Digiqole ad

Etape ya IV yegukanywe na Debesay Mekseb

 Etape ya IV yegukanywe na Debesay Mekseb

Debesay atsinda etape yo kuri uyu wa kane

Abasoganwa bahagurutse i Musanze ahagana saa mbili n’igice, barinda bagera ku Mukamira bakiri kumwe mu bikundi nka bine. Abasiganwa bagiye kugera i Nyanza igikundi cya mbere cyahageze kiri kumwe, ariko Debesay Mekseb yirutse bitangaje arabasiga abatanga ku murongo.

Debesay atsinda etape yo kuri uyu wa kane
Debesay atsinda etape yo kuri uyu wa kane

Batangiye kwinjira mu dusozi twa Nyabihu abanyaEritrea bahagurutse mu bandi barasatira, Gebreigzabhier Amanuel, Teshome Meron na Okubamariam Tesfom bajya imbere kuko bashakaga cyane kwegukana umwambaro uhabwa uwitwaye neza ahazamuka.

Mu gihe basohokaga Nyabihu binjira Ngororero Hadi Janvier, Emile Bintunimana na El Abdia Anass wa Maroc basatiriye nabo bagera ku Kabaya aribo bari imbere.

Gusa bageze mu misozi miremire ya Ngororero ibintu byahindutse, Breewel Jeroen umuholandi wa Global Cycling Team na Jean Claude Uwizeye wa Team Akagera basatiriye bajya imbere ndetse basiga igikundi kibakurikiye ho 53sec.

Ibintu byahindutse nanone, bageze ku mwinjiro wa Muhanga usohotse muri Ngororero Hadi Janvier wa Team Kalisimbi na Kos Patrick wa Global Cycling Team nibo bari imbere. Basize abandi igihe gisaga umunota umwe wose. Mu kanya gato cyane Samuel Ekiru wa Kenya nawe yahise acomoka abasanga yo.

Samuel Ekiru na Patrick Kos bakomeje kuyobora mu gihe Hadi Janvier we yabaye nk’uruhuka asubira inyuma muri Peloton ya mbere bakomeza kugana mu mujyiwa Muhanga.

Aba bari imbere bakomeje gusatirwa n’igikundi kibakurikiye bageze mu Ruhango hasigayemo amasegonda 30, ndetse hasigaye 20km Teshome Maron wa Eritrea, Emile Bintunimana, Patrick Byukusenge na Okubamariam Tesfom babageraho.

Habura 8Km peloton yahise ibageraho maze igare rirashyuha cyane banyonga bari kumwe ari ikivunge uretse bacye cyane bari imbere gato cyane y’abandi abo ni Eyob Mekteb na Teshome Meron.

Habura 4Km igikundi cya mbere cy’abagera kuri 20 cyose cyegeranye cyane barasiganwa bikomeye, umunya-Eritrea Debesay Mekseb ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage yirutse bitangaje asiga abandi abatanga ku murongo yegukana iyi etape.

Debesay yakoresheje amasaha 4h21’06” ibihe ahuriyeho n’abandi 19 bari muri Peloton y’imbere. Muri aba harimo abanyarwanda; Valens Ndayisenga, Joseph Biziyaremye, Abraham Ruhumuriza, Patrick Byukusenge, J.Bosco Nsengimana na Areruya Joseph.

Debesay w’imyaka 26 akina nk’uwabigize umwuga mu Budage. Iyi ni etape ya kabiri yegukanye kuko ari nawe wegukanye iya mbere ya Nyagatare>>>Rwamagana.

Ikipe y’u Rwanda igumanye umwenda w’umuhondo kuko basizwe amasegonda macye cyane mu gihe Jean Bosco Nsengimana muri etape ishize yari yasize abamukuriye ho umunota umwe n’amasegonda 23.

Kuwa gatanu barahaguruka i Muhanga berekeza i Rubavu muri etape ya gatanu.

Abantu bari benshi ku muhanda ya Ngororero - Muhanga
Abantu bari benshi ku muhanda ya Ngororero – Muhanga
i Muhanga abantu benshi cyane bari bategereje irushanwa ko ribageraho
i Muhanga abantu benshi cyane bari bategereje irushanwa ko ribageraho
Utaragera mu Ruhango hari abari buriye ibiti ngo bitegereze neza abanyonga
Utaragera mu Ruhango hari abari buriye ibiti ngo bitegereze neza abanyonga
Debesay atsinda etape yo kuri uyu wa kane
Debesay atsinda etape yo kuri uyu wa kane
Igikundi cya mbere cyose urebye cyahagereye rimwe
Igikundi cya mbere cyose urebye cyahagereye rimwe
Debesay yishimira igihembo cy'uwegukanye iyi etape
Debesay yishimira igihembo cy’uwegukanye iyi etape
Uyu mukinnyi ni igihembo cya kabiri nk'iki yegukanye muri iyi Tour
Uyu mukinnyi ni igihembo cya kabiri nk’iki yegukanye muri iyi Tour
J.Bosco Nsengimana yagumanye umwenda w'umuhondo
J.Bosco Nsengimana yagumanye umwenda w’umuhondo

Uko bakurikiranye uyu munsi:

IMG-20151119-WA0010

 

Uko abasiganwa bahagaze kugeza ubu mu irushanwa ryose:

IMG-20151119-WA0009

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ko mutatubwiye Umunyarwanda waje imbere muri iyi etape n’umwanya yagize? Imana ikomeze gufasha Team Rwanda tuzegukane intsinzi!

    • umuhate wanyu suwubusa courage tubarinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish