isura.
Hadi Janvier Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi yatangaje ko kugeza ubu bagifite amahirwe menshi yo kwegukana Tour du Rwanda kuko Jean Bosco Nsengimana yahageze mu gikundi cya mbere akaba agifite umwenda w’umuhondo.
Ku rutonde muri rusange, Jean Bosco Nengimana niwe wa mbere, akurikiwe na Gebreigzabhier Amanuel wa Eritrea.
Abasiganwa kuri uyu wa gatandatu barahaguruka i Rubavu baza i Kigali muri etape ya gatandatu y’irushanwa, ibanziriza iya nyuma izazenguruka umujyi wa Kigali ku cyumweru hakamenyekana uzegukana iyi Tour du Rwanda.
Uko bakurikiranye uyu munsi:
Uko bagaze muri rusange mu irushanwa ryose:
Andi mafoto agaragaza uko isiganwa ryari rimeze:
Photos/Umuseke
UM– USEKE.RW