Digiqole ad

Tour du Rwanda: Nsengimana yegukanye Etape III Kigali >>>Musanze

 Tour du Rwanda: Nsengimana yegukanye Etape III Kigali >>>Musanze

Bosco Nsengimana yishimira etape ya Kigali>>>Musanze yari yegukanye

Etape ya III ya Kigali >>> Musanze (102Km) yatangiriye ku Kicukiro kuri uyu wa gatatu, baca Gishushu bakomeza Nyarutarama bamanuka Nyabugogo bazamuka Shyorongi bose bakuri kumwe. Batangiye kuzamuka Shyorongi Suleiman Kangangi wa Kenya yongeye kuva mu bandi arabasiga aka gasozi gaterera cyane kose. Abasiganwa bari bigabanyijemo ibikundi (peloton) nk’eshanu kubera uburyo uyu musozi uterera. Abasiganwa bagiye kugera i Musanze Jean Bosco Nsengimana ariwe uri imbere yegukana aka gace ka gatatu ka Tour du Rwanda.

Bosco Nsengimana yishimira etape ya Kigali>>>Musanze yari yegukanye
Bosco Nsengimana yishimira etape ya Kigali>>>Musanze yari yegukanye

Bageze hejuru za Gasiiga Hadi Janvier na Valens Ndayisenga basohotse muri Peloton y’imbere barasatira bafata umwanya wa mbere, Hadi niwe wari imbere, Kangangi Suleiman yahise asubira inyuma mu gikundi ngo aruhukeho.

Abasiganwa bageze kuri Nyirangarama ahasohoka mu karere ka Rulindo ufata Gakenke abasore Hadi Janvier na Valens Ndayisenga bakiri imbere y’isiganwa.

Binjiye mu karere ka Gakenke umusore Areruya Joseph yacomotse mu gikundi arasatira yegera Hadi Janvier na Valens Ndayisenga.

Teshome Meron wo muri Eritrea nawe yahise asatira aba ba mbere ajya hafi cyane ya Areruya Joseph bari inyuma ya Hadi Janvier.

Batangiye kuzamuka umusozi wa Buranga, Jean Claude Uwizeye w’ikipe y’Akagera nawe yahise asatira yagera cyane Hadi Janvier, Nsengimana Jean Bosco ufite maillot jaune nawe yahise acomoka mu bandi asatira Hadi uri imbere.

Valens Ndayisenga we yabaye nk’usubira inyuma gucungana na kabuhariwe Debesay Mekseb ngo atabacika.

Bageze mu Kivuruga mbere gato yo gusohoka mu karere ka Gakenke ngo winjire mu ka Musanze, Jean Claude Uwizeye na Areruya Joseph bahise basatira Hadi Janvier nk’abashaka kumuruhura bafata umwanya wa mbere.

Byagaragaye ko Hadi Janvier yasaga n’usoje akazi ke kuko yayoboye kuva Tour ikirenga Shyorongi na Rusiga muri Rulindo.

Nyabugogo uyu munsi abantu nabwo bari benshi cyane bategereje Tour du Rwanda ko ibanyuraho
Nyabugogo uyu munsi abantu nabwo bari benshi cyane bategereje Tour du Rwanda ko ibanyuraho

Basatira kwinjira i Musanze Jean Bosco Nsengimana na Patrick Byukusenge basatiriye bikomeye, Nsengimana ariko afata umwanya wa mbere.

Valens Ndayisenga we yakomeje guhura n’akaga kuko abakinnyi bose baramuzi, yageragezaga kuvamo.

Jean Bosco Nsengimana w’imyaka 21 ukinira ikipe ya Kalisimbi yasize abandi yinjira imusanze asize Patrick Byukusenge wafashe  umwanya wa kabiri ho amasegonda 17, Areruya Joseph na Valens Ndayisenga barakurikira.

Imyanya itanu ya mbere yafashwe n’abanyarwanda, maillot jaune igumana Nsengimana ubu wasizeho abamukurikiye ibihe bigera ku munota umwe.

Abakinnyi 68 batangiye irushanwa hasigaye 58. Umukinnyi ugeze ku murongo wo gusoza inyuma ho iminota 45 uwa mbere ahita avanwa mu irushanwa, abakinnyi bane muri batanu b’ikipe ya Misiri barasezerewe. Umwe wo muri South Africa, umwe wo mu Budage, uwo muri Argentine, Croatia na Uzbekistan nabo barasezerewe.

Abasiganwa basohoka muri Kigali
Abasiganwa basohoka muri Kigali
Batangira kuzamuka Shyorongi
Batangira kuzamuka Shyorongi
Iyi etape yari ngufi mu zindi ariko ikomeye kubera ahantu hazamuka cyane
Iyi etape yari ngufi mu zindi ariko ikomeye kubera ahantu hazamuka cyane
Patrick Byukusenge wahageze inyuma ya Nsengimana nawe yaje yishimiye intsinzi
Patrick Byukusenge wahageze inyuma ya Nsengimana nawe yaje yishimiye intsinzi
Abasore b'u Rwanda bose bahageraga bamenye ko mugenzi wabo yegukanye intsinzi bakishima
Abasore b’u Rwanda bose bahageraga bamenye ko mugenzi wabo yegukanye intsinzi bakishima
Abantu bari benshi cyane buri wese ari aho ashobora kureba neza
Abantu bari benshi cyane buri wese ari aho ashobora kureba neza
Abandi bahageze basanga aba mbere baruhutse
Abandi bahageze basanga aba mbere baruhutse
Bosco Nsengimana yishimira igihembo gihabwa uwegukanye etape
Bosco Nsengimana yishimira igihembo gihabwa uwegukanye etape
Guverineri Bosenibamwe niwe wamuhaye igihembo cy'ufite 'Maillot Jaune'
Guverineri Bosenibamwe niwe wamuhaye igihembo cy’ufite ‘Maillot Jaune’

Uko uyu munsi bakurikiranye n’ibihe bakoresheje:

IMG-20151118-WA0012

Uko bahagaze muri rusange kugeza ubu:

IMG-20151118-WA0011

Abakora 'Protocol' bifotozanya na Nsengimana ubu wa mbere muri Tour du Rwanda
Abakora ‘Protocol’ bifotozanya na Nsengimana ubu wa mbere muri Tour du Rwanda

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • congs abahungu bacu . mureke abatekamutwe ba degaule nabambari be birirwa barya amafranga ybaturage kubusa, barebereho uko abandi bari guha ibyishimo abanyarwanda, turashakanibyishimo bitavuye kuri football kuko ntiduteze kubibona ahubwo no mumihango yo gufungura CHAN hazakorwe defile yamagare kuko nicyo kintu dufite gitanga ishema ku rwanda

  • At least abanyamagare,mureke aba footbaleurs tutamenya uko twabita; Bravoooooo!!!!!

  • Imana ihabwe icyubahiro pee! kdi Congz kuri Ferwacy naba bahungu nukuri kdi nibyo gushimwa no guterwam inkunga!

  • uriya mutoza wa degole ari muri stage ntimumurenganye
    congz amagare

  • Mbega abakobwa bambaye utugutiya tugufi, pupupuu, Bravo ku bakinnyi b’amagare. Turasaba Bwana Bayingana ngo atubabarire ntatuvutse uyu munezero Imana idahaye nyuma y’amarira duterwa na mwene wacu Nzamwita. Nimpamo aba bahungu mubayorere yenda abanyarwanda twese dushyiremo ayo twajyanaga kubibuga bya Ruhago. Hageho ikigega tukite fasha umunyonzi wabigize umwuga

  • Vraiment aba bahungu berekanye ko Kagame atakoreye ubusa abaha amagare. Football yo iturwaza umutwe gusa. Congz Ferwacy. Am in love with you guys!!!

    • Proud of you Team Rwanda!

  • Aba bahungu mbakunze ukwanjye kabisa. Thank you guys to give dignity our nation. You are demonstrating that you are able. We are proud of you and we shall support you. Big Big Up!

  • Nibyiza cyane ureke foot amafranga bata kuri ferwafa bayashyire muri ferwacy pe kuko niho ibyishimo biri batubabarire babahembe bishimishije kabisa bayingana arakora

  • congs

  • Courage Nsengimana! Keep it up! Ibendera ry’u Rwanda rihore mu bushorishoriiii

Comments are closed.

en_USEnglish